Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Afrique, Darfur muri Sudani na Sudani y’Epfo bifatanije n’inshuti zabo mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
I Bangui, Perezida wa Repuburika ya Centre Afrique, Faustin-Archange Touadéra, yifatanije n’ Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro hamwe na Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango witabiriwe n’abandi banyacyubahiro bagize Guverinoma n’abayobozi batandukanye ba Loni, ubera mu Kigo cy’Ingabo z’u Rwanda, Socatel M’poko i Bangui.
Perezida Touadéra yacanye urumuri rw’icyizere, anashyira indabo ahagenewe kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside.
Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Intebe Patrice Sarandji, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugero rufatika rw’uburyo Umuryango Mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora mu gihe wari utegerejweho gutabara.
Yanavuze ko abaturage ba Centre Afrique bakura isomo ku Rwanda bagaharanira ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cyabo.
Abanyarwanda bari mu butumwa muri UNMISS bari kumwe na Diaspora nyarwanda muri Sudani y’Epfo bafatanije n’inshuti mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango wo kwibuka wabereye mu Kigo cy’Ingabo z’u Rwanda, Juba Tomping Camp, witabirwa n’abanyacyubahiro barimo n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa Loni muri UNMISS, David Shearer watanze ubutumwa bwo kwihanganisha abanyarwanda, anemeza ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gutabara u Rwanda.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco muri Sudani y’Epfo, Salal Rajab Bunduki, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko amateka y’u Rwanda afite amsomo menshi atanga kuri Sudani y’Epfo.
Yanashimye ibikorwa abanyarwanda bakora mu kurwanya abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu karere n’ahandi mu mahanga.
Uyu muhango wo kwibuka ukaba waabereye n’ahitwa Malakal naho hari ibirindiro by’Ingabo z’U Rwanda.
Darfur
Muri Sudani naho Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro Darfur nabo bifatanije na UNAMID n’inshuti mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango waranzwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no gucana urumuri rw’ikizere. Witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’Umugaba w’Ingabo za UNAMID, Lt Gen Leonard Muriuki Ngondi.
Umujyanama muri Ambasade y’ u Rwanda muri Sudani, Shyaka Ismael, yavuze ko kwibuka ari igikorwa ngarukamwaka kigamije guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye nyuma y’imyaka 45 habaye indi Jenoside yakorewe Abayahudi.
Umuryango Mpuzamahanga wari wariyemeje ko ugiye gukumira Jenoside ariko ntibyigeze bigerwaho, Shyaka yibajije aho uyu muryango hamwe na Loni bari bari muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Shyaka yavuze ko abariho n’abazaza bakeneye kumenya aya mateka akaba ari nayo mpamvu yo gukomeza kugaragaza ukuri kw’ibyabaye mu gusigasira ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi.