Nubwo abakongomani bashyushye umutwe bakagereka ibibazo byabo ku Rwanda, hari abazi neza intandaro y’akaga Kongo ihoramo. Umwe muri abo ni Christophe Lutundula, Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, unafite ububanyi n’amahanga mu nshingano.
Ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yari mu nama y’Afrika Yunze Ubumwe yabereye i Malabo muri Guinée Equatoriale, Christophe Lutundula yareruye yemera ko kuba igihugu cye cyarakiriye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse na nyuma y’imyaka 28 bakaba bagicumbikiwe, ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma Kongo ihora mu midugararo.
Minisiri w’Intebe Wungirije wa Kongo yavuze ko kuva abo bajenosideri bagera muri Kongo bitwara nk’ibyihebe, bakica abaturage b’Abanyekongo, bakabasahura, bagasambanya abagore ku ngufu.
Uyu mutegetsi mukuru yirinze kuvuga FDLR, nyamara isi yose irabizi ko ari umutwe ugizwe n’abajenosideri, ukaba ariwo umaze iyo myaka yose yica igakiza mu burasirazuba bwa Kongo.
Nubwo Bwana Lutundula avuga ibi ariko, hari ibyegeranyo byinshi cyane birimo n’ibyakozwe na Loni ndetse n’imiryango mpuzamahanga, bikagaragaza ko FDLR ikorana bya hafi n’abategetsi ba Kongo , baba abasivili baba n’abasirikari.
Amakuru afitiwe gihamya aravuga ko mu ntambara igisirikari cya Kongo ubu cyifatanyije na FDLR mu kurwanya umutwe wa M23, ndetse na Perezida Felix Tshisekedi ubwo yahuraga n’abayobozi mu gisirikari mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye kuvuga ko afite amakuru ko hari abarwanyi b’ imitwe y’inyeshyamba binjijwe muri FARDC, kubera inyungu bamwe mu bategetsi ba Kongo bafite muri iyo mikoranire, harimo no gusahura abaturage.
Kuba FDLR kandi imaze imyaka muri Kongo, byatumye Abanyekongo bagira ingengabitekerezo ya Jenoside. Magingo aya baratyaza imihoro ngo bice uwo bita icyitso cya M23, ni ukuvuga Umututsi n’ abandi bavuga Ikinyarwanda.
Undi usaba Abanyekongo gushyira mu gaciro bagashakira umuti urambye ibibazo byabo, ni Karidinali Firdolin Ambongo akaba Arisheveki wa Kinshasa.
Ubwo yasuraga abakristu b’ahitwa Kikwit, yagize ati:’’ Kongo nicyo gihugu cyaboze kurusha ibindi ku isi. Nta kintu na kimwe kiri mu buryo, kandi kubera imiyoborere mibi n’ imyumvire ipfuye’’. Karidinali Ambongo yasabye Abanyekongo kureka guhora baririmba ngo igihugu cyabo ni ‘’paradizo’’ kubera umutungo kamere, kandi bitababuza kuba abenshi muri bo ari abatindi nyakujya. yagize ati:’’Niba paradizo batubwira muri Bibiliya isa na Kongo, sinzayijyemo’’.
Abanyekongo b’ibihubutsi ubu baratyaza imipanga yo kwica bagenzi babo basangiye Igihugu. Baririrwa basakuza ngo bazatera u Rwanda barwomeke kuri Kongo, biyibagije ko ubugwari bwabo buzwi ku rwego mpuzamahanga.
U Rwanda rufite ubushobozi n’ubushake bwo kwirengera igihe cyose byaba ngombwa, kandi ubwo bushotoranyi nibukomeza abacanye uwo muriro bazawota.