• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda yatawe muri yombi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ihagarika irushanwa rya Miss Rwanda

Editorial 09 May 2022 Amakuru, SHOWBIZ

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye amakuru y’itabwa muri yombi ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa nyuma yaho akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza.

Nk’uko ikinyamakuru IGIHE cyabyanditse, Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné, uyu Nyampinga kuri ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB i Remera.

Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivuga ko Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry, yemeje amakuru y’ifatwa rya Elsa Iradukunda, ati“akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.”

Bivugwa ko RIB yatangiye gukora iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa y’igitsina muri Miss Rwanda mu 2019. Kuva icyo gihe, hatangiye gukusanywa ibimenyetso kugeza ubwo Ishimwe atawe muri yombi.

IGIHE ikomeza ivuga ko ifite amakuru y’uko kuva Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.

Usibye itabwa muri yombi rya Elsa Iradukunda, Ministeri y’Urubyiruko ndetse n’Umuco yamaze guhagarika irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ndetse n’ikigo gitegura iri rushanwa cya Rwanda Inspiration Back Up gikuriwe na Prince Kid uheruka gutabwa muri yombi.

Ibinyujije kuri Twitter, iyi Minisiteri yagize iti “Hashingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku muyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye.”

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iramenyesha Abanyarwanda ko ibaye ihagaritse iri rushanwa mu gihe iperereza ritararangira.

Ibi byose bibaye nyuma yaho Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi ku wa 25 Mata 2022 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

2022-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Editorial 04 May 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Editorial 18 Aug 2021
Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Editorial 07 Aug 2023
Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Editorial 19 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Editorial 12 Mar 2019
Ntamuhanga Cassien  watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Editorial 13 Dec 2017
Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju
Amakuru

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Editorial 01 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru