• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Editorial 17 Jul 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu nama zose zateranye hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwasabwe ibyo bugomba gushyira mu bikorwa kugirango uwo muti uboneke, ariko birasa n’ibyabaye ihurizo ry’akasamutwe.

1. Leta ya Kongo isabwa guhagarika imikoranire n’umutwe wa FDLR kuko uregwa ibikorwa by’ihohotera rikabikje ku baturage b’abasivili, kandi ukaba intandaro y’umwuka mubi hagati ya Kongo n’u Rwanda. Uretse kuba FDLR ari umutwe w’abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inahorana imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Amakuru yizewe n’uko n’ubu ngo yitegura kugaba ibitero by’ubwiyahuzi ku butaka bw’u Rwanda nk’uko itahwemye kubirota.

Kongo se yatinyuka cyangwa yabasha ite guhagarika ubufatanye hagati yayo na FDLR, kandi uwo mutwe waramaze kwinjizwa mu gisoda cya Kongo, FARDC Ababikurikiranira hafi bakubwira ko utapfa gutandukanya umusirikari wa FARDC n’uwa FDLR, bikaba byaranemejwe n’ibyegeranyo binyuranye, birimo n’ibya Loni.

2. Leta ya Kongo yasabwe kugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23 wigaruriye ibice binyuranye muri Kivu y’Amajyaruguru. Kinshasa yanga cyangwa itinya gushyikirana na M23 kuko izi neza ko izasabwa kureba imikoranire na FDLR, n’indi yitwaje intwaro yashinzwe cyangwa ifashwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Nk’uko twabisobanuye kenshi, Tshisekedi ntiyakwikuraho amaboko, kuko iyo mitwe yibumbiye mu cyiswe”Wazalendo” ariyo nibura ibasha guhagarara akanya gato imbere ya M23, mu gihe FARDC iba yayabangiye ingata.

3. Leta ya Kongo kandi isabwa gucyura impunzi z’Abanyekongo zibarirwa mu bihumbi 80, zimaze imyaka irenga 20 mu nkambi zo mu Rwanda. Twibutse ko itotezwa ry’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ari kimwe mu byatumye M23 ifata intwaro.
Leta ya kongo se yacyura ite impunzi, kandi itanemera ko ari abaturage bayo?

Mu by’ibyanze byatumye aba bantu bahunga, ndetse n’ubu umubare w’abata ibyabo ukaba ukiyongera, ni ihohoterwa bakorerwaga, n’ubu bagikorerwa, na FDLR n’indi mitwe ishyigikiwe na Leta.Hari ukubica babita abanyamahanga b’Abanyarwanda, gusambanya abagore ku ngufu, kubarira inka n’ubundi bugome bakorerwa isi yose irebera. Bataha bate rero kandi iyo mitwe y’abicanyi ikiri ku ibere ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi?

Nyamara kuva mu mwaka wa 2010, hagiye hashyirwaho amasezerano yo gucyura izo mpunzi, ahuriweho na Kongo, Ishami Ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, n’uRwanda. Igihe cyose izo mpande zahuye, Leta ya Kongo yagiye ibeshya ko igiye gukora ibyo isabwa, ariko bikaba amasigaracyicaro.
Nta gitunguranye kirimo ariko, kuko nta na rimwe ubutegetsi bwa Kongo, by’umwihariko ubwa Tshisekedi, bwigeze bwubahiriza amasezerano bwishyiriyeho umukono.

Ikigaragarira buri wese usesengura ibyo muri Kongo, ni uko Leta y’iki gihugu iri mu ihurizo rikomeye ryo gushyira mu bikorwa imyanzuro igamije kugarura amahoro cyane cyane muri Kivu zombi, iy’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo.

Ibintu bisa n’ibyarenze ubushobozi bw’abategeka Kongo, bagahitamo kwisahurira kuko bazi ko imitegekere yabo idashobora kuramba.
Baritwara nk’ababaswe n’ ibiyobyabwenge, ko ntiwasobanura uburyo umuntu wo ku rwego rwa Minisitiri atinyuka kuvuga ngo”uwaremye shitani ni nawe waremye Abatutsi”, nk’uko Justin Bitakwira ushinzwe iterambere ry’icyaro aherutse kubivugira ku mugaragaro. Imvugo zibiba urwango z’abategetsi ba Kongo zo zamaze kuba akamenyero, hatitawe ku nzirakarengane z’Abatutsi zicwa buri munsi kubera izo mvugo, abandi bagafungirwa ubusa, imitungo yabo ikangizwa.

Amahanga nayo, n’ubwo tuyashinja kurebera, birayagora gufasha Kongo kuva mu bibazo by’umutekano, kuko burya “ufasha uwifashije”.

Dore nk’ubu Umuryango w’Ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba wafashe icyemezo cyo kohereza ingabo kugarura amahoro muri Kongo, nyamara Tshisekedi ntasiba gusaba abaturage kwigaragamya bamagana izo ngabo, ngo kuko zitaje zigaba ibitero ku birindiro bya M23, ahubwo zigahitamo gufasha kurangiza ikibazo mu nzira ya politiki. Nta nurutoboye Kongo itanga kuri izo ngabo, ariko indashima Tshisekedi ifakoma mu nkokora ibikorwa byazo.

Inama zose icyo gihugu cyagiriwe cyaziteye umugongo, gihitamo kwegeka umuzigo warwo ku Rwanda. Ntiwaba utazi cyangwa wirengagiza umuzi nyakuri w’ingorane zawe, ngo uzabashe kuzigobotora.

Nubona igihugu cyiyambaje abacanshuro, uzakarabe, Uzamenye ko akacyo kashobotse.

2023-07-17
Editorial

IZINDI NKURU

“Ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace binyibutsa  RTLM “- Ingabire Marie Immaculée

“Ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace binyibutsa RTLM “- Ingabire Marie Immaculée

Editorial 08 Feb 2018
Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Abanyarwanda basigaye bakoreshwa uburetwa muri Uganda ” UBUHAMYA “

Editorial 11 Feb 2019
Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Editorial 26 Apr 2018
Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya: “Inzobere za Loni zirashinja ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwa Kongo, uboshye iki gihugu ubwacyo kitabasha kumenya abakivogereye.

Editorial 05 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.
Amakuru

Eagles Fan Club yiyongereye kuri za Fan Clubs zigize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Editorial 07 Jun 2021
U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera
Amakuru

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Editorial 04 Mar 2024
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA

Editorial 07 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru