Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yatangaje ko atazihanganira Abanyarwanda bari mu gihugu cye bijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ni ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu ku wa Mbere ku wa 24 Ukwakira 2016, aho we na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma y’uwo muhango, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwashimiye Mozambique kubera icumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda ndetse Perezida wa Mozambique agashimangira ko ntawe bacumbikiye bazemera ko yinjira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati “Nk’uko mubizi, ibihugu byinshi bya Afurika kubera amateka yabyo bifite impunzi ahantu hatandukanye kuri uyu mugabane. Twafashe akanya dushimira guverinoma ya Mozambique, twishimira kumva Perezida w’icyo gihugu avuga ko atazihanganira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano u Rwanda bya bamwe mu Banyarwanda baba hano muri Mozambique.”
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi na Perezida Kagame w’u Rwanda
Yongeyeho ko abakuru b’ibi bihugu bemeranyije gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rigakorera muri za minisiteri z’ububanyi n’amahanga.
Mushikiwabo ati “Twanemeranyije tuzashyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi bitarenze mu gihembwe cya mbere cya 2017, tuzakomeza gukorana. Twatumiye Minisitiri w’Ubuhinzi wa Mozambique ngo azaze kuganira na mugenzi we kugira ngo turebe niba nta bicuruzwa byacuruzwa ku mpamde zombi.”
Yakomeje avuga ko ibihugu byombi byemeranyije kugishanya inama muri poltiki. Ibi bihugu byanaganiriye ku buryo kompanyi y’indege ya RwandAir yatangira ingendo muri Mozambique.
Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambique
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique Oldemiro Marques Júlio Baloi yavuze ko igihugu cye cyishimiye gutsura umubano n’u Rwanda, kuko ari igihugu cyateye imbere nubwo ari gito kandi kikaba gifite amateka mabi.
Marques ahamya ko u Rwanda rwatanze urugero rwiza, rwigobotora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uru ruzinduko kandi Perezida Kagame yahuye n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Veronica Macamo Dlhovo aza no gusangira na Perezida Nyusi ku mugoroba. Biteganyijwe ko uyu munsi Kagame aza kuganira n’abagize urugaga rw’abikorera
Mu kiganiro Ambasaderi Karega aheruka guha Igihe.com yagize ati “Imigambi y’Abanyarwanda b’abimukira baba muri Afurika y’Amajyepfo bashaka kugirira nabi cyangwa kwica bagenzi babo b’abimukira ibaho cyane, yagaragaye muri Malawi, Mozambique na Zambia ndetse haheruka kuburizwamo imigambi nk’iyo muri Swaziland.”
“Binyuze ku mbuga za RNC ya Kayumba n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, baba bashaka kwibasira izindi mpunzi zifite ibikorwa bibyara inyungu bikataje banze kubiyungaho mu bugizi bwa nabi bwabo.”
“Bashaka ko abantu bajya muri RNC/FDLR ku ngufu. Bakora icengezamatwara ku bimukira bafite ubutunzi ndetse basura u Rwanda bakanahashora imari, bakabita za maneko n’abicanyi ba RPF, bari gushakisha abarwanashyaka ba FDLR/RNC muri Afurika y’Amajyepfo, bakanahuza iterambere ry’abo [abo bashora imari mu Rwanda] n’inkunga RPF ibaha mu Rwanda.”
Ambasaderi Vincent Karega
Karega avuga ko iyi migambi ituma abahunze u Rwanda bahora bikanga abantu n’ibintu bitandukanye n’ubwo ntawe uba witaye ku cyo bita gahunda yabo ya politiki.
Yavuze ko mu butumwa aha abo bimukira buri gihe harimo gukurikiza amategeko n’umuco by’igihugu cyabakiriye, bagahesha ishema n’icyubahiro igihugu bakomokamo.
Umwanditsi wacu