• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Miss Carine Rusaro yashyingiwe

Miss Carine Rusaro yashyingiwe

Editorial 14 Feb 2016 Mu Mahanga

Utamuliza Rusaro Carine wabaye Nyampinga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Miss Campus 2007) yashyingiwe n’umusore bamaze igihe bakundana witwa Fio Logan Mpayana.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2016 habaye ubukwe bwa Kinyarwanda, bwo gusaba no gukwa; Miss Rusaro arakobwa, anambikwa impeta na Mpayana imbere y’umuryango.

Miss Rusaro asanzwe amenyerewe nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa ya Miss Rwanda. Uretse ibi, Miss Rusaro yagiye akora akazi k’ubujyanama mu marushanwa ya ba nyampinga yakurikiyeho mu gihe yari akiri umunyeshuri muri iyi Kaminuza no mu gihe yari akimara kuyivamo.

Utamuliza Rusaro Carine yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aba n’uwa gatandatu ku isi mu marushanwa ya “Miss Tourism Queen International 2008” yabereye mu Bushinwa.

Ubusanzwe iri kamba rya Miss Tourism Queen International ribarirwa mu marushanwa ane ya mbere akomeye ategurwa ku rwego rw’Isi. Icyo gihe mu bihugu 115 byaryitabiriye biturutse ku migabane yose y’Isi, Rusaro Carine, wari uhagarariye u Rwanda yabashije kuhegukana umwanya wa kabiri nk’umukobwa ugaragara neza kurusha abandi “Miss Elegance”.

Ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Miss Carine yahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Ni umwe mu bakobwa bazi ibijyanye no kumurika imideli, aho akorana n’amasosiyete menshi mu kwamamaza no guuhitamo imyambaro iberanye n’ibirori. Ajya anafasha mu buryo bwihariye bw’imyambarire bamwe muri ba nyampinga igihe baba bagiye guserukira u Rwanda muri amwe mu marushanwa y’ubwiza n’imideli.

Kuri ubu, Miss Carine ni umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, aho mu byo ashinzwe harimo kwita kubagana izi ngoro no kubasobanurira amateka y’u Rwanda.

-2095.jpg

-2094.jpg

-2093.jpg

-2092.jpg

Nyuma yo kwiga icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, Utamuliza Carine yize icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) mu Bwongereza mu gashami k’ibinyabuzima (Biologie), ayasoza mu 2011.

2016-02-14
Editorial

IZINDI NKURU

Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye, ababarirwa kuri 82% nibo batsinze

Mu bizamini bisoza amashuli yisumbuye, ababarirwa kuri 82% nibo batsinze

Editorial 18 Feb 2016
Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka

Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka

Editorial 08 Mar 2016
Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Editorial 26 Mar 2025
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Editorial 03 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.
Amakuru

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Editorial 09 Aug 2024
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu
INKURU NYAMUKURU

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Editorial 17 Dec 2019
Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe
HIRYA NO HINO

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Editorial 16 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru