• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

Editorial 09 Jan 2019 POLITIKI

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’akazi mu Buyapani, Madamu Jeannette Kagame yakiriwe ku meza n’umufasha wa Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Madamu Akie Abe.

Perezida Kagame Paul na Madamu batangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Buyapani ku wa Kabiri, tariki ya 8 Mutarama 2019.

Mu musangiro wahuje Madamu Jeannette Kagame na Madamu Akie Abe bagiranye ibiganiro, banahana impano.

Madamu Jeannette Kagame azwi mu bikorwa bitandukanye byo guharanira iterambere.

Abinyujije mu miryango itandukanye abereye umuyobozi, irimo na “Imbuto Foundation”, Madamu Jeannette Kagame agira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imiryango itishoboye, kuba hafi no kuganiriza impfubyi, guteza imbere uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa, gushyigikira abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa b’abahanga badafite ubushobozi, gushyigikira gahunda y’imbonezamikurire mu bana bato n’ibindi.

Agira kandi uruhare mu kurwanya agakoko ka virusi itera SIDA,guharanira ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bugezwa kuri bose, guhugura no kongerera ubumenyi urubyiruko rufashwa kuba abaturage bafitiye igihugu akamaro, n’ibindi.

Madamu Akie Abe na we azwi mu bikorwa bitandukanye nko kuba ari Umuyobozi w’Umuryango Foundation for Social Contribution mu Buyapani, uhemba indashyikirwa zagize uruhare mu bikorwa bizamura umuryango.

Ni impirimbanyi mu guteza imbere uburezi n’abagore muri Aziya, by’umwihariko muri Myanmar, igihugu cyibasiwe n’intambara ndetse bamwe bafata nk’ikirimo Jenoside ikorerwa ubwoko bw’Aba-Rohingya.

Mu Buyapani, Madamu Akie yatangije “UZU Workshop”, urubuga rutegurirwamo ibiganiro bigamije gufasha no kuvugira abagore.

Mu biganiro byahuje Madamu Jeannette Kagame na Madamu Akie Abe, ku ruhande rw’u Rwanda, byitabiriwe Umujyanama wa Madamu Jeannette Kagame, Radegonde Ndejuru; Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni; n’Umunyamabanga we Tessy Rusera.

Byari byitabiriwe kandi n’Umujyanama wihariye wa Madamu Akie Abe ari we Noriko Tanaka; Umuyobozi w’umuryango Fukudenkai, Takaaki Ota; Masato Yamata Social Welfare Protection wa Fukudenkai; umufasha wa Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Miyako Miyashita; n’Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Buyapani, Mariko Kaneka.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo, Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami, Akihito, wari kumwe n’Umwamikazi Michiko.

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano ukomeye w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubufasha mu bya tekiniki n’ibijyanye no kubaka ubushobozi.

Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni $21 485, rikaba ryarahanze imirimo 178.

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda babaherekeje basangira n’itsinda ry’abo mu Buyapani, mu isangira ryateguwe na Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe

Madamu Jeannette Kagame ashyikiriza impano Akie Abe

Madamu Jeannette Kagame yakira impano yahawe na Akie Abe

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’Umwamikazi Michiko w’u Buyapani

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Akie Abe, umugore wa Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe w’u Buyapani

Madamu Jeannette Kagame na Akie Abe

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahabwa ikaze n’Umwami w’abami Akihito n’Umwamikazi Michiko

Perezida Kagame ahabwa ikaze n’Umwami w’abami Michiko

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Akihito mu ruzinduko bagiriye ibwami

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe n’umugore we Akie Abe

2019-01-09
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi

Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi

Editorial 07 Jun 2017
Burundi: Zimwe mu mpunzi zari zatahutse zirimo gusubira mu buhungiro

Burundi: Zimwe mu mpunzi zari zatahutse zirimo gusubira mu buhungiro

Editorial 13 Dec 2018
Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!

Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!

Editorial 03 Jul 2025
Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Editorial 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urujijo kuri Raporo y’iperereza k’urupfu rwa Camille Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Urujijo kuri Raporo y’iperereza k’urupfu rwa Camille Nkurunziza

Editorial 12 Jun 2019
Kenya : Abanyarwanda  bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23
Mu Rwanda

Kenya : Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23

Editorial 10 Jul 2017
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Editorial 09 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru