• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Editorial 14 Jun 2016 Mu Mahanga

Ku itariki 12 Kamena, Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville, Ingani Inès Nefer yasuye ishami rya Isange One Stop Center rya Kacyiru, maze ashimishwa na serivisi zayo.

Muri urwo rugendoshuri nk’uko nyir’ubwite yabivuze, Minisitiri Ingani yari aherekejwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuyango mu Rwanda, Diane Gashumba.

Aba baminisitiri bombi bakigera ku Isange One Stop Center ya Kacyiru, bakiriwe n’umuhuzabikorwa wayo, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire.

SP Shafiga yabwiye uwo mushyitsi ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagana iki kigo bahabwa serivisi zirimo kubapima, kubavura, no kubagira inama zitandukanye hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa bakorewe, kandi yongeraho ko ibyo byose babikorerwa ku buntu.

Amaze kubwira uwo mushyitsi serivisi abagana iki kigo bahabwa, SP Shafiga yamweretse aho zitangirwa ndetse amusobanurira uburyo zitangwa.

Yamubwiye ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana harimo gushyiraho umurongo wa terefone uhamagarwa ku buntu utangirwaho amakuru ya bene iri hohoterwa, iyo nomero akaba ari: 3029

Nyuma yo kwerekwa no gusobanurirwa serivisi za Isange One Stop Center, Minisitiri Ingani yagize ati:”Twaje kwigira ku buryo U Rwanda rushyira mu bikorwa politike y’uburinganire. Twahisemo gukorera urugendoshuri mu Rwanda kubera ubudashyikirwa bwarwo mu kwimakaza ihare ry’uburinganire, kandi ndahamya ndashidikanya ko ari byo byaruhesheje ishema ku ruhando mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati,”Nashimishijwe n’uburyo bunoze bwa Isange One Stop Center bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana. Ishusho rusange y’imikorere y’iki Kigo izadufasha kunononsora gahunda zacu zijyanye no kwita ku bakorewe bene iri hohoterwa.”

Minisitiri Ingani yagize kandi ati:”Nkurikije ibyo nabonye, nta kindi navuga uretse kubashimira no kuvuga nti U Rwanda ni intangarugero mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana no gufasha abarikorewe.”

-2955.jpg

Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville, Ingani Inès Nefer yasuye ishami rya Isange One Stop Center rya Kacyiru

Isange One Stop Center yashyizweho mu 2009 ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, ikaba kugeza ubu ifite amashami 23 mu bitaro by’uturere.

RNP

2016-06-14
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

Editorial 08 Sep 2023
Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Editorial 29 Dec 2016
Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi

Kanombe : Byari ibyishimo n’umunezero kwakira Indege nshya Boeing 737-800NG ya RwandAir yiswe Kalisimbi

Editorial 16 Nov 2016
Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Editorial 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda barenga 100 bari basuhukiye  muri Uganda  bagaruwe mu Rwanda
Mu Rwanda

Abanyarwanda barenga 100 bari basuhukiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda

Editorial 13 Jul 2016
Abanyeshuri ba CIESK biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abanyeshuri ba CIESK biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 02 May 2016
Champions League: Liverpool yakosoye Manchester City, FC Barcelone inyagira AS Roma
IMIKINO

Champions League: Liverpool yakosoye Manchester City, FC Barcelone inyagira AS Roma

Editorial 05 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru