Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko hagiye kurebwa uburyo guteza cyamunara imitungo y’abaturage byakorwa neza bityo ruswa ivugwamo ikarwanywa.
Amb. Claver Gatete avuga ko hagiye kurebwa uko hajya hashyirwaho umuntu wigenga, ku buryo ari we wajya ajya mu guteza cyamunara umutungo w’umuntu wananiwe kwishyura umwenda wa banki, aho gukorwa na banki.
Gatete avuze ibi nyuma yo guhamagazwa na Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, mu gusuzuma raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2016/17.
Muri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2016-2017 hagaragaye ikibazo cy’abaturage binubira ikibazo cyo guteza cyamunara imitungo yabo, aho ngo bigaragara ko hari ikibazo cyo kugena agaciro k’imitungo itezwa cyamunara ndetse n’inzira za cyamurana zitubahirizwa ibi bikaba bigaragaramo ibyuho bya ruswa n’akarengane.
Alfred Kayiranga Rwasa uyobora iyi komisiyo, avuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije abaturage kandi Leta igomba guhagurukira.
Rwasa avuga ko bitumvikana uburyo umutungo uba ufite nk’agaciro ka miliyoni 60, banki yaza guteza cyamunara kubera ko wa muturage yari afite umwenda muto wa banki, yo ugasanga igurishije wa mutungo ku mafaranga make ishaka kuvanamo ayayo, akenshi ngo ugasanga hari ababa babyihishe inyuma.
Mu mwaka wa 2015 umushoramari Inyarubuga Bonaventure nyiri Cari Hotel iherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, yandikiye Perezida Kagame amusaba guhagarika cyamunara ya Banki ya Kigali, aho banki yavugaga ko iyo hoteli ifite agaciro ka miliyoni 220 mu gihe we yavugaga ko abagenagaciro bemewe na Banki y’Igihugu banzuye ko ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyari.
Minisitiri Gatete na we avuga ko n’ubwo bitoroshye kuba watahura icyaha, gusa ngo hari ikigomba gukorwa.
Agira ati “Ubusanzwe ntabwo umuntu unaniwe kwishyura bahita bateza cyamunara umutungo we, barabanza bakagerageza ariko byavaho bikanga, hari amategeko abiteganya, ntabwo uyu munsi unanirwa kwishyura ngo bahite bateza cyamunara kuko igira amategeko ayigenga.”
Yakomeje agira ati “Kuba harimo ruswa akenshi ushobora kuyikurikirana ukanayibura ariko ukaba ureba ibikorwa ukavuga uti ‘aha hari ikibazo’, ukamenya ko hari ikibazo ariko udafite ukuntu wagifata, ubu ibyo turimo kureba ni uko hari abantu babiri, hari banki hari n’uwafashe inguzanyo wananiwe kwishyura, ngira ngo twareba umuntu wigenga akaba ari we ukoresha cyamunara, banki itarimo na wa wundi atarimo, ese ibi bintu wenda ntibyagira icyo bitanga? Icyo ni igitekerezo cyiza abantu bareba turashaka kureba uko twashaka umuti urambye.”
Ni kenshi abaka inguzanyo bagenda bagaragaza ko guteza cyamunara harimo ruswa, bakavuga ko akenshi bigirwamo uruhare na bamwe mu bakozi bo mu mabanki baba bashaka kwigurira ya mitungo,cyangwa indi ruswa.