MTN Rwanda yagabanyije ibiciro byo kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money, inagabanya ingano ya make umuntu yashoboraga kohereza agera ku ifaranga rimwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gicurasi 2018, ni bwo iyi sosiyete y’itumanaho ikomeye mu Rwanda yatangaje ku mugaragaro uburyo bushya bwo kuba abakoresha serivise ya Mobile Money, bashobora kohererezanya amafaranga ari munsi y’igiceri cy’ijana kugeza ku ifaranga, bitajyaga bikunda.
Ibi bije nyuma y’aho mbere abakoreshaga Mobile Money batohererezanyaga amafaranga ari munsi y’ijana ndetse bakaba n’iyo bohererezanyaga ari munsi y’ibihumbi bitanu bakurwagwaho asa nk’aho ari menshi.
Mu biciro bishya, ubu uwohereza amafaranga ari hagati y’ifaranga kugera ku 100 Frw akoresheje Mobile Money akurwaho 3 Frw mu gihe uwohereje ari hagari ya 300 Frw na 1000 Frw akurwaho 35 Frw gusa.
Umuyobozi wa MTN Rwanda ushinzwe gucuruza no gukwirakwiza ibicuruzwa byayo, Norman Munyampundu, yavuze ko iyi gahunda igamije kugira ngo abafatabuguzi babo bose bisange muri Mobile Money.
Yagize ati “Twaje kumanura ibiciro bya Mobile Money kugira ngo abakiriya bayisangemo kuko abakoresha iyi serivise bamaze kuba benshi cyane, kuko uko barushaho kuyigana ari nako barushaho no kuyikoresha umunsi ku munsi mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Yanagaragaje ko Mobile Money (MoMo) yitabiriwe cyane kugeza aho serivisi ziyikorerwaho mu kwezi, yaba kubitsa no kohereezanya n’izindi zigera ku gaciro ka miliyari 98 Frw.
MTN Rwanda ifite abakiriya 1,600,000 bakoresha Mobile Money, iyi sosiyete ikaba yizeye ko uyu mubare uzakomeza kuzamuka.