Leta ya Uganda ikomeje gushaka icyahungabanya umudendezo w’u Rwanda iha ubufasha mu bya gisirikare umutwe wa M23 ya Gen. Makenga Sultan.
Mu karere k’ibiyaga bigari, Afurika yose n’amahanga ntazibagirwa M23 yarwanye inkundura ariko hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2013, nyuma yo gutsindwa n’ingabo za Leta ya Congo n’iza Monusco, bamwe mu barwanyi bayo bagashyira intwaro hasi abandi bakayabangira ingata bagatatana, aho igice kiyobowe na Pasiteri Runiga kirimo abasaga 600 cyerekeje mu Rwanda abandi bajyana na Colonel Sultan Makenga muri Uganda.
Aba bahoze ari abarwanyi ba M23 muri Uganda bacumbikiwe mu nkambi ihereye mu Karere ka Ibanda. Aha muri aka karere niho hari inkambi ikomeye ya gisirikare mu 2015 yashyizwemo abahoze muri uyu mutwe wa M23 bagera ku 1374 bavanywe ahazwi nka Kasese nyuma baza gutoroka hasigara ababarirwa kuri 300 gusa.
Impamvu nyamukuru yatumye batoroka ni kubera inkuru babwiwe ko Museveni agiye kubakoresha nk’abacanshuro mu ntambara muri Sudani, bamwe mu basirikare banze kujya kuba abacanshuro ndetse batoroka iyo nkambi bahungira mu bice bimwe bya Kampala no munkengero zayo.
Ubwo ibibazo by’u Rwanda na Uganda byatangiraga Museveni yahamagaje inama y’igitaraganya ya muhuje I Kampala n’abahoze ari abayobozi ba M23 barimo Gen. Makenga na Col. Kazarama.
Muri iyi nama babwiwe ko bagiye guhabwa ubufasha bwose bushobotse bagahungabanya umutekano w’u Rwanda. Aha Museveni yabibukije uburyo u Rwanda rwabakuye mu mujyi wa Goma ndetse n’ikibazo cya Gen. Laurent Nkunda umaze imyaka bivugwa ko afungiye mu Rwanda.
Gen. Makenga n’ingabo za M23
Aba bahoze ari abarwanyi ba M23, babwiye Museveni ko batatera u Rwanda kandi rucumbikiye bene wabo benshi, abandi bari mu nkambi zo mu Rwanda ko bahashirira. Inama yarangiye batumvikanye, ariko bukeye Museveni ategeka inzego ze z’umutekano ku gota inkambi irimo abasilikare ba M23 no guta muri yombi abayobozi babo.
Mugihe bamwe bafataga icyemezo cyo kwirwanaho, abandi basimbuka inkambi basubira muri Congo.
Muri uwo mukwabu hafashwe abasaga ijana bashyikirizwa leta ya Joseph Kabila I Kinshasa ari naho benshi bagiye bicirwa.
Leta ya Uganda ntiyarekeye aho, nyuma y’aho ingabo za kayumba zitikiriye mu burasirazuba bwa Congo, abari abayobozi babo bamwe bakicwa abandi bagafatwa mpiri bakaba bari mu butabera mu Rwanda.
M23 ya Makenga Sultan, irafashwa na leta ya Uganda ikongera ikanaha ubufasha n’ingabo za RUD-Urunana haba muri Uganda ndetse no DRC.
Comanda Jean Michel Afrika wa RUD-Urunana
Umwaka ushize mu kwezi kwa 12, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye Fils (amazina y’ukuri ni Ignace Nkaka) ndetse n’ushinzwe iperereza Lt Col Abega (amazina y’ukuri Jean Pierre Nsekanabo) batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.
Icyo gihe Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala ku wa 15 Ukuboza 2018. I Kampala, izi ntumwa za FDLR zari zatumiwe kugirango zihuzwe n’indi mitwe bashyire ingufu hamwe bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Uwari umuhuza muricyo gikorwa ahagarariye Museveni ni Minisitiri Philemon Mateke ushinzwe ubutwerane mu karere akaba na Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, umuhutu w’intagondwa wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire. Kubera ko bitakunze leta ya Uganda iracyapfunda imitwe hose mu gukoresha M23 na RUD-Urunana, ari nako bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu majyaruguru y’u Rwanda, ibyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu byahaye isomo RUD-Urunana n’umuterankunga wabo Museveni ko uwinjiye mu Rwanda, agamije guhungabanya umutekano warwo adasubirayo amahoro, isomo izi nyeshyamba zaboneyemu gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aho aba bagizi ba nabi bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda RDF, bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda. Bavuze ko uwo mutwe uyobowe na General Jean Michel Afurika ko kandi ufashwa na Uganda.
kabisah
Yes, ubwo biyomoye kuri FDRL nta cyahindutse uretse izina gusa.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.