Nyuma yo kwirahiza kwa Raila Odinga ku wa 30 Mutarama 2017 yiyitirira kuba ari we Perezida w’abaturage ba Kenya , bamwe mu basesenguzi babonamo uburyo bwo gushaka imishyikirano yo kugabana ubutegetsi n’ishyaka Jubilee riri ku butegetsi, abandi bati ni ugushaka kunaniza ubutegetsi buriho, mu gihe abayoboke ba NASA bo babibonamo intsinzi ikomeye ya Demokarasi.
Amateka y’amatora muri manda eshatu zikurikiranye mu gihugu cya Kenya agaragaza ko buri gihe yaherekejwe n’imvururu , zishingiye ahanini ku moko n’uturere kurusha uko zishingiye ku nyungu za politiki rusange y’igihugu.
Gusaranganya ubutegetsi nabyo byakomeje kuba ingorabahizi buri gihe, ari nako abantu batari bake bahasiga ubuzima, byaba mbere cyangwa nyuma y’amatora ya 2007, aya 2013 ndetse n’ay’uyu mwaka 2017.
Kuba uyu mwaka Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwarasheshe amatora rushingiye ko hari amakosa yakozwe na Komsiyo y’amatora, byatumye yasubiwemo ariko Ihuriro NASA n’umukuru waryo Odinga bayikuramo bityo Ishyaka Jubilee ryegukana intsinzi , Urukiko noneho rwemeza ibyayavuyemo, ndetse n’Umuryango mpuzamahanga ubiha umugisha. Odinga utaremeye uyu mwanzuro, ubu arakoresha uburyo bwose ngo arebe uko yakwigarurira ubutegetsi bwamucitse mu matora, ariko amahirwe ye asa n’aho ari make kuko, ku munsi yirahiza nka Perezida wa Kenya, Minisiteri y’ubutegetsi ya Kenya nayo yahise itangaza ko ibikorwa by’ihuriro NASA bizafatwa nk’iby’umutwe w’iterabwoba, ibi binashoka mu Igazeti ya Leta.
Raila Odinga yaba ashaka kotsa igitutu Jubilee ngo NASA nayo ihabwe imyanya
Nubwo nyuma y’amatora ya 2007 hakurikiye imvururu zahitanye ibihumbi by’abanyakenya, hakurikiyeho isangira ry’ubutegetsi ryahesheje Raila Odinga kuba Minisitiri w’Intebe, ndetse binagenda bityo muri 2013.
Iminsi mike nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya ruseseye amatora y’Umukuru w’igihugu yo muri Kanama 2017, Raila Odinga wahise yumva ko icyazaga gukurikira kwari ukwemeza intsinzi ye, maze atangaza ko nta kugabana ubutegeti bizabaho uko byagenda kose. Yagize ati “nta butegetsi tuzagabana”, “ntituzasangira umugati” nkuko byatangajwe ku rubuga https://www.zonebourse.com
Ariko, ntibyaje kuba uko abyifuza kuko amatora yasubiwemo, kutayitabira kwe binanyuranije n’amategeko ntibyamuhira.
Kutemera uburyo amatora yarangiye, biratuma Odinga utagifite amahirwe yo kongera kwiyamamaza muri manda itaha akoresha ibishoboka byose ngo azataviramo aho, ndetse n’amashyaka amushyigikiye adashinze imizi ku buryo NASA yazayobora igihugu.
Amwe mu mayeri Odinga aheruka gukoresha mu kureshya bamwe mu bayobozi b’ishyaka Jubilee nkuko bitangazwa n’urubuga www.Tuko.co.ke rwo muri Kenya , ni nk’amagambo aherutse kuvuga kuwa 25 Mutarama 2018 mu muhango wo gushyingura William KOECH, umuyobozi w’ishyaka OMD wari uhagarariye NASA mu karere ka Kipkelion East.
