Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania avuga ko ashimishijwe n’uburyo u Rwanda ruri kuza ku isonga mu kurengera ibidukikije, mu gihe ibindi bihugu bisubira inyuma.
Mkapa ni umwe mu bayobozi b’Umuryango Nyafurika wita ku bidukikije “African Wildlife Foundation (AWF)”, akaba yari mu Rwanda mu gikorwa cyo kwegurira hegitari 27.8 Pariki y’Ibirunga, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018.
Yagize ati “Nshimishijwe no kuba ngize uruhare mu gikorwa cyo kwegurira guverinoma uyu mutungo, kuko yagize uruhare rugaragara mu guharanira kurinda ibidukikije.”
Iyi pariki icumbikiye ingagi zo mu birunga zigera kuri 540, kandi zikaba nta handi zigaragara uretse mu Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yakomeje agira ati “Akenshi usanga abayobozi bo muri Afurika bafata ibyemezo bigira ingaruka ku ihungabana ry’umutungo kamere, kuko badasobanukiwe n’akamaro ko kubungabunga ibidukikije.”
Avuga ko kubungabunga ibidukikije ari imwe mu nzira yo kuzagira isi nziza mu minsi iza, ibyo u Rwanda rukaba rwarabimenye ari nayo mpamvu rukomeza kongera ubuso bwa pariki aho kubugabanya.
Nyuma yo kongeraho izi hegitari, Pariki y’ibirunga izava ku buso bwa hegitari ibihumbi 16 yari isanzweho igere ku 16,027
Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB yavuze ko iki gikorwa kije guhuza inyungu za Leta y’u Rwanda zigamije guha abaturage ahazaza heza ariko hanibandwa ku kurengera ibidukikije.
Ati “Kurinda ingangi n’ubukerarugendo natwe biduha inyungu.”
Mkapa yavuze ko mu myaka ishize muri Afurika hagaragaye ibibazo by aba rushimusi kandi bikagira ingaruka ku nyamaswa zituye muri za pariki.
Ariko yavuze ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byamuhaye icyizere ko kurengera ibidukikije mu Rwanda ari intego igihugu kitazatezukaho.