Mu kiganiro cyuzuyemo agahinda n’amaganya Leah Karegeya umugore wa Patrick Karegeya yagiranye na Matabaro wa therwandan.com cyaje gishimangira ibyo Rushashya yagiye itangaza ku mwiryane ubarizwa muri RNC. Ibiri kuba kuri Leah Karegeya umugabo we yari yarabimubwiye ariko kubera uburyo Kayumba Nyamwasa yamwiyegereje nyuma y’urupfu rw’umugabo we, bakomeje kubana kubera imigambi mibisha bari bahuriyeho ariko ngo burya ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ukuri ko muri RNC ndetse n’imibanire ya Leah na Kayumba nibo ubwabo bayishyirira hanze bashimangira ibyo Rushyashya yagiye itangaza. Ushaka amakuru yo muri RNC atega amatwi Jean Paul Turayishimye, Leah Karegeya cyangwa Kayumba Nyamwasa ubwe kuko bavuga ibyatangajwe kera. Leah Karegeya nareke kwikoma Rushyashya nkuko yabikoze mu kiganiro yagiranye na The Rwandan.
Leah Karegeya yashimiye The Rwandan ko yamuhaye ijambo kuko Itahuka ya Kayumba Nyamwasa yari yarimwimye, nuko arerura yemeza ko atazava muri RNC kubera ko kuri we uteza ibibazo (Kayumba Nyamwasa) ariwe ukwiye kuyivamo. Gusa umuntu yakwibaza uburyo avuga ko ari muri iri shyaka kandi yarakuwe ku mirimo ye, nawe ubwe akabyemeza kandi yari afite umwanya wakwita w’ubunararibonye muri iryo shyaka. Mu nkuru twabagejejeho ubushize, twababwiye uburyo Kayumba Nyamwasa yaburijemo akanabuza abanyamuryango ba RNC kwitabira umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya wari wateguwe n’umugore we Leah Karegeya; ku ikubitiro Kayumba Nyamwasa yabanje gukura Leah ku nshuti ze za kera z’umugabo we aribo Theogene Rudasingwa na Gerard Gahima bafatanyije gushinga RNC, aziko asigaranye n’umuntu muzima kandi umugambi wa Kayumba kwari ukubigizayo wese agasiagarana RNC nk’akarima ke asoromamo igihe ashakiye.
Indi mpamvu ituma Leah Karegeya ari mu gahinda, ni uruzinduko rukomeye nawe yari yarateguye kugirira muri Uganda mu rwego rwo kwihimura kuri Kayumba Nyamwasa maze agakoranya abayoboke bose ba RNC akabaca kuri Kayumba; ibi ntibyaje gukunda kuko mu bantu yavugishaga bari bafitanye uwo mugambi, akaba ari Lt Gen Henry Tumukunde nawe yaje gufungwa, ubwo yazamuye intugu kuri Perezida Museveni nyuma akaza kuba amubitse muri gereza. Tumukunde wari inshuti magara na Patrick Karegeya yari yijeje Leah kumucungira umutekano ndetse no kumuhuza n’abandi bantu bakomeye muri Uganda. Bakina umukino wo guhanganira muri Uganda, bikaza gushimangira ko Kampala ari indiri n’isoko ya RNC; ushaka kwigaragaza mu ishyaka cyangwa kwigumura kuri Kayumba Nyamwasa niho yikoza, dore ko Rutabana yahuye nuruva gusenya nawe ariho yagiye. Icyo biyibagiza aba bose ni uko Kayumba Nyamwasa ashyigikiwe na Museveni bityo CMI ikaba nawe imukorera.
Ngurwo uruhurirane rw’ibibazo Leah Karegeya afite muri iyi minsi, iyo bimuyobeye arasenga, agatuka Kayumba, naho kuruhande rwa Kayumba Nyamwasa nawe akagira Charlotte Mukankusi umusengera; nyuma y’intambara y’amagambo, iyamasasu muri Bijombo abatavuga rumwe muri RNC ubu barwanisha amasengesho. Leha Karegeya siwe wenyine ushyizwe mu gahinda na Kayumba Nyamwasa kuko benshi bagasaziyemo barimo Jean Paul Turayishimye, Jean Marie Micombero, umuryango wa Rutabana, Deo Nyirigira na mwene nyina baba muri Uganda. Ngibyo ibya Leah Karegeya!
Leah Karegeya iyo avuga amatiku ari muri RNC avuga atsindagira kuko yo arayazi kandi arayamenyereye kuko abana nayo, ariko ikibazo ni ukumugora ukamubaza ibijyanye na politiki y’u Rwanda; bamubajije ku kibazo gihangayikishije isi muri rusange harimo n’u Rwanda cya Corona Virus, Leah Karegeya yahise asubiza ko Perezida Kagame agomba gutanga Miliyoni 12 bakazigabanya miliyoni 12 z’Abanyarwanda bityo nibura umunyarwanda agatwara miliyoni bityo akamara umwaka ntakibazo afite. Ntabwo byagarukiye aho mu mibare ye, Leah Karegeya yongeyeho ko nibura miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda babasha kwitunga, bityo hagasigara miliyoni 10, bityo ko Perezida Kagame agomba kurekura miliyoni 10 akazigabanya abanyarwanda miliyoni 10 hanyuma bakabaho igihe kigera ku mwaka. Ubwo rero kuri Leah Karegeya cyangwa RNC niba watungwa n’ifaranga rimwe umwaka wose, nicyo umuntu yakwibaza. Ubanza imibare yo mu bukungu yarayigishijwe na David Himbara.