Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri gukina igikombe cya CHAN, Jacques Tuyisenge yatangaje ko kwitwara neza muri iri rushanwa kugeza ubwo babonye tike ya ¼ babikesha perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Amvubi ku mukino wejo Amavubi yaraye abonye tike ya ¼ cya CHAN nyuma yo gutsinda Gabon ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya mbere wabereye kuri stade Amahoro i Remera. “Twariteguye neza mu by’ukuri ariko akarusho kariho ni uko abayobozi bose bakuru b’igihugu baradushyigikiye harimo na Nyakubahwa perezida w’igihugu Paul Kagame ni we muntu udushyigikiye cyane muri iyi CHAN kuko buri gihe ubutumwa bwe butugeraho budusanze muri locale. Ni we muntu wa mbere, navuga, nanashimira kuko aradushyigikira tuzi ko ari inyuma yacu, mbese n’icyo kintu navuga, ndamushimira cyane. Yatubwiye [Perezida Kagame] ko tumaze kuzamura urwego rwacu, aho tugeze urwego rwacu ni rwiza ariko hari ibintu byinshi byo guhindura, yagiye atubwira ko dushaka ibyo duhindura, aratubwira ati ni byo koko turigukina neza urwego rwacu rwarazamutse ariko tugomba kugira utuntu tumwe na tumwe duhindura kugira ngo tubashe kugera ku rwego rwiza.Ndumva aribwo butumwa yaduhaye, yatugejejeho kandi twarabwakiriye. Amavubi azagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2016 akina na Maroc mu mukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere, aho inota rimwe rizaba rihagije kugira ngo Amavubi yizere kuzamuka ayoboye itsinda, atitaye ku bizava mu mukino uzahuza Gabon na Cote d’Ivoire. M.Fils
Inkuru zigezweho
-
Candy Basomingera, wari umuyobozi mukuru wungirije wa RCB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo | 16 Jul 2025
-
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri | 16 Jul 2025
-
Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge | 15 Jul 2025
-
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire | 08 Jul 2025
-
Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma | 07 Jul 2025
-
Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha | 04 Jul 2025