Bigoranye, amakipe ya Libya na Nigeria yari mu itsinda C ryabarizwagamo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yaraye ageze muri ½ cy’irushanwa rya CHAN 2018 rikomeje kubera mu gihugu cya Maroc. Libya yasezereye Congo Brazzaville kuri penaliti mu gihe Nigeria yasezereye Angola ku bitego 2-1 hitabajwe iminota 30 y’inyongera.
Mu mukino wahuje ikipe y’igihugu ya Nigeria na Angola mu mujyi wa Tangier, Gabriel Okechukwu winjiye asimbura, yatsinze igitego cyahesheje intsinzi Nigeria ku munota wa 108, bakomeza muri ½.
Nigeria yari yavuye inyuma yishyura igitego mu minota y’inyongera, ubwo isanzwe y’umukino yari irangiye Angola ifite igitego 1-0, bituma hongerwamo iminota 30 yo kwisobanura hagati y’amakipe yombi.
Nigeria yabonye itike ya 1/2 biyigoye
Angola yari yayoboye umukino kuva ku munota wa 56 w’umukino, ubwo Vladmie Va yafunguraga amazamu biturutse ku gukuraho umupira nabi kwa Emeka Atuloma maze uyu musore wo muri Angola atera umupira utabashije kugarurwa n’umunyezamu Ikechukwu Ezenwa.
Super Eagles za Nigeria zihariye iminota yari isigaye y’umukino, bashaka uburyo bishyura ndetse babigeraho ku munota wa 90 ubwo hari hongeweho iminota y’inyongera maze Okpotu atsindira Nigeria igitego cyatumye bajya muri 30 yindi.
Nigeria izahura na Sudani mu mukino wa ½ uzaba kuwa Gatatu tariki ya 31 Mutarama mu mujyi wa Marrakech.
Libya yasezereye Congo Brazzaville kuri penaliti
Mu wundi mukino wabaye muri ¼, Libya yakinnye na Congo Brazzaville, amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu minota 120 yose, hitabajwe penaliti Libya itsinda 5-3 muri uyu mukino wabereye mu mujyi wa Agadir.
Saleh Taher yabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa Libya, igitego cyinjiye ku munota wa 27 w’umukino, mbere y’uko Junior Makiesse yishyurira Congo ku munota wa 37.
Libya yasezereye u Rwanda mu matsinda, yageze muri 1/2
Congo yishyuye igitego, ariko birangira isezerewe
Wari umukino w’ingufu ku mpande zombi
Muri penaliti, umunyezamu wa Congo; Barel Mouko yahushije penaliti yatumye igihugu cye gisezererwa maze Libya ifite igikombe cya 2014, itsindira guhura na Maroc muri ½.
Penaliti za Libya zatsinzwe na Moftah Taktak, Ramadan, Alaqoub, Ahmed Almaghasi na Sand Masaud mu gihe Francouer Kibamba, Mboungou na Varel Rozan batsinze iza Congo Brazzaville.
Gahunda ya 1/2 cya CHAN 2018
Kuwa Gatatu
- Maroc vs Libya (18:30, Casablanca)
- Sudan vs Nigeria (21:30, Marrakech)