Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje urutonde rw’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina imbere mu gihugu bahamagawe.

Aba bakinnyi bahamagawe muri gahunda yateguwe n’umutoza mukuru Adel Amrouche igamije kureba abakinnyi bo mu makipe yo mu Rwanda bashobora kwitabazwa mu mikino y’Igihugu iri imbere.
Urutonde ruriho abakinnyi, barimo abanyezamu, abugarira, abakina hagati n’abataha izamu, bose bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda Usibye Olivier Kwizera udafite ikipe.
Abanyezamu
• Ishimwe Pierre (APR FC)
• Niyongera Patience (Police FC)
• Kwizera Olivier
Abugarira
• Niyigena Clement (APR FC)
• Nshimiyimana Yunus (APR FC)
• Ishimwe Abdul (Mukura VS)
• Mutijima Gilbert (Rutsiro FC)
• Niyomugabo Claude (APR FC)
• Ishimwe Christian (Police FC)
• Byiringiro Jean Gilbert (APR FC)
• Ntwari Assuman (Kiyovu Sports)
Abakina hagati
• Nisingizwe Christian (Mukura VS)
• Ntirushwa Aime (AS Kigali FC)
• Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
• Kwitonda Alain (Police FC)
• Niyo David (Kiyovu Sports)
• Nsanzimfura Keddy (Kiyovu Sports)
• Twizeyimana Innocent (Amagaju FC)
• Uwizeyimana Daniel (Amagaju FC)
Abataha izamu
• Mugisha Gilbert (APR FC)
• Mugisha Didier (Police FC)
• Uwineza Rene (Kiyovu Sports)
• Ishimwe Djabilu (Etincelles FC)
• Sindi Jesus Paul (Rayon Sports)
• Rudasigwa Prince (AS Kigali FC)
Uyu mwiherero uzafasha umutoza Adel Amrouche gukurikirana imyitwarire n’ubushobozi bw’abakinnyi b’imbere mu gihugu, kugira ngo abashoboye bazahabwe amahirwe mu mikino y’amarushanwa ari imbere.




