Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri, Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa kigali bangije ibiyobyabwenge bitandukanye birimo kanyanga litiro 185, litiro ibihumbi bibiri z’inzoga zitemewe mu Rwanda, n’ibiro 900 by’urumogi.
Iki gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge kikaba cyabereye ku kimoteri cya Nduba kiri mu murenge wa Nduba akarere Ka Gasabo, ibi biyobwabwenge byose bikaba bifite agaciro gakabakaba miliyoni ijana z’amafaranga y’uRwanda.
Nyuma yo kubyangiza, Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Assistant Commissioner of Police (ACP ) Rogers Rutikanga, yavuze ko ibiyobyabwenge byangijwe byafatiwe mu turere 3 tw’umugi wa Kigali mu gihe cy’amezi atatu.
ACP Rogers Rutikanga Umuyobozi wa Polisi y’Umujyi
Yakomeje avuga ko ibi byose byafashwe kubera amakuru bahawe n’abaturage, aha akaba yavuze ati:”Tuzakomeza gufatanya n’abaturage gukora imikwabu ngo duhashye ibiyobyabwenge, kandi ntituzareba niba ari ibifi binini cyangwa ibito, twe tureba icyaha kandi uwo ariwe wese azafatwa. ”
ACP Rutikanga yavuze kandi ati:”Ibi biyobyabwenge bigira ingaruka k’ubabinyoye, kuko nibo usanga bijanditse mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, n’ibindi byaha.”
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa, anakangurira abatayatanga kubafataho urugero nabo bagafatanya na Polisi y’u Rwanda urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge.
ACP Rutikanga yasoje ashishikariza urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge kuko aribo bayobozi b’ejo b’igihugu, ahubwo bagashaka ibindi bibyara inyungu bakora.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal yavuze ko ibi biyobyabwenge biteye impungenge aho yavuze ati :”Ubundi umujyi wa Kigali urangwa n’isuku n’umutekano, ibi biyobyabwenge rero biduhungabanyiriza umutekano, ariko tuzakomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya kugirango bicike burundu. ”
Nyamurinda yavuze ko umujyi wa Kigali washyizeho ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu bukangurambaga baha abaturage cyane cyane urubyiruko, barukangurira kutabyishoramo.
Yavuze kandi ko bazakomeza guhana ababifatiwemo, bakazanafatanya na Minisiteri y’urubyiruko mu kuruhuriza mu bigo bibigisha imyuga bakabona imirimo bakivana mu bukene.
Yashoje asaba abaturage guharanira intego y’umujyi wa Kigali ariyo “Isuku n’umutekano, bagaharanira gufatanya n’ubuyobozi kurwanya ibiyobyabwenge, barushaho gutungira agatoki inzego z’umutekano ababyishoramo kugirango bicike.
Source : RNP