Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yashimiye Ikipe y’Igihugu “Amavubi” nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike ya CHAN 2024.
Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade Amahoro guhera ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoro.
Ni umukino wo kwishyura waje nyuma yaho Amakipe yombi yaherukaga guhurira i juba ku wa Gatandatu ushize, aho Sudani y’epfo yari yatsinze u Rwanda ibitego 3-2.
Ni umukino watangiye neza ku ruhande rw’u Rwand aho ubwo hari ku munota wa 36, ikipe y’igihugu yabonye igitego cya mbere.
Ni kumupira Tuyisenge Arsene yatereye kure, umupira ukora kuri Mugisha Didier wari mu rubuga rw’Amahina, umunyezamu Juma awukoraho ukubita ipoto uramugarukira ku mugongo ujya mu izamu.
Bigeze ku munota wa 45, Amavubi yabonye penaliti nyuma yaho Claude Niyomugabo yashyize umupira mu rubuga rw’amahina, Joseph Malish akora umupira n’akaboko. Penaliti yemejwe n’umusifuzi ukomoka muri Tuniziya.
Ni penaliti ariko itahiriye u Rwanda kuko kapiteni Muhire Kevin wari uyoboye bagenzi bakina mu Rwanda, yayiteye mu maboko y’umunyezamu bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.
Mu gice cya Kabiri cy’umukino, U Rwabda rwabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin, ni nyuma y’Amakosa yakozwe naba myugariro maze Kapiteni atsinda gitego bitamugoye.
Bigeze ku munota wa 85, David Sebith wagiye mu kibuga asimbuye atsindiye Sudani y’Epfo igitego ku mupira ahawe ibumoso agasiga myugariro Niyomugabo Claude.
Icyo gitego akaba aricyo cyagejeje ku musozo w’umukino w’ impande zombi, Amavubi atsinze Sudani y’epfo ibitego 2-1 ayisezerera mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2024.
Amakipe yombi yanaganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi ariko Sudani y’epfo isezererwa kubera ibitego byinshi yatsindiwe mu rugo.
U Rwanda ruzategereza umwanzuro wa CAF niba ruzaba kimwe mu bihugu bizahagararira akarere ka CECAFA mu irushanwa rizakinirwa muri Kenya, Uganda na Tanzania.
Nyuma y’instinzi y’uyu mukino nibwo Minisitiri Nelly yashimiye Amavubi, Ati “Iki ni ikimenyetso ko nidukomeza gushyiramo ikinyamwuga , umuhate no guharanira intsinzi ntakabuza tuzagera kure.”
Yanashimiye abafana baserutse ari benshi bagashyigikira u Rwanda.