• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda

Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda

Editorial 15 Dec 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Ubutabera, Jonston Busingye, ejo yatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru rikomatanya serivisi zitangwa na Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ubusanzwe zakorwaga mu buryo bw’intoki.

Iri tangizwa ku mugaragaro ryabereye ku Kacyiru, ryitabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Alexis Nzahabwanimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, abamwungirije bombi aribo., ushinzwe ibikorwa bya Polisi Dan Munyuza n’ushinzwe ubuyobozi n’abakozi Juvénal Marizamunda, n’abandi,..

Abapolisi bakora muri ririya shami, bazajya bakoresha icyuma cyitwa Hand-Held Terminal(HHT) kizasimbura agatabo karimo impapuro bandikagaho ikosa basanganye utwara ikinyabiziga mu muhanda zizwi nka contravention ; kugabanya umurongo w’abashakaga serivisi z’ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse kinihutishe uburyo bwo gukorera no gutanga impushya zitwara ibinyabiziga.

Hakoreshejwe ubu buryo bushya, abapolisi ntibashobora guhisha impapuro zigendanye n’ikosa ryabaye n’uwarikoze. Iki cyuma kizajya kinyuzwamo uruhushya rw’uwakoze ikosa maze nyirarwo ahite abona ubutumwa bumumenyesha ikosa n’ihazabu ijyanye naryo, nayo ishobora kwishyurwa mu ikoranabuhanga ry’amabanki cyangwa hakoreshejwe VISA mu kwishyura.

Ba nyiri ibinyabiziga nabo bazajya bandikwa n’ikigo kigenzura ibinyabiziga byabo mu ikoranabuhanga, batavuye aho bari bakire ubutumwa bubamenyesha igihe imodoka zabo zizagenzurirwa.

Ubu buryo kandi bufite ikitwa Automated Number Plate Recognition (ANPR), kizajya gifotora ibiranga imodoka , kikerekana niba iyo modoka iri ku rutonde rw’izishakishwa kubera amakosa n’ibyaha bitandukanye ziba zarakoze, kinahita kibona kandi ko iyo modoka idafite ubwishingizi, itagenzuwe , nyirayo , cyangwa niba nta yandi makosa yakoze mbere.

Itangizwa ry’ikoranabuhanga rishya, ryahuriranye n’ikiganiro ngarukagihembwe hagati ya Polisi y’u Rwanda , gihuza ubuyobozi bwa Polisi n’itangazamakuru , hareberwa hamwe uburyo hakomezwa ubufatanye hagati y’izo nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Minisitiri Busingye akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, yavuze ko ririya koranabuhanga ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa Polisi y’u Rwanda ikwiye kwishimira.

Yagize ati:” Iri ni ikoranabuhanga ryihuta kandi ritibeshya, ni igisubizo ku Banyarwanda kuri serivisi inoze kandi ni kimwe mu bikomeza guhesha agaciro igihugu cyacu mu gutanga serivisi nziza; twahaye abaturage uburenganzira bwo kutugenzura kandi bakamenya ibyo dukora.”

Yibutsa ko hari igihe Polisi yakoraga akazi kose n’intoki, Minisitiri yavuze ko uburyo bugezweho bukoreshwa mu kazi ko mu muhanda bukomeje gufasha mu iterambere , aho yavuze ko imihanda idatekanye igira ingaruka ku bucuruzi, uburezi, ubuzima, ubukerarugendo byose bikagira ingaruka ku bukungu no ku mibereho y’abaturage.

Nk’uko imibare ibigaragaza, impanuka zihitana abantu zagabanutseho 12 ku ijana muri uyu mwaka ugereranyije n’ushize, mu gihe mu gihembwe gishize, zagabanutseho 37 ku ijana ugereranyije n’igihembwe nka cyo umwaka ushize.

Minisitiri Busingye yashimiye itangazamakuru uburyo riha amakuru kandi ryigisha abaturage , rikaba rigize imbaraga z’impinduka.

Yagarutse kuri ruswa no kunyereza ibya rubanda by’umwihariko, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda, bikaba bigomba kurwanyirizwa cyane mu itangazamakuru.

Aha yagize ati:”turi ku rugamba rwo kubirwanya,…icyakozwe cyose cyagombaga kuba mu murongo ujya imbere, ntitugomba kwemera ko ibyaha n’impanuka bigira ijambo kandi mwebwe nk’itangazamakuru mufitemo uruhare runini.”

Hagati aho, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko ikoranabuhanga rishya rizakuraho ibibazo byabagaho birimo kwandika no gusohora impushya zo gutwara ibinyabiziga, kurandura amakosa yabaga mu myirondoro y’abatwara ibinyabiziga, kugenzura amakosa aba yarakozwe nabo mbere , koroshya no kugenzura ibyo kwishyura amande abantu bacibwa hadakoreshejwe amafaranga mu ntoki n’ibindi.

-5042.jpg

CP Rumanzi yagize ari:”Bikoze ku buryo amakuru yose azajya agendera igihe , agasuzumirwa igihe kandi igikorwa kikagenda neza nta kwibeshya.”

RNP

2016-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Abapolisi  bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Editorial 07 Jun 2016
Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Editorial 06 Apr 2018
Burundi: Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Burundi: Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Editorial 03 Nov 2017
Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Editorial 01 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144
HIRYA NO HINO

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Editorial 19 Apr 2020
U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro
Mu Mahanga

U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro

Editorial 17 May 2016
Kumena amabanki n’Imirenge Sacco umugambi mushya wa RNC wo guhungabanya umutekano mu Rwanda
ITOHOZA

Kumena amabanki n’Imirenge Sacco umugambi mushya wa RNC wo guhungabanya umutekano mu Rwanda

Editorial 11 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru