Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yasabye Abanyafurika gufata iya mbere bakavuga inkuru ziberekeyeho, kuko iyo batabikoze batyo ziracecekwa cyangwa abandi bakazivuga akenshi uko zitari.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 7 Ugushyingo mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya munani y’umushyikirano ku Itangazamakuru, yahuriranye n’umunsi nyafurika w’Itangazamakuru.
Mu ijambo rye, Minisitiri Busingye yashimiye abitabiriye inama ya munani y’igihugu y’Umushyikirano ku Itangazamakuru, ku murava bagize wo gushyigikira itarambere ry’Itangazamakuru.
Yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange gufata iya mbere bakajya bivugira amakuru aberekeyeho, kuko iyo batabikoze, abandi bayavuga uko bashaka, rimwe na rimwe ugasanga bayavuga uko atari.
Minisitiri Busingye yagize ati “Ibyiza by’uyu mugabane (Afurika) ntibitangazwa, bitangazwa nabi, cyangwa ukuri kurirengagizwa. Gusa nitudatangaza amakuru yacu, sintekereza ko dukwiye kuzigera tubabazwa n’uko undi muntu yayanditse uko tudashaka.Ni inshingano zacu kugaragaza amateka yacu kurusha undi wese.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, RGB, Prof.Shyaka Anastase yibukije ko Umushyikirano ku Itangazamakuru ari umwanya mwiza wo kuganira ku iterambere ry’Itangazamakuru, atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.
Yanagarutse ku Iterambere ry’Itangazamakuru, aho yagaragaje ko u Rwanda rwavuye kuri radiyo ebyiri ubu zikaba zimaze kuba 36, rukava kuri televiziyo imwe rukumbi yariho mu 1994 kandi na yo ari iya Leta, ubu zikaba zimaze kuba 12 kandi zigenga.
Uyu mushyikirano witezweho gusigira abawitabiriye ishusho nyayo y’Itangazamakuru Afurika ikeneye, hashingiwe ku ishusho y’uwo mwuga n’uburyo ukorwa muri iki gihe.
Abanyamakuru bitabiriye inama muri Kigali Marriott Hotel