Inkuru iteye ubwoba dukesha ikinyamakuru Makuruki, iragaragaza umurambo w’umugabo wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe aciwe umutwe muri Gicumbi.
Ibi bintu ntibyaherukaga kumvikana muri iki gihugu, bikaba bitangaje ukuntu Abarokotse Jenoside bakicwa nk’ihene mu myaka 22, Jenoside ihagaritswe.
Tukaba dusanga Minisiteri y’Umutekano mu gihugu naba gitifu bo mu murenge wa Bukure, akagari ka Karenge , umudugudu wa Nyarutovu, abashinzwe irondo, inkeragutabara, Dacco, bakwiye gusobanura ibi bintu. Nigute umuntu yicwa mu mudugudu, abamwishe ntibabashe kumenyekana kandi bigaragara ko ari abari basanzwe bafite amakuru y’igihe atahira, uko aryama n’uko abayeho.
Abamwishe bamuciye umutwe, umuhoro bakoresheje bawusiga iruhande rwe
Ikindi kuki Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ntacyo aravuga kuri ibi bintu by’agahoma munwa!
Bene ibi bintu ni iterabwoba rikomeye kubacitse ku icumu no kugihugu muri rusange
Mugihe cyashize Sheh Mussa Fazil Harerimana, yigeze gutangaza ko Abacitse ku icumu bakwiye kujya bataha kare, ndetse ko saa kumi nimwe bagakwiye kuba bageze murugo, amagambo nkaya yamaganiwe kure ndetse yafashwe nko gushyira mu kato abacitse ku icumu.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Mussa Fazil Harerimana
Nguwo umurambo w’Uwarokotse Jenoside wishwe aciwe umutwe
Nimwirebere iyo nkuru y’agahinda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena 2016, ni bwo umugabo witwa Mugabo Theoneste w’imyaka 48 yasanzwe mu nzu ye yishwe aciwe ijosi n’abantu bataramenyekana ndetse n’icyatumye yicwa kikaba kitaramenyekana
Mugabo Theoneste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari atuye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Bukure, akagari ka Karenge , umudugudu wa Nyarutovu.
Amakuru y’urupfu rwa Mugabo Theoneste yamenywe bwa mbere na Nyirasenge witwa Mukaminega Dansilla.
Uyu Mukaminega yategereje nyakwigendera ngo amufashe akazi yari asanzwe amufasha ko gukora muri resitora abona atinze kuza, agerageje kumuhamagara inshuro nyinshi ngo akumva terefone ye itari ku murongo, nibwo yagiye kureba uko umwisengeneza we yaramutse asanga yishwe aciwe ijosi.
Ahagana saa 7h10 za mugitondo ngo ni bwo Mukaminega yageze mu rugo rwa nyakwigendera atungurwa no gusanga inzu ye irangaye, maze mu kwinjira ngo asanga Mugabo yishwe akaswe ijosi ndetse n’umuhoro bamwicishije ukirambitse hejuru y’umurambo we wari uri ku buriri bwe.
Mugabo w’imyaka 48, ngo yari akiri ingaragu kuko nta mugore yigeze ashaka akaba yibanaga wenyine mu nzu yubakiwe mu rwego rw’abantu barokotse Jenoside yakorewe abatusti batishoboye.
Umuyobozi w’umurenge wa Bukure Rusizana Joseph yatangarije Makuruki.rw ko ibyaha nk’ibi ari ubwa mbere bibaye muri uyu murenge, ndetse ko nta bibazo bizwi uyu muturage yari afitanye n’abaturage ku buryo ari byo yaba yazize.
Umunyamakuru wa Makuruki.rw wageze aho ibi byabereye, yatubwiye ko inzego z’umutekano (Polisi n’ingabo) zahageze ari ko nta makuru ziratangaza.
Twagerageje kuvugana kuri telefone n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru IP Innocent Gasasira ntiyabasha kutwitaba.
Mu minsi ishize muri aka karere mu murenge wa Rwamiko uhana imbibi n’uyu wa Bukure, na bwo havuzwe ibikorwa by’urugomo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho havugwaga abantu batazwi bararaga batera amabuye ku mazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 no gufata mu mugongo abayirokotse, ibikorwa nk’ibi bifatwa nko gushinyagurira abarokotse Jenoside ndetse bikanagagaza ko hari abagifite ingengabiterezo ya Jenoside.
Source: Makuruki.rw