Umusore w’umurundi na mugenzi we w’umukobwa, bose b’impunzi mu Nkambi ya mahama kuri uyu wa Kabiri ushize batwawe n’Akagera ubwo bari bagiye gutashya inkwi, kugeza kuri uyu wa Gatatu imirambo yabo ikaba yari itaraboneka.
Izi mpunzi z’Abarundi zatwawe n’amazi y’Akagera ni Simeon Ahishakiye w’imyaka 24 na Emmanuela Nsengiyaremye w’imyaka 18. Aba ngo bakaba bari bagiye gutashya inkwi ku nkengero z’Uruzi rw’Akagera bitewe n’uko inwki bahabwa na HCR ngo zidahagije.
Iki kibazo cy’inkwi mu Nkambi ya Mahama kikaba kiri mu bihangayikishije izi mpunzi z’Abarundi zivuga ko n’amakara agura amafaranga 14,000frw. Ziragira ziti: “Arahenze cyane kuri twe impunzi. Polisi yatubujije kugura imifuka y’aakara iturutse muri Tanzania mu gihe aramba kandi akaba ahendutse. Nta yandi mahitamo dufite usibye kujya gutashya.”
Nk’uko umwe muri izi mpunzi avuga, ngo n’izindi mpunzi zishobora kuzatwarwa n’amazi y’uru ruzi kubera ko iki kibazo cy’ibura ry’inkwi kitarakemuka. Ziragira ziti: “Ikibazo cy’inkwi zo gutekesha kiriho kuva twagera mu nkambi. Usibye ko mbere twajyaga kuzishaka mu ishyamba mu nkengero cyangwa mu baturanyi bamwe b’Abanyarwanda. Ushobora kubona icyo kurya ukabura inkwi! HCR iduha inkwi zitarenza icyumweru. Uyu mugezi uraza gutwara izindi mpunzi kubera ko nta yandi mahitamo dufite.”
Amakuru agera kuri Rushyashya, aravuga ko, mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Gicurasi 2018, iyobowe na Paul Kenya, uhagarariye HCR mu nkambi ya Mahama, intumwa ya minisiteri ishinzwe impunzi mu nshingano zayo ndetse n’abahagarariye imiryango itandukanye ikorera muri iyi nkambi, impunzi zabujijwe kwegera Akagera, zigasabwa kujya ziyoboka amakoperative acuruza amakara nk’uko umwe mu bashinzwe umutekano mu nkambi abitangaza.
Izi mpunzi zikaba zitanyuzwe zigasaba ko ahubwo bazireka zikajya zigura amakara ava muri Tanzania kubera ko akomeye kandi ahendutse. Amakuru atangwa na bamwe mu bashinzwe umutekano akaba avuga ko gutumiza amakara muri Tanzania byakozwe ku mpamvu z’umutekano w’impunzi. Hagati aho abahagarariye imiryango itandukanye ikorera muri iyi nkambi bakomeje gushakisha izi mpunzi zarohamye ngo ishyingurwe.