• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

MTN yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money

Editorial 22 May 2018 IKORANABUHANGA

MTN Rwanda yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money, inagabanya ingano ya make umuntu yashoboraga kohereza agera ku ifaranga rimwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gicurasi 2018, ni bwo iyi sosiyete y’itumanaho ikomeye mu Rwanda yatangaje ku mugaragaro uburyo bushya bwo kuba abakoresha serivise ya Mobile Money, bashobora kohererezanya amafaranga ari munsi y’igiceri cy’ijana kugeza ku ifaranga, bitajyaga bikunda.

Ibi bije nyuma y’aho mbere abakoreshaga Mobile Money batohererezanyaga amafaranga ari munsi y’ijana ndetse bakaba n’iyo bohererezanyaga ari munsi y’ibihumbi bitanu bakurwagwaho asa nk’aho ari menshi.

Mu biciro bishya, ubu uwohereza amafaranga ari hagati y’ifaranga kugera ku 100 Frw akoresheje Mobile Money akurwaho 3 Frw mu gihe uwohereje ari hagari ya 300 Frw na 1000 Frw akurwaho 35 Frw gusa.

Umuyobozi wa MTN Rwanda ushinzwe gucuruza no gukwirakwiza ibicuruzwa byayo, Norman Munyampundu, yavuze ko iyi gahunda igamije kugira ngo abafatabuguzi babo bose bisange muri Mobile Money.

Yagize ati “Twaje kumanura ibiciro bya Mobile Money kugira ngo abakiriya bayisangemo kuko abakoresha iyi serivise bamaze kuba benshi cyane, kuko uko barushaho kuyigana ari nako barushaho no kuyikoresha umunsi ku munsi mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Yanagaragaje ko Mobile Money (MoMo) yitabiriwe cyane kugeza aho serivisi ziyikorerwaho mu kwezi, yaba kubitsa no kohereezanya n’izindi zigera ku gaciro ka miliyari 98 Frw.

MTN Rwanda ifite abakiriya 1,600,000 bakoresha Mobile Money, iyi sosiyete ikaba yizeye ko uyu mubare uzakomeza kuzamuka.

2018-05-22
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Editorial 15 May 2019
Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Editorial 16 Jul 2019
Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda

Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda

Editorial 27 Feb 2019
Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Editorial 22 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Editorial 24 Mar 2016
Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera
POLITIKI

Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera

Editorial 27 Sep 2019
Amakipe 11 arimo 7 y’abagabo 4 y’abagore niyo yitabira irushwanwa rya volleyball ’Kirehe Open’
Amakuru

Amakipe 11 arimo 7 y’abagabo 4 y’abagore niyo yitabira irushwanwa rya volleyball ’Kirehe Open’

Editorial 22 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru