Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatangije imikoranire mishya na Facebook binyuze muri “Facebook Flex” izafasha abakiliya bayo gukoresha uru rubuga nkoranyambaga ku buntu.
Facebook Flex izafasha abakoresha MTN kuganira, kumenya amakuru agezweho, kwandika ibyiyumviro byabo no kubisangiza ababakurikira nta kiguzi banyuze kuri Facebook.com cyangwa Facebook App.
Itangazo MTN yageneye itangazamakuru rigaragaza ko imikoranire yayo na Facebook yashyizweho umukono ku wa 14 Ukuboza 2018.
Facebook Flex ntiyeremera uyikoresha kureba amafoto n’amashusho abantu batandukanye bashyize ku nkuta zabo za Facebook. Hashyizweho amahitamo afasha kuva muri Facebook Flex idasaba ikiguzi, ugana ku isanzwe yishyurwa.
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa muri MTN, Richard Acheampong, yavuze ko Facebook Flex igamije kuzamura abagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Yagize ati “Ubu bufatanye buzahuza abakiliya bacu n’inshuti zabo ziri mu bice bitandukanye by’Isi, mu biganiro no kungurana ibitekerezo bitabasabye amafaranga ya internet.”
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ihuzanzira rya Facebook muri Afurika, Kojo Boakye, yavuze ko yishimiye imikoranire mishya na MTN Rwanda.
Yagize ati “Ni intambwe igana imbere muri gahunda ya Facebook yo guha abantu ubushobozi bwo kubaka sosiyete no guhuza abari mu bice bitandukanye by’Isi.”
Facebook Flex yitezweho gufasha abafatabuguzi ba MTN gukoresha Facebook byisumbuyeho no kuyibyaza umusaruro mu bucuruzi n’ahandi.
Urubuga rwa Facebook rwatangiye ku wa 4 Gashyantare 2004, ubu rusurwa n’abarenga miliyari 2.27 mu kwezi.
MTN Rwanda ibarizwa muri MTN Group yo muri Afurika y’Epfo yatangiye gukorera mu rwa Gasabo mu 1998. Iyi sosiyete iri ku isonga mu bigo by’itumanaho mu gihugu, ifite abakiliya basaga miliyoni enye n’ibihumbi 500.
Itanga serivisi zo guhamagarana, ama-unité yo gukoresha kuri internet binyuze muri MTN Irekure. MTN Rwanda yanagize uruhare muri gahunda y’ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki binyuze muri Mobile Money, Tap&Pay ndetse no kwizigamira no kubona inguzanyo muri MoKash.