• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Mu gihe Perezida Tshisekedi ahakana gukorana na FDLR inzego z’ubutasi bw’u Rwanda zamuhaye ibimenyetso simusiga

Editorial 14 Mar 2023 Amakuru, Mu Mahanga

Inzego z’u Rwanda zishinzwe iperereza zatanze abagabo ryerekana ibimenyetso simusiga ko Perezida Tshisekedi akorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR ubarizwa muri iki gihugu. Izo nzego kandi zagaragarije Perezida Tshisekedi ibikubiye muri iyo raporo imbonankubone.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligence tariki ya 11 Nyakanga 2022 imikoranire y’ingabo za Congo FARDC na FDLR yeretswe Perezida wicyo gihugu Antoine Felix Tshisekedi.

Umukuru w’iperereza ry’u Rwanda Maj Gen Joseph Nzabamwita ari kumwe n’ukuriye iperereza mu ngabo z’u Rwanda, RDF, Brig Gen Vincent Nyakarundi berekeje Kinshasa babonana na Tshisekedi tariki ya 11 Nyakanga 2022 ,Mu byari bikubiye mu butumwa ni ibimenyetso byerekanye amasezerano y’ibanga hagati ya FDLR na FARDC ndetse n’imikoranire hagati y’abayobozi ba gisiviri n’aba gisirikari ba Congo hamwe na FDLR cyane cyane ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri FDLR ariwe Maj Gen Pacifique Ntawunguka wafatiwe ibihano n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Muri iyo raporo harimo ibimenyetso ko Maj Gen Ntawunguka yabonanye imbonankubone na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Constant Ndima Kongba. Muri iyo nama kandi inzego z’iperereza z’u Rwanda zerekanye ko Omega yasabye ko buri musirikari wa FDLR ubarizwa mu mutwe wa Commando de Recherche et d’Action en Profondeur (CRAP) uyoborwa na Colonel Ruvugayimikore Rurinda yishyurwa amadorali 300 ubundi bakajya kurwanya M23. Nyuma y’ubukererwe abasirikari 45 bari bayobowe na Lieutenant Noheli Nyiringabo banze kujya kurugamba. Maj Gen Pacifique Ntawunguka yabonanye na Guverineri Lt Gen Constant Ndima mu kigo cya Rumangabo hamwe n’umuvugizi w’ingabo za Kongo Gen Sylvain Ekenge. Nyuma y’iminsi mike ingabo za FDLR zoherejwe Kibumba kurwanya M23 nkuko byagaragaye mu mashusho yizo ngabo I Kibumba.

Nkuko nanone byemejwe n’Itsinda ry’abahanga ba LONI, imikoranire yaje kurushaho mu gihe cy’inama ya Pinga yitabiriwe n’abayobozi b’imitwe yitwara gisirikari harimo FDLR na Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS), NDC-Rénové (NDC-R) na Maï-Maï Nyatura. Iyo nama yateguwe na Gen Peter Cirumwami yanzuye ko iyo mitwe itagomba guterana hagati yayo ahubwo igomba kunga ubumwe bakarwanya M23 nyuma yuko FARDC ibahaye ibikoresho.

Muri iyo nama kandi harimo Col Tokolanga wari ukuriye ingabo zo muri batayo ya 3410 ibarizwa I Masisi aho FDLR ifite ikigo cy’imyitozo. Ubwo intambara ya M23 yatangiraga, FDLR yagendeye ku ntege nke za FARDC maze iriyubaka, yinjiza abantu mu gisirikari kuburyo ubu ibarizwa hagati ya 2000 na 3000. Iyo nkuru igaruka uburyo FARDC ifite intege nkeya mu bya gisirikari kuko inagendera ku makuru yahawe na MONUSCO.

2023-03-14
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko

Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko

Editorial 16 Jan 2019
Kamonyi: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Kamonyi: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Editorial 14 Mar 2016
Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase

Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase

Editorial 13 Oct 2016
RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

RWANDA: NATION BRANDING AND STATE CRAFT

Editorial 19 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Editorial 01 May 2025
Hatahuwe  umugambi  wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye  n’ushinzwe ubutasi muri FDLR
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Editorial 19 Dec 2018
Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana
Mu Mahanga

Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana

Editorial 15 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru