Nk’uko tubikesha urubuga “médiapart” rwo mu Bufaransa, abo bajenosideri batatu ni Hyacinthe Bicamumpaka wakoraga kuri Radio-Rwanda akaza kuba umuhezanguni wanga Abatutsi urunuka, Joseph Mushyandi wari umunyamategeko akaza guhinduka umutemyi w’amajosi, na Anasthase Rwabisambuga wari umucuruzi, ari nabyo yakomeje mu Bufara, aho acuruza ibyuma by’imodoka.
Mu nyandiko ifite umutwe ugira uti:”Hutu-pawa iravuza ubuhuha mu Bufaransa”, umunyamakuru Théo Anglebert wa Médiapart avuga ko byamutwaye igihe kini yegeranya ibimenyetso, haba mu nyandiko zisaga 400 yasesenguye, ubuhamya bunyuranye burimo n’ubwatanzwe mu Nkiko Gacaca ndetse no mu zindi manza zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyegeranyo by’imiryango mpuzamahanga itari iya leta, maze aza gusanga abo bagabo uko ari 3 bagombye gukurikiranwaho uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikibabaje nk’uko umunyamakuru akomeza abivuga, ni uko aho mu Bufaransa hari amagana y’ abicanyi nkaba bidegembya nk’aho ntaho bahuriye n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, ahubwo ugasanga bari mu mashyirahamwe ahakana akanapfobya Jenoside bagizemo uruhare. Ibi ngo babikora Leta y’uBufaransa ibizi neza ko bagombye kuba barashyikirijwe ubutabera, kuko nk’aba 3 basanzwe ku rutonde rurerure Leta y’u Rwanda yatanze rw’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hyacinthe Bicamumpaka ubu ufite imyaka 65 y’amavuko, amaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahungiye muri Zayire y’icyo gihe, afatanya n’abandi bajenosideri gushinga RDR yaje kuvamo imitwe y’iterabwoba ya ALIR, FDLR, FDU-Inkingi, n’iyindi.
Nyuma yaje guhabwa ubuhungiro mu Bufaransa, ubu akaba atuye mu Mujyi wa Lille, mu majyaruguru y’icyo gihugu. Mu mwaka w’1994, ubwo Letra y’abajenosideri yari ikubiswe inshuro, Bicamumpaka yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ati: “Dutsinzwe urugamba ariko ntidutsinzwe intambara”. Tuzagaruka.” Aha yashakaga kuvuga ko bazagaruka gusoza umugambi wabo wa Jenoside.
Joseph Mushyandi akomoka mu yahoze ari Komini Masango(ubu ni akarere ka Ruhango), ari naho ibyaha akurikiranyweho yabikoreye kimwe no Mujyi wa Kigali. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje kuyihakana,yemeza “ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwakozwe na FPR-Inkotanyi”. Ubu ni umurwanashyaka ukomeye wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire.
Anasthase Rwabizambuga yahinduye amazina ngo ajijishe ubucamanza, ubu akaba asigaye yitwa Rambier Anasthase. Asanzwe ku rutonde rw’abatorotse ubutabera Leta y’u Rwanda yashyizwe ahagaraga kuva mu w’1996. Médiapart yavumbuye inyandiko igaragaza Rwabizambuga ari umwe mu bigeze kuyobora wa mutwe w’abagome wa RDR. Ubu atuye mu gace ka Essonne, aho acuruza ibyuma by’imodoka.
Ngabo rero abajenosideri 3 biyongereye ku bandi benshi bari mu Bufaransa. Amakuru ava muri icyo gihugu ariko aravuga ko kuva aho u Rwanda n’u Bufaransa bigaragarije ubushake bwo kuvugurura umubano, izo nterahamwe-Mpuzamugambi zahiye ubwoba, ndetse zimwe zikaba zatangiye gukwira imishwaro zerekeza mu bindi bihugu birimo u Bubiligi.
Ziribeshya ariko, amaraso arasama, kandi icyaha cya Jenoside ntigisaza. Amaherezo “ubutungane buzabakubita intahe mu gahanga”!