• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Editorial 11 Jan 2018 UBUKERARUGENDO

Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania avuga ko ashimishijwe n’uburyo u Rwanda ruri kuza ku isonga mu kurengera ibidukikije, mu gihe ibindi bihugu bisubira inyuma.

Mkapa ni umwe mu bayobozi b’Umuryango Nyafurika wita ku bidukikije “African Wildlife Foundation (AWF)”, akaba yari mu Rwanda mu gikorwa cyo kwegurira hegitari 27.8 Pariki y’Ibirunga, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018.

Yagize ati “Nshimishijwe no kuba ngize uruhare mu gikorwa cyo kwegurira guverinoma uyu mutungo, kuko yagize uruhare rugaragara mu guharanira kurinda ibidukikije.”

Iyi pariki icumbikiye ingagi zo mu birunga zigera kuri 540, kandi zikaba nta handi zigaragara uretse mu Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakomeje agira ati “Akenshi usanga abayobozi bo muri Afurika bafata ibyemezo bigira ingaruka ku ihungabana ry’umutungo kamere, kuko badasobanukiwe n’akamaro ko kubungabunga ibidukikije.”

JPEG - 969.1 kb
Mkapa atera igiti muri ubu butaka bweguriwe Parike y’Ibirunga

Avuga ko kubungabunga ibidukikije ari imwe mu nzira yo kuzagira isi nziza mu minsi iza, ibyo u Rwanda rukaba rwarabimenye ari nayo mpamvu rukomeza kongera ubuso bwa pariki aho kubugabanya.

Nyuma yo kongeraho izi hegitari, Pariki y’ibirunga izava ku buso bwa hegitari ibihumbi 16 yari isanzweho igere ku 16,027

Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB yavuze ko iki gikorwa kije guhuza inyungu za Leta y’u Rwanda zigamije guha abaturage ahazaza heza ariko hanibandwa ku kurengera ibidukikije.

Ati “Kurinda ingangi n’ubukerarugendo natwe biduha inyungu.”
Mkapa yavuze ko mu myaka ishize muri Afurika hagaragaye ibibazo by aba rushimusi kandi bikagira ingaruka ku nyamaswa zituye muri za pariki.

JPEG - 671.7 kb
Ubu butaka bwashyikirijwe RDB ifite mu nshingano Parike y’ibirunga

Ariko yavuze ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byamuhaye icyizere ko kurengera ibidukikije mu Rwanda ari intego igihugu kitazatezukaho.

JPEG - 1.1 Mb
Uyu muhango wari witabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu
JPEG - 1010.5 kb
Urekerereza nirwo rwasusurukije iyi gahunda

2018-01-11
Editorial

IZINDI NKURU

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze

Editorial 10 Jan 2018
RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

RDB yatangije igikorwa kizajya gituma babiri batsindira umwenda wa Arsenal w’umwimerere

Editorial 07 Aug 2018
Urugendo rwa Dubai-Kigali muri RwandAir rwimuriwe i Entebbe

Urugendo rwa Dubai-Kigali muri RwandAir rwimuriwe i Entebbe

Editorial 11 Oct 2018
Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Editorial 29 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma
Mu Rwanda

Opozisiyo muri DRC ntishaka Kodjo kuba umuhuza kubera Zuma

Editorial 11 Sep 2016
Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize  mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere
Mu Mahanga

Uganda: polisi yikomye raporo yayishyize mu myanya 5 ya nyuma kw’isi mu mikorere

Editorial 15 Nov 2017
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”
Amakuru

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru “Ubutabera bukwiriye buzahabwa Rusesabagina ndetse nabo yahekuye”

Editorial 21 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru