Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2007 akaba n’umwe mu bakinnyi bakomeye ba filime yahishuye bwa mbere ko impamvu ikomeye ituma atabona urubyaro ari uburwayi afite mu myanya myibarukiro.
Uyu mukobwa amaze imyaka itanu ashakisha uburyo yabyara biranga kugeza ubwo mu minsi ishize yifuje kwikuzamo nyababyeyi kubera umujinya ngo birangirire rimwe ariko ntibyakunda.
Yaherukaga gufotorwa avuye mu bitaro by’inzobere zivura indwara z’abagore by’umwihariko izerekeye imyanya myibarukiro, icyo gihe muri Tanzania hasakaye amakuru yavugaga ko yari yagiye kwibagisha ariko yabihakanye.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi, Wema Sepetu yabajijwe mu buryo bwimbitse ikibazo ubuzima bwe bufite ku buryo atabasha gusama maze avuga ko ari uburwayi busanzwe ku bagore.
Yabajijwe ubwoko bw’indwara arwaye, Wema Sepetu asubiza bwangu ati “Reka mpite nshyira hanze ukuri abantu bamenye impamvu. Njye mfite uburwayi butuma udusabo tw’intanga ngore zanjye tumeneka bigatuma igihe habaye imibonano hataba uburumbuke.”
Wema Sepetu yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ko ubwo aheruka kujya mu Buhinde yari yagiye kwikuzamo nyababyeyi ahubwo ngo ‘byari ukwibagisha mu mwanya ufite ikibazo gituma atabona urubyaro’.
Yagize ati “Urabizi mu minsi ishize nari nagize ikibazo gikomeye cyane ku ruhande rw’inda ibyara, ibi byatumaga ntabasha kubyara mu gihe cyose nabigerageje.”
Nyuma yo kwivuza mu Buhinde akabagwa n’inzobere mu kuvura indwara zifitanye isano n’imyanya myibarukiro, Wema Sepetu yagize ikibazo birimo kutabasha guhumeka neza ndetse n’umuvuduko w’amaraso waragabanutse ari nacyo cyatumye ajya mu bitaro muri Tanzania mu minsi ishize, bitandukanye n’ibyasakajwe ko ‘yari yagiye kwibagisha nyababyeyi’.
Yagize ati “Urabizi, nyuma yo kwibagisha mu Buhinde naragarutse ariko ngira ikibazo simbashe guhumeka neza, ikindi aho bambaze hajemo uburwayi ndetse n’umuvuduko w’amaraso uragabanuka.”
Gusa, Dr Chale yavuze ko Wema Sepetu atazigera abona urubyaro nubwo yaryamana n’abagabo buri munsi mu gihe yaba arenze ku mategeko yahawe n’abanga.