Odinga yavuze ko Vice-Perezida wa Jubilee, William Ruto, biteganijwe ko yazasimbura Uhuru Kenyata mu matora ya 2022, adashobora kuyatsinda atari we umushyigikiye ubwe. Kuba Odinga yaravuze ko yiteguye kuzashyigikira Ruto mu matora ya 2022, abashishoza babibonamo uburyo bwo kumushakamo umuhuza muri iki gihe kugira ngo imishyikirano na Jubilee ibe yashoboka.
Ku rundi ruhande, kuba igisonga cya Odinga muri NASA ariwe Kalonzo Musyoka ataritabiriye irahira rya Odinga ku wa 30 Mutarama 2017 ahubwo ngo nawe arahirire umwanya wa Vice-Perezida wa Kenya, yaje gusobanura ko byatewe no kutizera umutekano we, nyamara Polisi yaje kumunyomoza hanyuma ivuga ko nta kibazo na kimwe yari afite cy’umutekano
Abashishoza bavuga ko iby’umutekano muke wa Musyoka byaba atari byo, ahubwo ari uburyo bwa Odinga bwo kwitangaho igitambo nkuko yari yanabivuze mbere gato, ko yiteguye byose harimo urupfu cyangwa igifungo cya burundu, bityo Musyoka agasigara ku rugamba.
Mu bisanzwe, nta n’undi mukandida Raila Odinga yakabaye ashyigikira uretse uwo muri NASA, by’umwihariko usanzwe amwungirije akaba anafite amahirwe yo kwiyamamaza muri 2022 ariwe Musyoka.
Nkuko bishyigikiwe n’abatari bake byaba imbere muri Kenya, ni ukuvuga abaturage ba Kenya, ndetse n’Umuryango mpuzamahanga, inzira ishoboka kugira ngo amahoro aboneke, ni uko abanyapolitiki ba Kenya bakwicara hamwe bagashakira igisubizo cya politiki ibibazo bafite no gusangira ubutegetsi birimo.
Ubuyobozi bwa Kenya buzakomezwa n’inzego zibugize
Biroroshye ko muntu wese yatangaza ko guhera ku munsi runaka abaye umuyobozi w’agace runaka cyangwa w’ikigo runaka. Ariko kugira ngo habeho kuyobora ako gace, by’umwihariko igihugu, bisaba kuba ufite ububasha ku nzego zose zacyo, by’umwihariko iz’umutekano, iz’ubutabera, iz’ubukungu ndetse unashyigikiwe n’Umuryango mpuzamahanga.
Kuba rero Raila Odinga yarirahije kuba perezida w’abaturage, ibyo byonyine ntibimuha ubushobozi bwo kuyobora igihugu ashingiye gusa ku mubare munini w’abaturage bamushyigikiye. Biramusaba kugira ububasha ku nzego zose z’ubutegetsi, cyangwa se guverinoma azashinga ikagaragaza intege zihagije zo guhangana n’iriho.
Muri urwo rwego, amahirwe ya NASA asa n’aho ari make kuko Odinga n’abamushyigikiwe ubu bafatwa nk’umutwe w’abaterabwoba mu mategeko ya Kenya, byumvikana ko n’ibikorwa byabo bitazaborohera.
Bibaye ibyo kwifuriza Kenya amahoro ashingiye ku bworoherane no gushyira imbaraga mu kubaka inzego z’ubyobozi, ntawareka kuvuga ko gufunga Odinga cyangwa kumukatira urwo gupfa bitaba ari cyo gisubizo cy’ibibazo. Gusa, ku rundi ruhande, ikibazo cy’umutekano giteye impungenge umuntu ashingiye ku bwinshi bw’abayoboke ba Odinga n’imyitwarire yabo mu myigaragambyo.
Ubushishozi bw’abayobozi ba Kenya n’inkunga y’Umuryango mpuzamahanga nibyo bizarokora iki gihugu.
Jean Louis KAGAHE.