• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa   |   17 Jun 2025

  • FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda   |   17 Jun 2025

  • Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball   |   16 Jun 2025

  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ku munsi ubanziriza uwa nyuma- ‘ Paul Kagame ‘ yiyamamarije I Gicumbi mu karere Inkotanyi zashinzemo ibirindiro mbere yo kubohora Igihugu

Ku munsi ubanziriza uwa nyuma- ‘ Paul Kagame ‘ yiyamamarije I Gicumbi mu karere Inkotanyi zashinzemo ibirindiro mbere yo kubohora Igihugu

Editorial 01 Aug 2017 Mu Rwanda

Gicumbi : Murenge wa Cyumba, mu Kagari ka Muhambo, Umudugudu wa Rugerero niho Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame yiyamamarije mu masaha ya mu gitondo naho ku gicamunsi akaba yiyamamarije i Rambura, hafi yaho Abami batandukanye batabarijwe ni mu Murenge wa Rutare mu Kagari ka Kigabiro naho ni mu Karere ka Gicumbi.

Ni ku munsi ubanziriza uwanyuma ku bakandida bifuza kuyobora u Rwanda barimo Paul Kagame, Habineza Frank na Mpayimana Philippe.

Umurenge wa Cyumba uhana imbibe n’Umurenge wa Rubaya na Kaniga ku Mulindi w’Intwari ari naho zimwe mu nkotanyi zinjiriye zitera ziturutse muri Uganda, aha niho zashinze ibirindiro bikomeye by’Inkotanyi ni hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda mu misozi ya Manyagiro , Mukarange, Gishambashayo, Rubaya naza Rutare unyuze mu Rukomo… aka ni akarere gafite amateka kuko Inkotanyi zavuye Kagitumba ziruhukira muri Gicumbi, zirangije zihashinga ibirindiro ari naho benshi mu banyamakuru nka [ Mudatsikira Joseph wa RWANDA RUSHYA] wahasuye mu gihe cy’imirwano yise “ u Rwanda mu rundi” ni bugifi y’ umupaka wa Gatuna ugabanya u Rwanda n’Uganda.

Kuva 1990, Inkotanyi zitera igihugu aka karere kari mubice byafashije cyane Inkotanyi kuko niho ibikorwa byose by’urugamba byategurirwaga nyuma yo kuva Kagitumba zihunga imbunda ziremereye z’ingabo za Habyarimana wari watabawe n’Abafaransa, Zaire ya Mobutu n’abandi… ndetse ninaho zaje kugira ibirindiro bikuru by’Ingabo za APR, ari naho Umugaba Mukuru w’Ingabo Paul Kagame yabaga hamwe nabamwe mu bayobozi babanyapolitiki ba RPF-Inkotanyi barimo Tito Rutaremara n’abandi…., mbere y’uko bajya I Kigali muri CND, aho biteguraga kujya mu Nteko ishingamategeko yaguye na Guverinoma y’inzibacyuho mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro y’Arusha yari amaze gushyirwaho umukono n’impande zombi [ RPF na Leta y’U Rwanda ].

Tubibitse ko ayamasezerano yishwe n’agatsiko k’intagondwa z’abahutu kari kayobowe na Col. Theoneste Bagosora ari nako kateguye Jenoside kakanayishyira mu bikorwa nyuma yo guhanura indege ya Perezida Habyarimana mu rwego rwo kunaniza ayo masezerano no kwanga kugabana ubutegetsi na FPR-Inkotanyi.

Umulindi wa Byumba ubu wagizwe ingoro ndangamurage y’amateka yo kubohora igihugu ninaho hari Indaki ya Paul Kagame, inzu y’icumbi yabagamo n’indaki z’abandi bayobozi ba gisilikare bakomeye.

-7443.jpg

Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame

Umuco wo gukunda igihugu no kwibungabungira umutekano bigishijwe n’Inkotanyi, imyaka igera kuri ine babana nazo basangira, abaturage bo muri Cyumba, Rubaya , Kaniga naza Rutare, babwiye Rushyashya.net ko babanye neza n’inkotanyi mu gihe cy’urugamba ko n’ubu batazazitererana ndetse batubwiye ko babanye neza n’abaturanyi babo ba Uganda mubice bya Kabare.

Bakaba bazinduwe no kwakira umuvandimwe wabo Paul Kagame wabanye nabo mu bihe bikomeye byo kubohora igihugu. Bakaba bavuga ko bari bamukumbuye ari nako biteguye kumutora 100%, cyane ko ngo ari nabo babyisabiye ko yakomeza kubayobora indi myaka 7. Ngo inkoko niyo ngoma.

-7441.jpg

-7440.jpg

-7442.jpg

-7444.jpg

-7437.jpg

Bazivamo Christophe, Vice Chairman wa FPR Inkotanyi yavuze ko mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko ku Mulindi wa Byumba ariho Paul Kagame yayoboreye urugamba rwo kubohora igihugu kugeza arutsinze.

-7445.jpg

Bazivamo Christophe Visi-Perezida wa FPR-Inkotanyi

Ati “Urugamba yakomeje, akarutsinda, agacyura impunzi aho zari ziri ndetse n’abari baratorongeye mu mashyamba ya Congo akabaha ihumure bagatahuka. Yatanze ihumure mu gihugu cyose.”

Bazivamo yavuze ko Paul Kagame ibyo yemereye abaturage byagezweho uko yari yabisezeranyije abaturage. Ati “ Muribuka ku Miyove mu 2003, yabemereye imihanda kandi murazi ko umuhanda wa Base- Nyagatare unyuze i Gicumbi ubu watangiye gukorwa, yabemereye amashuri ndetse n’aho twari mu 2003 ubu hari amasnuri.”

Paul Kagame: Ati: Usibye amateka maremare ya Gicumbi bavuze, dusanzwe turi abanyagicumbi mubundi buryo, uko twahabaye, uko twabanye namwe tuba inshuti uko mwadufashije bigatuma urugamba rushoboka, urugamba ni urugamba ruba rurimo byinshi, muri icyo gihe umuntu usubiza amaso inyuma akareba aho avuye muri icyo gihe havamo amasomo menshi, twize byinshi mu kugera aho tugeze, ubwo ndavuga gicumbi na fpr kubera ko bifite amateka hamwe n’abandi banyarwanda mu guhindura igihugu cyacu.

Ubu turi mu matora turimo kwiyamamaza, azaba ejo bundi gutora ni uguhitamo amateka bivuze gukomeza , amajyambere, ubumwe, umutakano ntaheza ho kubivugira nka gicumbi , rero itariki 4/8, turatekereza imyaka 7, turatekereza ko nanone ntabakwiye kuba bari ku isonga kutuyobora muri iyo myaka 7 atari FPR- Ikontanyi.

Ati: Uko bimeze muzaba mutora umukandida wa FPR n’indi mitwe ya politiki n’abandi banyarwanda batari muri ibyo byose. Abanyarwanda basaga miriyoni 4, basabye ko Referandum iba ntabwo bari aba FPR gusa, itari 4/8 tuzaba twubahiriza icyo kifuzo.

Baturage ba Gicumbi ndabashimira kuba mwaje no kuba mwiteguye itariki 4 z’ukwezi kwa8.twese hamwe guhitamo ibitubereye naho tugana nkabanyarwanda.

Abanyarwanda dufite ubu babereye u Rwanda twifuza ubungubu, amasomo mabi twarayize dukwiriye kuba turi abanyarwanda ubu turibo urwo nirwo Rwanda rutubereye, ni narwo Rwanda tubereye natwe ,ubu abanyarwandfa dufite ubudasa abandi bibaza bati ese kuki u Rwanda abanyarwanda bajya munzira za politiki mu bihe nkibi kuki abandi batwika, bicana, cyera igihe cy’amatora cyari icyo kurwana kwica gutwika hanyuma hakavamo umuntu witwa ko agiye kuyobora, iyo nzira kuva hariya tukagera hano nibwo budasa , uko twabigenje ni ubudasa FPR inkotanyi n’ingamba yatsinze ni ubudasa, abantu bamwe ntibashobora kubyumva bati amashyaka yagombaga kuba arwanya ishyaka [ umuryango] uri kubutegtsi ibyo bikaba icyaha.

Abantu bashobora gutandukana mu myemerere mu mibereho muri politiki ariko uko gutandukana gushobora kuvamo kubaka ubumwe nkuko turimo kubigenza ubu.

Burasa J.G

2017-08-01
Editorial

IZINDI NKURU

Urubyiruko ruratungwa agatoki  kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko ruratungwa agatoki kutitabira ibiganiro mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 07 Apr 2017
Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Editorial 14 Sep 2021
Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 70

Editorial 30 Mar 2020
‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

‘Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ‘ -Perezida Kagame

Editorial 10 Mar 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru