Mu gihe Abanyarwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange bakomeje gahunda yo Kwibuka ibyabaye mu minsi ijana muri 1994, aho Abahutu b’intagondwa barimburaga ubwoko Tutsi, ababigizemo uruhare nabo bakomeje gushyikirizwa ubutabera.
Ku mugoroba w’ejo, Leta y’Amerika yohereje mu Rwanda Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu akaba azwi cyane ahahoze ari muri Perefegitura Butare.
Munyenyezi ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali na we wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse akaba umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994.
Yinjiye muri Amerika mu 1998 nyuma biza kugaragara ko acyekwaho uruhare Jenoside yakorewe Abatutsi mu wahoze ari Umujyi wa Butare.
Uyu mugore yagize uruhare muri Jenoside cyane kuri bariyeri yari hafi y’iwabo yakoragaho Interahamwe zari ziyobowe na Nyiramasuhuko Pauline, Ntahobari n’uwari Burugumesitiri wa Ngoma muri Butare, Kanyabashi Joseph n’abandi.
Urwo ruhare rumaze kugaragara ni bwo yafashwe arafungwa kuko yabeshye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 2013 ni bwo yakatiwe imyaka 10 y’igifungo kubera yabeshye. Iki gihano yaje kukijuririra ariko urukiko rukigumishaho.
Munyenyezi si we wa mbere wahamijwe iki cyaha muri Amerika nubwo hatabaye urubanza nyir’izina rurebana n’uruhare rwe muri Jenoside.
Byari biteganyijwe ko nyuma yo gusoza icyo gihano agomba koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho uruhare rwe muri Jenoside. Bunyenyezi yagejejwe u Rwanda ku mugoroba w’ejo hagati ya saa moya na saa mbili.
Kuri uyu wa gatanu kandi nibwo Padiri Marcel Hitayezu wahungiye mu Bufaransa akanahabwa ubwenegihugu yatawe muri yombi ahatwa ibibazo n’umucamanza mu Bufaransa, ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hitayezu wahoze ari Padiri wa Paruwasi Mubuga muri Karongi, Le Figaro ivuga yafashwe kuwa Gatatu tariki 14 Mata 2021, abazwa ku byaha ashinjwa bishingiye ku kwima ibiribwa abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mubuga ahubwo akabihereza interahamwe zaje kwica. Hitayezu ahakana ibyaha aregwa.
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa kuri uyu wa Gatanu bwatangaje ko Hitayezu wavutse mu 1956, yabajijwe n’umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rwa Paris rushinzwe ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Hitayezu yari asanzwe ari umupadiri ahitwa Montlieu-la-Garde (Charente-Maritime) muri diyosezi ya La Rochelle.
Uyu mupadiri ashinjwa kuba muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarimye ibiribwa n’amazi abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Mubuga akabihereza Interahamwe zari zije kubica.
Hitayezu ari mu bantu bashakishwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ndetse wanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ngo yoherezwe kuhaburanira, icyakora mu 2016 urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze kumwohereza.
Mu 2019 nibwo dosiye ya Hitayezu yongeye gusubukurwa. Uyu mupadiri yavuye mu Rwanda mu 1994 ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuye mu 1998/1999 ajya mu Bufaransa.
Alain Gauthier washinze umuryango ‘Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)’, ugamije guharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha yavuze ko ari amakuru meza kuba Padiri Hitayezu yatangiye gukurikiranwa.
Yakomeje avuga ko bikwiriye kuba isomo kuri Kiliziya Gatolika ikareka guha rugari abantu bayo bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Bufaransa ni naho haba Padiri Wenceslas Munyeshyaka wayoboraga Paruwasi ya Sainte Famille i Kigali, ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi nkuru ivuga izanwa mu Rwanda rya Bunyenyezi ndetse n’ifatwa rya Hitayezu mu Bufaransa ryashimishije abarokotse twabashije kuvugana bavuga ko nubwo imyaka 27 ari myinshi, bafite icyizere ko abakoze Jenoside bose bashikirizwa ubutabera.