Mu kiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’abakorera ibitangazamakuru Mpuzamahanga niby’imbere mu gihugu. Mu rwego rwo kwibuka Jenoside k’inshuro ya 25, Perezida Paul Kagame yavuze ko komisiyo yashyizweho na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ngo icukumbure uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari intambwe ikomeye yatewe.
Yagize ati “Komisiyo Perezida Macron w’u Bufaransa yashyizeho, ni bya bindi by’intambwe igaragara mu buyobozi bw’u Bufaransa mu gukemura icyo kibazo, kuko hari n’ibindi bakora bikemura ibibazo bireba u Rwanda.
Kuri icyo navuga ko bateye intambwe, ubwo ni ukuyitera kugira ngo n’ibindi bigende neza, ngira ngo umuntu yategereza akareba uko bizagenda.”
Yavuze ko iyi ntambwe kimwe n’izindi zitandukanye zatewe “mu gihe gishya, ku muyobozi mushya no mu mikorerere itandukanye n’iyahozeho kera’.
Ku wa Gatanu nibwo Perezida Macron nyuma yo guhura n’abayobozi ba Ibuka-France, yatangaje iryo tsinda ry’impuguke umunani rizayoborwa na Prof. Vincent Duclert.
Rizaba rifite inshingano zo “gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi.”
Perezida Kagame na Perezida Macron
Perezida Macron yanatangaje ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushishikariza abantu gukora imishinga y’ubushakashatsi kuri Jenoside, by’umwihariko yibanda ku yakorewe Abatutsi, akanongerera ubushobozi urukiko rukurikirana ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera umubare w’abagenzacyaha “kugira ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside bakurikiranwe kandi bacirwe imanza mu gihe gikwiye”.
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yongeye gushimangira ko uwashoza intambara ku Rwanda yabihomberamo, atangaza ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’uwo ari we wese warushozaho intambara.
Umunyamakuru ati “Hari ibimenyetso byagaragaye nko mu ishyamba rya Nyungwe n’ahandi hatandukanye, aho abantu bagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ese intambara irashoboka?”
Perezida Kagame yavuze ko atekereza ko intambara ari ikintu umuntu wese atakwihutira kujyamo.
Yavuze ko ijambo ‘intambara’ ari ijambo riremereye n’ubwo bamwe barivuga uko bishakiye abandi ntibumve uburemere bwaryo.
Ati “Ryumvikana neza iyo urebye ku buzima n’ibindi bintu by’ingenzi byangirikira mu ntambara”
“Ntabwo ari ikintu cya mbere, si n’icya kabiri, yemwe si n’icya gatatu mu by’ibanze. Ni ikintu kibaho kuko nta bundi buryo buhari bwo gukemura ikibazo.”
Yagarutse ku rugero rw’ibiherutse kuba mu ishyamba rya Nyungwe, avuga ko abari babiri inyuma bashobora kuba bari bafite umugambi wo gushotora u Rwanda kugira ngo ingabo z’u Rwanda nizibakurikira mu bihugu byo hanze barurege ko ari rwo kibazo, bityo ibibazo byari bisanzwe biriho mbere y’iyo ntambara byirengagizwe.
Ati “Ni ko twabibonye, bo bumvaga ko bizaba ari inyungu kuri bo, ariko twabonye ko ibyo bashatse kugeraho bidashoboka, baribeshye.”
Perezida Kagame yasobanuye ko n’ubwo u Rwanda rudatekereza guteza intambara ahandi, abandi bo bashobora kuba bategura intambara ku Rwanda, ariko ko rutazemerera uzarushotora ahubwo ko bazahangana.
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.
Yavuze ko uko inzego zitandukanye mu Rwanda zirushaho gutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iterambere ry’u Rwanda ryabaye no mu bijyanye n’ubwirinzi, bityo ko rwiteguye guhangana n’uwagerageza kuruhungabanyiriza umutekano.
Umukuru w’igihugu yanagarutse ku magambo bamwe mu banyarwanda avuga ko bananiwe gufatanya n’abandi mu guteza imbere igihugu bajya bavuga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ko bafashe ibice bimwe na bimwe by’igihugu, avuga ko ibyo ari amagambo gusa.
Ati “Abo bantu ntibazi ibyo baba bavuga.”
Ku cyumweru tariki 07 Mata 2019 ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko abatekereza ko u Rwanda rutabonye ikibi bihagije, bagashaka kongera kurukora mu jisho, baba abari mu gihugu cyangwa abari hanze yacyo, ari bo bazabihomberamo birenze uko babitekereza.
Yagize ati “Utekereza ko u Rwanda rutabonye ikibi bihagije akibaza ko yaza kutuvangira, ni twe tuzamuha isomo rirenze iryo atekereza. Uwo ni wo mwuka utuyobora, kandi ibyabaye ntibishobora kongera ukundi”.