Baca umugani mu Kinyarwanda ngo inshuti uyibonera mu byago. Perezida Tshisekedi yitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2018 ashaka gusimbura Perezida Joseph Kabila yiyambaje umutwe wa M23 wari mu buhungiro awemerera kuzawucyura ugatahuka mu gihugu cyabo cy’amavuko cya Kongo bamwe bagasubizwa mu gisirikari abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Amatora yarabaye, Tshisekedi aba Perezida nubwo bivugwa ko uwari watsinze amatora ari Martin Fayulu maze Tshisekedi akomeza kuvugana n’umutwe wa M23.
Ingabo zuyu mutwe zaje kuva muri Uganda zikambika hafi y’umupaka wa Kongo hagendeye ku masezerano bagiranye na Perezida Tshisekedi ariko bahamara amezi 14. Bamwe bibuka amakuru avugwa ko M23 yasubiye muri Kongo ariko ntibavuge uburyo yagezeyo.
Mu masezerano y’ibanga bagiranye na Tshisekedi, nuko M23 yagombaga gutanga batayo ebyiri, n’abahoze ari abarwanyi ba Jean Pierre Bemba bagatanga indi batayo noneho ingabo za Leta (FARDC) zigatanga indi batayo bagakora Burigade ishinzwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Bivugwa ko Tshisekedi yigaramye M23 ariko ntawe uzi impamvu.
Ibi byose byabaga mu ibanga ubwo Tshisekedi yarwanyaga Kabila akiyegereza abamurwanya. M23 yabonye ko Tshisekedi abatabye mu nama nyuma yuko ingabo za Leta zibagabyeho ibitero, baritabara ahubwo bafata uduce twinshi turimo n’ikigo cya Rumangabo aho bakuye intwaro nyinshi.
Ku bufasha buvugwako Leta y’u Rwanda ibafasha, umuvugizi wa M23 Maj Willy Ngoma yatangaje ko nta n’urushinge u Rwanda babahaye ahubwo ko ingabo za Leta zikorana n’abicanyi bo muri FDLR ndetse nindi mitwe harimo Nyatura.
Ingabo za LONI nazo ziri muri Kongo zatangaje ko nta bimenyetso bigaragaza ko Leta y’u Rwanda ifasha M23. Ubu kuri Tshisekedi guteza intambara ni uko atizeye ko azatsinda amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe umwaka utaha aho azavugako igihugu kiri mu ntambara bityo amatora ntabe.