Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zavuzeko zikeneye ubufatanye bw’ingabo z’akarere mu kurwanya no kurandura burundu imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro iherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikari ikorera mu burasirazuba bwa DRC irimo na FDLR na FNL tudasize n’ingabo ziharanira demokarasi (ADF) ikomeje guhungabanya umutekano wa RDC ndetse n’ibihugu bituranye.Tubibutse ko abayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari ibisigisigi by’ingabo zasize zikoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bahora bumva ko bagaruka bagakomereza aho bagereje batsindwa uruhenu, naho FLN ingabo z’ihuriro MRCD riyobowe na Paul Rusesabagina zakubiswe inshuro na FARDC umwaka ushize abayobozi bayo benshi bakaba bari mu butabera mu Rwanda harimo Rusesabagina ubwe n’abavugizi bawo aribo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono ku ya 30 Werurwe n’umuvugizi w’Ingabo za Kongo, FARDC, Maj. Gen Léon-Richard Kasonga Cibangu, yavuze ko Kongo yifuza gushimangira ubufatanye bwa gisirikare n’ingabo z’akarere mu rwego rukomeye rwo kurwanya no kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ifite intego yo guhungabanya amahoro n’umutekano mu karere.
Nkuko byasobanuwe, imbaraga zihuriweho zo kurwanya iyo mitwe y’iterabwoba zigamije kuzamura ubufatanye n’ubwumvikane ndetse no kuzahura umutekano waho izo nyeshyamba ziba zarawuzambije kuko zahagize indiri
Igisirikare cya Kongo cyagaragaje ko ubufatanye bwabayeho bwari hagati ya FARDC n’ingabo z’u Rwanda ndetse no hagati y’ingabo za Uganda, Angola, na Repubulika ya Centrafrique, Bivugwa ko ubwo bufatanye buzagera no mu bindi bihugu bituranye hagamijwe guca burundu iterabwoba ry’imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro.
Muri Nzeri 2019, ingabo za RDC, u Rwanda, Uganda, u Burundi na Tanzaniya zateraniye mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo maze bemeranya no guhana amakuru ku iterabwoba ryambukiranya imipaka kugira ngo ababigizemo uruhare bashobore gukurikiranwa no gufatwa.
N’ubwo ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye wita ku mahoro (MONUSCO) bwoherejwe mu burasirazuba bwa DRC mu gihe kirenga imyaka icumi yemerewe gukoresha ingufu za gisirikare mu kugarura amahoro n’umutekano, ntacyo yagezeho mu rwego rwo kugarura amahoro, umutekano mu karere.
Abasesenguzi bavuga ko ari uburyo bushya bwashyizweho na Perezida Felix Tshisekedi – bwo gukorana n’ibihugu byo mu karere mu kurwanya imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro – birashoboka ko bizagenda neza, kubera ko imitwe myinshi y’iterabwoba ikorera muri iki gihugu kinini ituruka mu bihugu bituranye
Kuva Perezida Tshisekedi yatangira imirimo ye mu 2019, igisirikare cya Kongo cyagabye ibitero byinshi bya gisirikare byibasira imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu kandi ukabona ko bigenda bitanga umusaruro mwiza kuko hagiye hafatwa zimwe mu nyeshyamba zaba z’abanyarwanda bari muri Kongo, yewe kugeza n’ubu bakaba bari imbere y’ameza y’ubutabera bategereje imyanzuro izava mu manza zabo zimaze iminsi zikurikiranwa.