• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA

Mu mukino Mali yatsinzemo u Rwanda 3-0 ikabona na tike yo gukomeza mu kindi kiciro, kapiteni Haruna Niyonzima yashimwe na FERWAFA

Editorial 12 Nov 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaraye atsinzwe na Mali ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2022, mbere y’uyu mukino kapiteni w’Amavubi Haruna yashimiwe kuba amaze gukina imikino myinsi mu ikipe y’igihugu.

Mbere y’uko umukino ukinwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima yashimwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, aho binyuze ku muyobozi waryo Nizeyimana Olivier yahaye umwenda Haruna uriho umubare 105 usobanuye ko uyu mukinnyi amaze gukinira u Rwanda incuro 105.

Ibi byabaye kandi nyuma yaho mu ntangiriro z’iki cyumweru impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yagaragaje ko Haruna Niyonzima amaze gukinira Amavubi imikino 104 kuva atangiye gukinira ikipe nkuru mu mwaka wa 2006.

Nyuma y’icyo kgikorwa, ikipe ya Mali yitwaye neza imbere y’Amavubi aho yatsinze ibitego bitatu kubusa, ni ibitego yatsindiwe na Moussa Djenepo ubwo hari ku munota wa 19, igitego cya kabiri cyabonetse gitsinzwe na Ibrahima Kone, ni nyuma y’umunota umwe hatsinzwe igitego cya mbere naho Khaliffa Koulibary yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 88 w’umukino.

Ku ruhande rw’u Rwanda kandi ntabwo byagenze neza kuko umukinnyi wo hagati mu Mavubi Bizimana Djihad yahawe ikarita itukura ubwo hari ku munota wa 8 gusa ndetse na myugariro Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yagiriye ikibazo cy’imvune muri uyu mukino.

Gutsinda uyu mukino kuri Mali byatumye ikomeza kuyobora iri tsinda n’amanota 13 bituma iboneka mu makipe 10 azishakamo andi atanu azakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar 2022, dore ko mu wundi mukino wabaye ejo Uganda yanganyije na Kenya kimwe kuri kimwe.

Muri uru rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2020, ikipe y’igihugu Amavubi arasoza akina na Kenya ku wa mbere w’icyumweru gitaha umukino ukazabera mu gihugu cya Kenya.

Aha kandi amakuru akaba avuga ko ikipe y’igihugu Amavubi ahaguruka kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa kumi n’imwe za Kigali.

Muri iyi kipe y’igihugu yitegura gukina na Kenya yongeyemo abandi bakinnyi barimo Ishimwe Christian ukinira AS Kigali wasimbuye Imanishimwe Emmanuel wavunitse ndetse na Nsengiyumva Isaac ukinira ikipe ya Rayon Sports.

2021-11-12
Editorial

IZINDI NKURU

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi biyamamarizaga ubudepite Iburayi no mu Bubiligi batashye amaramasa

Editorial 10 Jun 2024
Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Editorial 09 Jul 2021
Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda

Kwibuka24: Perezida Kagame yashimiye uwa Burkina Faso ku butumwa bwihanganisha Abanyarwanda

Editorial 09 Apr 2018
Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?

Abicanyi baracyacura lisiti y’abo bise Abatutsi, nk’uko babikoze bategura Jenoside yakorewe Abatutsi. Bararota ko bagifite ubushobozi bwo kubagirira nabi?

Editorial 07 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rw’Abayisilamu rwo muri Kicukiro gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Editorial 06 Jul 2016
Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]
Mu Rwanda

Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]

Editorial 11 Apr 2017
Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Editorial 26 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru