• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Gaz Methane: Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Gaz Methane: Miliyari zisaga 160 Frw zigiye gushorwa mu gutunganya Megawatt 56 z’Amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

Editorial 31 Mar 2019 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo Symbion Power, aho kigiye gutangira kubyaza megawatt 56 z’amashanyarazi Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu, mu mushinga uzashorwamo miliyoni 185 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 160 Frw).

Amasezerano y’ibanze hagati y’impande zombi yashyizweho umukono mu Ukuboza 2015 yahaga ikigo Symbion Power Lake Kivu Ltd, gishamikiye kuri Symbion Power LLC yo muri Amerika, uburenganzira bwo gutangira gukusanya ibikenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubyaza Gaz Methane amashanyarazi .

Ivugururwa ry’aya masezerano ryashyiriweho umukono kuri uyu wa Gatanu mu nama ngarukagihembwe yahuje abashoramari mu mabuye y’agaciro n’amashanyarazi n’abayobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) na Minisiteri zishinzwe ibyo byiciro by’ubukungu.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb.Gatete Claver yavuze ko izi ngufu z’amashanyarazi ari iz’intangiro, aho kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza mu mezi 14 ari imbere, abanyarwanda bazaba batangiye kubona umuriro wa mbere kuri aya mashanyarazi.

Yagize ati “Iki ni ikintu gikomeye kuko uyu mushoramari yakoresheje amafaranga ye, ntabwo yagiye kuguza ahubwo arakoresha aye bwite. Iri shoramari riradufasha kugira ngo twongere umuriro w’amashanyarazi, nk’uko mubizi ubu tumaze kugera kuri megawatt 221 ariko turatekereza ko mu myaka itanu n’igice iri imbere tuzaba tubonye undi muriro urenga megawatt 300.”

“Ibi bizadufasha kugera kuri cya gipimo twari dutegereje aho dushaka ko muri 2024 tuzaba tugeze kuri megawatt 556 ariko turabona tuzazirenza.”

Yavuze ko mu cyiciro cya mbere uyu mushoramari azakora megawatt 56 ariko mu mu cyiciro cya kabiri azashyiraho megawatt 50.

Agira ati “Tumaze igihe tuganira na we ariko ubu twabirangije ahasigaye ni ugutangira, ikindi twasinyanye ni aho azakorera kugira ngo umuriro we ashobore kuba yawugurisha, hasinywe kandi amasezerano y’ukuntu azagurisha umuriro ariko no kugira ngo abone ubwo burenganzira bwo kugira ngo gaz methane ayibyazemo umusaruro.”

Umushoramari w’Umwongereza Irvine Alan Stewart Laidlaw uzakora uyu mushinga, yavuze ko impamvu yahisemo gushora imari mu Rwanda ari ukubera ko iki gihugu kitarangwamo ruswa kandi gitandukanye n’ibindi byo ku mugabane wa Afurika.

Ati “Nashoye imari mu Rwanda kubera ko muri iki gihugu ni ahantu heza ho gushora imari, nta ruswa iharangwa mbese ni gihugu mu by’ukuri ubona ko kiri ku murongo, uburyo ikigo nka RDB gifasha abashoramari, nishimiye kuza mu Rwanda.”

Umushinga wa Symbion wiyongereye ku w’Ikigo cy’Abanyamerika ContourGlobal gikomeje urugendo ruganisha kuri megawatt (MW) 100 zigomba gutangwa n’umushinga wa KivuWatt ubyaza Gaz Methane amashanyarazi, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cyerekanye ko bishoboka. Ubu gitanga izirenga megawatt 26 zahujwe n’umuyoboro mugari w’igihugu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka, yavuze ko iyi nama ihuza ibikorera kugira ngo bahure barebere hamwe ahari amahirwe, ariko banaganire ahakiri imbogamizi zitabonewe ibisubizo.

Yavuze ko igice cy’amashanyarazi n’amabuye y’agaciro byinjirije u Rwanda ishoramari rigera kuri miliyari y’amadorali mu myaka itatu ishize, bikaba bingana na 20% by’ishoramari ryose RDB yanditse muri iyo myaka.

Yasize ati “Biragaragara ko harimo ubushake ku buryo ishoramari rizagenda ryiyongera.”

Ikiyaga cya Kivu bibarwa ko gifite metero kibe miliyari 55 za gaz methane, ndetse gishobora gutanga megawatt 500 mu gihe cy’imyaka 40.

Mu 1994 abantu bari bafite amashanyarazi bari munsi ya 1%, mu 2010 bari ku 9% ariko mumpera z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka bari 51%. Intego ni uko mu myaka itanu n’igice iri imbere abanyarwanda bazaba bageze 100%.

Src: IGIHE

2019-03-31
Editorial

IZINDI NKURU

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Impumyi Gusa Niyo Itabona ko u Rwanda Rwahindutse Neza Kandi Ubuziraherezo

Editorial 16 May 2016
U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kwegereza abaturage serivisi z’imari

Editorial 05 Nov 2018
U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

U Rwanda Rushobora Kuba Urwa Mbere Muri Afurika Mu Kwinjira Mu Muryango W’ibihugu Bikataje Kurusha Ibindi Mu Bukungu [ OECD ]

Editorial 29 Aug 2018
BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi

BK Group Plc yashyize imigabane mishya ku isoko, izasaguka izacuruzwa i Nairobi

Editorial 29 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kampala : Umuhanzi Theo Bosebabireba Yakubiswe n’ abagizi ba nabi  Bataramenyekana
SHOWBIZ

Kampala : Umuhanzi Theo Bosebabireba Yakubiswe n’ abagizi ba nabi Bataramenyekana

Editorial 30 Jan 2018
Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali
Mu Mahanga

Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali

Editorial 29 Aug 2016
Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura
HIRYA NO HINO

Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura

Editorial 20 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru