Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yishimiye bikomeye guhura n’Abahinde baba mu Rwanda, nyuma y’ibiganiro bagiranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Uyu muyobobozi uheruka gushyirwa ku mwanya wa cyenda mu bakomeye ku Isi, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018. Yabisikanye na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na we wari umaze iminsi ibiri mu Rwanda.
Ku munsi we wa mbere w’uruzinduko, u Rwanda n’u Buhinde byasinyanye amasezerano umunani arimo ay’inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 174 z’amafaranga y’u Rwanda, zizakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo mu byanya byahariwe inganda no guteza imbere ubuhinzi binyuze muri gahunda yo kuhira.
Minisitiri w’Intebe Narendra yanagize umwanya wo guhura n’Abahinde baba mu Rwanda, igihugu gicumbikiye abagera ku 3,000 bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Byari ibiganiro byiza cyane n’Abahinde baba mu Rwanda. Mu bice byose by’Isi Abahinde bariranga kandi duterwa ishema n’ibikorwa byiza bagezeho. Abahinde baba mu Rwanda bagira uruhare rukomeye ku bucuti bw’u Buhinde n’u Rwanda.”
Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.
Uyu munsi u Buhinde ni igihugu cya gatandatu gikize ku Isi nyuma yo guhigika u Bufaransa, aho bugeze ku musaruro mbumbe (GDP) wa tiriyali $2.597 mu 2017. Inzobere mu by’ubukungu zinerekana ko nibura mu myaka 15 iri imbere, u Buhinde n’u Bushinwa ari byo bizaba biyoboye ubukungu bw’Isi.
Mu kiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, Narendra yanagarutse ku gikorwa u Buhinde buteganya cyo gufungura ambasade mu Rwanda, avuga ko bizagira uruhare mu kurushaho gushimangira umubano ibihugu byombi bifitanye, bityo na serivisi zitangwa hagati y’ibi bihugu zikarushaho koroha.
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, harimo ko yemeje ko Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.
Yunamiye inzirakarengane za Jenoside ku Gisozi
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zigera ku bihumbi 250.
Uyu muyobozi yasuye urwibutso ndetse asobanurirwa amateka ya Jenoside, agaragarizwa uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’urugamba rwo guhangana n’ingaruka zayo.
Nyuma yo gusura urwibutso, Narendra Modi arasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, ari naho atanga inka 200 mu gushyigikira gahunda ya Girinka.
Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu 1999, aho rwashyize i New Delhi, Ibiro by’uhagarariye u Rwanda, ruhohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.