Byari bimenyenyerewe ku bategetsi ba Kongo bananirwa gukemura ibibazo by’imiyoborere byasenye igihugu, bakabyegeka ku Rwanda, ngo rushyigikiye M23, birengagije ko isi yose izi neza ko uwo mutwe ari uw’Abanyekongo baharanira kuvana igihugu cyabo mu rwobo cyaroshywemo n’abategetsi babi, uko bagiye basimburana ku ngoma.
Iyi turufu yo kwihunza ibibazo by’ingutu aho kubikemura ahereye mu mizi, niyo Perezida w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye nawe ahisemo, agamije gukinga Abarundi ibikarito mu maso, ngo batabona ko igihugu cyabo kiyobowe giswa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 29/12/2023, Perezida Ndayishimiye yikuye mu kimwaro aterwa no kuba yarananiwe kurindira umutekano Abarundi, maze aremekanya ibinyoma ngo umutwe wa RED-TABARA urwanya ubutegetsi bwe ufashwa n’u Rwanda! Ibisa birasabirana, nta Tshisekedi nta Ndayishimiye!
Aya magambo ya Ndayishimiye, aje nyuma y’aho tariki 22/12/2023, abantu bitwaje intwaro biraye mu baturage b’ahitwa VUGIZO, muri zone ya Gatumba ihana imbibi na Kongo, maze inzirakarengane zisaga 20 zikicwa.
Leta ya Ndayishimiye yashinje RED-TABARA ubu bwicanyi, ariko mu itangazo uyu mutwe waraye ushyize ahagaragara, wahakanye wivuye inyuma uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, ahubwo ushinja igisirikari cy’u Burundi ubwo bwicanyi. RED-TABARA ndetse yongeye gusaba ko impuguke zitagize aho zibogamiye zakora iperereza ryimbitse kuri ayo mahano. Nubwo iri perereza ryasabwe ubwicanyi bukimara kuba, ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwararuciye burarumira.
Muri iryo tangazo rya RED-TABARA kandi, yahakanye ubufasha yaba ihabwa n’igihugu icyo aricyo cyose.
Abasesenguzi muri politiki y’aka karere bibajije ukuntu Perezida Ndayishimiye yatinyutse gushinja u Rwanda gucumbikira RED-TABARA, kandi afite ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, aho avuga ko zagiye gusenya ibirindiro by’abo barwanyi. Byongeye, abategetsi b’u Burundi bavuze ko igitero cyishe abaturage bo mu Gatumba ngo cyagabwe na RED-TABARA itururse muri Kongo. Ukibaza rero uburyo izo nyeshyamba ziba mu Rwanda, zigatera u Burundi zivuye muri Kongo.
Ibirego bya Perezida Ndayishimiye ntibirimo ubuswa gusa, ahubwo biranagaragaza kutazirikana ineza. Iyo aza kuba indongozi y’ inyangamugayo, yari kwibuka ko tariki 30/07/2021, Leta y’u Rwanda yashyikirije iy’uBurundi abarwanyi 19 ba RED-TABARA, n’intwaro zabo, nyuma yo gufatirwa muri Nyungwe, ku butaka bw’u Rwanda.
Nyamara ahubwo, mu manza z’Abanyarwanda bagiye bafatirwa mu bikorwa by’iterabwoba, abenshi basobanuye neza inkunga bahabwa n’abayobozi b’u Burundi, baba aba gisirikari, baba n’abagisivili. Ntawe utazi ko ibyihebe bya FLN bifite indiri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi. Gusa u Rwanda ntirujya mu mikino yo kujugunyirana ibirego, ahubwo rufata ingamba zo kurinda ubusugire bwarwo.
Perezida Ndayishimiye asanzwe azwiho kwiyorobeka no kuvuga ibihabanye kure n’ibyo akora. Icyakora muri icyo kiganiro n’abanymakuru ho yasize umugani kubera kwivuguruza, bigaragarira buri wese ko ibyo avuga ari ukuremekanya.
Kwivuguruza kwafashe umwanya munini.Urugero ni nk’aho yananiwe gusobanura ubufatanye bw’abasirikari b’u Burundi n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, n’indi yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo, ndetse hakaba hari umubare munini w’intwaramuheto zimaze kugwa mu ntambara hagati y’iyo mitwe na M23. Abarundi bataguye mu bitero bafashwe mpiri, ndetse M23 yaberetse isi yose.
Mu buriganya busekeje, Perezida Varisito Ndayishimiye yavuze ko ngo nta musirikari wa Leta y’u Burundi wigeze afasha Leta ya Kongo ku rugamba, ko ahubwo RED-TABARA ariyo irwana ku ruhande rwa M23. Yongeyeho ko imfungwa zivuga ikirundi M23 yagaragaje ari iza RED-TABARA, ukibaza rero uburyo abo barwanyi ba RED-TABARA baba bafatanya ku rugamba na M23, yarangiza ikaberekana nk’imfungwa z’intambara!
Ibi byo kwihakana abasirikari ba Leta y’uBurundi bagwa ku rugamba muri Kongo, abandi bagafatwa mpiri, byarushijeho kurakaza benshi mu basirikari b’icyo gihugu, n’ubundi bakomeje kwibaza icyo barwanira muri Kongo, ndetse benshi bagahitamo gufungwa cyangwa gutoroka igisoda, aho kujya gupfira impamvu batazi.
Amabanga yamenwe n’ibyegera bya Ndayishimiye ndetse na Tshisekedi, avuga ko hari amasezerano ya rwihishwa abo bagabo bagiranye, ajyanye n’ubufatanye mu kurwanya M23. Ayo masezerano ngo yemerera buri musirikari w’u Burundi uri muri Kongo amadolari 5.000 buri kwezi, nyamara abo ba nyagupfa bahabwa inticantikize ibafasha gusunika iminsi gusa, mu gihe bategereje gufumbira iminaba ya Kongo.
Umuyobozi nyawe ni usesengura imiterere nyakuri y’ibibazo byugarije abaturage ashinzwe, akabishakira umuti atayobowe n’amarangamutima, byaba ngombwa akiyambaza n’abaturanyi. Iyo uhisemo rero kwikoma abo baturanyi, uzi neza ko ubarenganya, ntutinda kubona ko wibeshye. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!