Leta y’Amerika binyuze k’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’Amahanga yatangaje ko bari gukurikiranira hafi ibibera muri Uganda ariko ko ababigizemo uruhare bagomba kubibazwa.
Ibi bije bikurikira ibaruwa yanditswe n’umukuru ushinzwe komisiyo y’ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko y’Amerika, Elliot Angel asaba ko hahita hafatwa ibihano bikakaye bigafatirwa abasirikari bakuru mu gihugu cya Uganda bitewe n’uburyo bahohotera abarwanashyaka ba Bobi Wine.
Iyo baruwa yanditswe tariki ya 9 Ukuboza 2020 igaragaza amazina asabirwa gufatirwa ibihano, muri ayo harimo ukuriye ingabo zo ku butaka Maj Gen Peter Elwelu, Ukuriye ingabo zidasanzwe (Special Foreces) Maj Gen James Birungi, Uwari ukuriye ingabo za Uganda muri Somalia Maj Gen Don William Nabasa na Maj Gen Kandiho ukuriye umutwe ushinzwe iperereza mu gisirikari cya Uganda.
Urutonde rw’abagomba gufatirwa ibihano rwageze no muri Polisi aho uwungirije umukuru wa Polisi ya Uganda Lt Gen Peter Steven Sabiiti Muzeeyi, nukuriye iperereza Franc Mwesigwa nabo basabirwa ibihano.
Isi yose ihangayikishijwe nibiri kubera muri Uganda aho abantu benshi bamaze kwica n’inzego z’umutekano zicyo gihugu. Mu gihe cya se, Amerika yigeze gufatira ibihano Gen Kale Kayihura wari ukuriye Polisi. Muri Mata 2017, Lt Gen Elwelu yangiye kwinjira mu nama yahuzaga Amerika n’Afurika aho abakuriye ingabo zo kubutaka bari bateraniye, I Lililongwe muri Malawi kubera ibyo bari bakoreye abaturage barindaga umwami wa Kasese bagera kuri 155 bakicwa. Kugeza uyu munsi abarwanashyaka ba Bobi Wine bagera kuri 54 bamaze kwicwa uhereye tariki ya 18 Ugushyingo
Ibaruwa yanditswe n’amerika ivuga ibyaha bitandukanye byakozwe n’ingabo za Uganda aho binjiye no mu nteko ishinga amategeko bagasohora abadepite batavugaga rumwe ku itorwa ryo guhindura itegeko maze Perezida Museveni akemererwa kuyobora Uganda kandi arengeje imyaka 75. Bagarutse kandi ku ihohoterwa rya Bobi Wine n’abarwanashyaka be 33 Arua ubwo umushoferi we yicwaga baziko bishe Bobi Wine. Ntawigeze afatwa ngo aryozwe ibi byaha.
Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko hari abasirikari bakuru mu gisirikari cya Uganda bitandukanyije na Perezida Museveni kubera guhabwa amabwiriza yo kwica abaturage.