Gicumbi : Murenge wa Cyumba, mu Kagari ka Muhambo, Umudugudu wa Rugerero niho Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije mu masaha ya mu gitondo naho ku gicamunsi akaba yiyamamarije i Rambura, hafi yaho Abami batandukanye batabarijwe ni mu Murenge wa Rutare mu Kagari ka Kigabiro naho ni mu Karere ka Gicumbi.
Ni ku munsi ubanziriza uwanyuma ku bakandida bifuza kuyobora u Rwanda barimo Paul Kagame, Habineza Frank na Mpayimana Philippe.
Umurenge wa Cyumba uhana imbibe n’Umurenge wa Rubaya na Kaniga ku Mulindi w’Intwari ari naho zimwe mu nkotanyi zinjiriye zitera ziturutse muri Uganda, aha niho zashinze ibirindiro bikomeye by’Inkotanyi ni hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda mu misozi ya Manyagiro , Mukarange, Gishambashayo, Rubaya naza Rutare unyuze mu Rukomo… aka ni akarere gafite amateka kuko Inkotanyi zavuye Kagitumba ziruhukira muri Gicumbi, zirangije zihashinga ibirindiro ari naho benshi mu banyamakuru nka [ Mudatsikira Joseph wa RWANDA RUSHYA] wahasuye mu gihe cy’imirwano yise “ u Rwanda mu rundi” ni bugifi y’ umupaka wa Gatuna ugabanya u Rwanda n’Uganda.
Kuva 1990, Inkotanyi zitera igihugu aka karere kari mubice byafashije cyane Inkotanyi kuko niho ibikorwa byose by’urugamba byategurirwaga nyuma yo kuva Kagitumba zihunga imbunda ziremereye z’ingabo za Habyarimana wari watabawe n’Abafaransa, Zaire ya Mobutu n’abandi… ndetse ninaho zaje kugira ibirindiro bikuru by’Ingabo za APR, ari naho Umugaba Mukuru w’Ingabo Paul Kagame yabaga hamwe nabamwe mu bayobozi babanyapolitiki ba RPF-Inkotanyi barimo Tito Rutaremara n’abandi…., mbere y’uko bajya I Kigali muri CND, aho biteguraga kujya mu Nteko ishingamategeko yaguye na Guverinoma y’inzibacyuho mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro y’Arusha yari amaze gushyirwaho umukono n’impande zombi [ RPF na Leta y’U Rwanda ].
Tubibitse ko ayamasezerano yishwe n’agatsiko k’intagondwa z’abahutu kari kayobowe na Col. Theoneste Bagosora ari nako kateguye Jenoside kakanayishyira mu bikorwa nyuma yo guhanura indege ya Perezida Habyarimana mu rwego rwo kunaniza ayo masezerano no kwanga kugabana ubutegetsi na FPR-Inkotanyi.
Umulindi wa Byumba ubu wagizwe ingoro ndangamurage y’amateka yo kubohora igihugu ninaho hari Indaki ya Paul Kagame, inzu y’icumbi yabagamo n’indaki z’abandi bayobozi ba gisilikare bakomeye.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame
Umuco wo gukunda igihugu no kwibungabungira umutekano bigishijwe n’Inkotanyi, imyaka igera kuri ine babana nazo basangira, abaturage bo muri Cyumba, Rubaya , Kaniga naza Rutare, babwiye Rushyashya.net ko babanye neza n’inkotanyi mu gihe cy’urugamba ko n’ubu batazazitererana ndetse batubwiye ko babanye neza n’abaturanyi babo ba Uganda mubice bya Kabare.
Bakaba bazinduwe no kwakira umuvandimwe wabo Paul Kagame wabanye nabo mu bihe bikomeye byo kubohora igihugu. Bakaba bavuga ko bari bamukumbuye ari nako biteguye kumutora 100%, cyane ko ngo ari nabo babyisabiye ko yakomeza kubayobora indi myaka 7. Ngo inkoko niyo ngoma.
Bazivamo Christophe, Vice Chairman wa FPR Inkotanyi yavuze ko mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko ku Mulindi wa Byumba ariho Paul Kagame yayoboreye urugamba rwo kubohora igihugu kugeza arutsinze.
Bazivamo Christophe Visi-Perezida wa FPR-Inkotanyi
Ati “Urugamba yakomeje, akarutsinda, agacyura impunzi aho zari ziri ndetse n’abari baratorongeye mu mashyamba ya Congo akabaha ihumure bagatahuka. Yatanze ihumure mu gihugu cyose.”
Bazivamo yavuze ko Paul Kagame ibyo yemereye abaturage byagezweho uko yari yabisezeranyije abaturage. Ati “ Muribuka ku Miyove mu 2003, yabemereye imihanda kandi murazi ko umuhanda wa Base- Nyagatare unyuze i Gicumbi ubu watangiye gukorwa, yabemereye amashuri ndetse n’aho twari mu 2003 ubu hari amasnuri.”
Paul Kagame: Ati: Usibye amateka maremare ya Gicumbi bavuze, dusanzwe turi abanyagicumbi mubundi buryo, uko twahabaye, uko twabanye namwe tuba inshuti uko mwadufashije bigatuma urugamba rushoboka, urugamba ni urugamba ruba rurimo byinshi, muri icyo gihe umuntu usubiza amaso inyuma akareba aho avuye muri icyo gihe havamo amasomo menshi, twize byinshi mu kugera aho tugeze, ubwo ndavuga gicumbi na fpr kubera ko bifite amateka hamwe n’abandi banyarwanda mu guhindura igihugu cyacu.
Ubu turi mu matora turimo kwiyamamaza, azaba ejo bundi gutora ni uguhitamo amateka bivuze gukomeza , amajyambere, ubumwe, umutakano ntaheza ho kubivugira nka gicumbi , rero itariki 4/8, turatekereza imyaka 7, turatekereza ko nanone ntabakwiye kuba bari ku isonga kutuyobora muri iyo myaka 7 atari FPR- Ikontanyi.
Ati: Uko bimeze muzaba mutora umukandida wa FPR n’indi mitwe ya politiki n’abandi banyarwanda batari muri ibyo byose. Abanyarwanda basaga miriyoni 4, basabye ko Referandum iba ntabwo bari aba FPR gusa, itari 4/8 tuzaba twubahiriza icyo kifuzo.
Baturage ba Gicumbi ndabashimira kuba mwaje no kuba mwiteguye itariki 4 z’ukwezi kwa8.twese hamwe guhitamo ibitubereye naho tugana nkabanyarwanda.
Abanyarwanda dufite ubu babereye u Rwanda twifuza ubungubu, amasomo mabi twarayize dukwiriye kuba turi abanyarwanda ubu turibo urwo nirwo Rwanda rutubereye, ni narwo Rwanda tubereye natwe ,ubu abanyarwandfa dufite ubudasa abandi bibaza bati ese kuki u Rwanda abanyarwanda bajya munzira za politiki mu bihe nkibi kuki abandi batwika, bicana, cyera igihe cy’amatora cyari icyo kurwana kwica gutwika hanyuma hakavamo umuntu witwa ko agiye kuyobora, iyo nzira kuva hariya tukagera hano nibwo budasa , uko twabigenje ni ubudasa FPR inkotanyi n’ingamba yatsinze ni ubudasa, abantu bamwe ntibashobora kubyumva bati amashyaka yagombaga kuba arwanya ishyaka [ umuryango] uri kubutegtsi ibyo bikaba icyaha.
Abantu bashobora gutandukana mu myemerere mu mibereho muri politiki ariko uko gutandukana gushobora kuvamo kubaka ubumwe nkuko turimo kubigenza ubu.
Burasa J.G