• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda yerekeje muri Tour de France U-23

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda yerekeje muri Tour de France U-23

Editorial 15 Aug 2018 IMIKINO

Mugisha Samuel yerekeje mu Bufaransa ajyanye n’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, aho bagiye kwitabira irushanwa rya Tour de l’Avenir rifatwa nka Tour de France y’abatarengeje imyaka 23.

Mugisha na bagenzi be berekeje mu Bufaransa nyuma y’amasaha atagera kuri 48 batsinze Tour du Rwanda.

Mugisha w’imyaka 20 ni we muto mu bo bajyanye bose, azaba ari kumwe na Munyaneza Didier uherutse kwegukana shampiyona y’igihugu hamwe na Ukiniwabo Jean Paul René, Hakiruwizeye Samuel, Manizabayo Eric hamwe na Areruya Joseph.

Abakinnyi batanu n’umutoza wabo Sterling Magnell nibo bahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza mu Bufaransa.

Areruya Joseph usanzwe ubarizwa mu Bufaransa mu ikipe ya Delko-Marseille we bazamusangayo, kuko yagiyemo uyu mwaka nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda y’umwaka ushize.

JPEG - 448.7 kb
Hashize iminsi ibiri gusa Mugisha Samuel yegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda

Benshi mu bakinnyi bakinnye Tour de l’Avenir bakomeje kwitwara neza bagera no muri Tour de France, barimo nka Felice Gimondi, Joop Zoetemelk, Greg LeMond, Miguel Indurain na Laurent Fignon banatsinze tumwe mu duce twa Tour de France.

Iryo rushanwa ritangira kuri uyu wa Gatanu rizitabirwa n’amakipe 26. U Rwanda ni cyo gihugu cyo ku mugabane wa Afurika cyabonye itike yo gukina iri siganwa, nyuma yo gutwara irushanwa rya Tour de l’Espoir ryahuje amakipe yo muri Afurika ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaryegukana ritwawe na Areruya Joseph.

U Rwanda (mu kaziga) ni kimwe mu bihugu bizitabira Tour de l’Avenir

Abandi bagiye muri Amerika gukina muri Colorado Classic

Iyo kipe y’igihugu yerekeje mu Bufaransa mu gihe indi kipe y’u Rwanda yaraye yerekeje muri Amerika guhatana muri rimwe mu masiganwa akomeye muri icyo gihugu rizwi nka Colorado Classic.

Abakinnyi bazahagarira u Rwanda muri Colorado Classic ni Uwizeyimana Bonevanture, Nsengimana Bosco, Ndayisenga Valens, Uwizeye Jean Claude, Hadi Janvier na Byukusenge Patrick. Bakazaba bari kumwe n’umutoza Sempoma Felix.

Uduce tugize Tour de l’Avenir:

Agace ka mbere: 17/8 Grand-Champ › Elven (kilometero 132.5)
Agace ka kabiri: 18/8 Drefféac › Châteaubriant (kilometero 137.6)
Agace ka gatatu: 19/8 Le Lude › Châteaudu (kilometero 165.8k)
Agace ka kane: 20/8 Orléans › Orléans (kilometero 20.2)
Agace ka gatanu: 21/8 Beaugency › Levroux (kilometero 130.4)
Agace ka gatandatu: 22/8 Le Blanc › Cérilly (kilometero 183.5)
Agace ka karindwi 23/8 Moutiers › Méribe (kilometero 35.9)
Agace ka munani: 24/8 La Bathie › Crest-Voland Cohennoz(kilometero 106.2)
Agace ka cyenda: 25/8 Séez › Val d’Isère (kilometero 89) 
Agace ka cumi: 26/8 Val d’Isère › Saint-Colomban-des-Villards Col du Glandon (kilometero 150.8)

2018-08-15
Editorial

IZINDI NKURU

UBUSESENGUZI: Mpaga ya Libya yemejwe na CAF isobanuye iki k’u Rwanda mu kujya muri CAN 2025?

UBUSESENGUZI: Mpaga ya Libya yemejwe na CAF isobanuye iki k’u Rwanda mu kujya muri CAN 2025?

Editorial 29 Oct 2024
Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Editorial 13 Sep 2018
Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo

Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo

Editorial 14 Aug 2021
Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Editorial 10 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame ashima uruhare rw’Abanyamakuru mu matora yegukanyemo Intsinzi
Mu Rwanda

Perezida Kagame ashima uruhare rw’Abanyamakuru mu matora yegukanyemo Intsinzi

Editorial 07 Aug 2017
Tariki 26 Gicurasi 1994 : Mobutu yashatse ko MINUAR igenzura Ikibuga cy’indege cya Kanombe
Mu Rwanda

Tariki 26 Gicurasi 1994 : Mobutu yashatse ko MINUAR igenzura Ikibuga cy’indege cya Kanombe

Editorial 26 May 2018
Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere
Amakuru

Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere

Editorial 30 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru