• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta ya Uganda ikomeje kotswa igitutu ibazwa irengero ry’abantu

Leta ya Uganda ikomeje kotswa igitutu ibazwa irengero ry’abantu

Editorial 28 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Imiryango ifite abantu baburiwe irengero mu gihugu cya Uganda batangiye kotsa igitutu guverinoma kugira ngo hamenyekane aho baherereye.

Imwe mu miryango yabuze abayo, ni uwa Johnson Nunu.Uyu muryango ukaba usaba guverinoma ya Uganda gukora ibishoboka byose ikabona umubyeyi wabo n’ubwo bakeka ko yaba yaratawe muri yombi n’igipolisi.

Kugeza ubu aho Nunu aherereye ntiharamenyekana nyuma yo gushimutwa n’abantu batazwi mu gace ka rubare .

Julius Kansiime, Umuhungu wa Nunu ati “Nk’uko tugitegereje ibizava mu iperereza ariko nta muntu utinyuka kutubwira aho ari”.

Nubwo hari ikizere cy’uko ashobora kuboneka, igipolisi cya Uganda cyatangaje ko uyu mugabo atari mu maboko yabo gusa Emilian Kayima, umuvugizi wa police avuga ko bakomeje gukorana kugira ngo hamenyekane irengero rye.

Yagize ati”Mbarara ntabwo imufite, ntabwo ari i Ntungamo, Kampala nayo ntimufite, ndigukorana n’abankuriye bo muri UPDf kugira ngo turebe niba ari mu bindi bigo, abaye adahari nta kosa twaba dufite abaye ahari twasobanura impamvu ahari”.

Igipolisi cya Uganda kivuga ko iyo cyafashe umuntu gihita kibimenyesha umuryango w’ukorerwaho iperereza gusa umuryango we ukomeje guterwa impungenge z’uko hashize icyumweru nta rwego ruratangaza ko rubafitiye umuntu ndetse n’itangazamakuru rikaba ryahagurukiye iri shimutwa ry’abantu mu gihugu cya Uganda.

Umunyamakuru witwa Byaruhanga yagize ati”Umuryango wahise ubwira polisi ko wabuze umuntu muri Ntungamo none icyumweru kirashize nibwo polisi ivuze ko igiye gutangira gushaka, ubwo byaguha kizere ki ko azaboneka mu zindi nzego “.

Umuryango wa Johnson Nunu uvuga ko igisigaye ari ukugeza ikirego cyabo mu nkiko cyane ko umubyeyi wabo atigeze yinjira muri politiki.

Ibi bitangajwe nyuma yaho hari n’abanyarwanda baherukaga gufatwa n’inzego z’umutekano z’igihugu cya Uganda barimo Gatsinzi Fidele watawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi ubwo yari agiye gusura umwana we wiga yo.

2017-12-28
Editorial

IZINDI NKURU

Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya muri Uganda

Abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baridegembya muri Uganda

Editorial 19 Nov 2018
Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Col Ruhinda yaba yazize ubwumvikane buke mu kugabana amafaranga bahawe na Tshisekedi ngo barwanye M23

Editorial 04 Dec 2023
I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Editorial 03 Sep 2024
Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Editorial 29 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye
INKURU NYAMUKURU

Uganda: ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi bakomeye

Editorial 21 Nov 2017
Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame Ni Umwe Mu Bakuru B’ibihugu Bitabiriye Umuhango W’irahira Rya Perezida Mnangagwa – Amafoto

Editorial 26 Aug 2018
Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana
Amakuru

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Editorial 28 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru