• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Muhanga: Haravugwa inka 20 zapfuye zizize uburangare bw’abatekinisiye

Muhanga: Haravugwa inka 20 zapfuye zizize uburangare bw’abatekinisiye

Editorial 25 May 2018 Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buravuga ko bufatanyije n’igipolisi buri gukora iperereza ku muntu wese waba yaragize uruhare mu mfu z’inka makumyabiri kugira ngo abiryozwe. Ni inka zari zarahawe abaturage bo mu murenge wa Nyarusange muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Ubuyobozi bwa Muhanga bukavuga ko mu byo zazize harimo n’uburangare.

Amakuru atangazwa n’akarere ka Muhanga aravuga ko izo nka 20 zimaze gupfa mu murenge wa Nyarusange zari zahawe abaturage muri gahunda ya gira inka munyarwanda. Byose bishamikiye kuri REVEMP, umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo, mu kurwanya isuri ku misozi ikikije ikibaya cya Nyabarongo.

Ubutegetsi buragerageza kurwanya isuri bugabanya ibitaka byanduza umugezi wa Nyabarongo. Abaturage batanze imirima yabo hafi aho ngo bayiceho amaterasi ni bo bahawe izo nko kubashumbusha kugira ngo bazabashe kubona umusaruro.

Gusa 20 mu nka zatanzwe mu ntangiro z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka zatangiye gupfa. Akarere ka Muhanga karavuga ko zimwe mu mpamvu zateye imfu z’izo nka zishingiye ku kuba zimwe muri zo zitaritaweho uko bikwiriye, ubundi n’aho zitangiriye gupfa ntihatangirwa amakuru ku gihe ngo habeho gukumira hakiri kare.

Haravugwamo kandi ikibazo cy’uburangare bwa bamwe mu batekinisiye bagombaga kuzitaho umunsi ku wundi. Bwana Innocent Kayiranga , umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, ko bari gukurikirana ngo hamenyekane uwabigizemo uruhare wese abiryozwe.

Muri iki kibazo kandi haranavugwamo bamwe mu batekinisiye bahawe imiti yo kuvura izo nka icyorezo cy’uburondwe ngo bayigeze ku baturage bayiha bamwe. Ku baturage ni igihombo kuko bari biteze iterambere. N’ubutegetsi bwemeza ko ari igihombo gikomeye.

Iyo uganiriye na bamwe mu bari boroye izo nka zapfuye bo bakeka ko zaba zarahuye n’ikibazo cyo kutamenyera ikirere kuko ngo zari zaraturutse muri Gishwati izindi I Burera hakonja. Gusa bavuga ko zimwe muri zo zaje zinarwaye.

Ku kijyanye no kuba aba baturage bashumbushwa izindi nka, Bwana Kayiranga ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu I Muhanga avuga ko bizasaba kubanza kureba ku masezerano bagiranye na rwiyemezamirimo wari wahawe kuzizana.

Ubwo ubuyobozi bwa Muhanga buvuga ko ku bufatanye na polisi bari kugenzura ngo abagize uruhare mu mfu z’izi nka babiryozwe, Ijwi ry’Amerika ngo yamenye amakuru ko Bwana Gad Munyezamu, wari veterineri w’akarere yahise ategekwa shishi itabona kwandika ibaruwa isezera ku kazi ku mpamvu ziswe ize bwite.

Bwana Kayiranga yemeje ko uyu muganga w’amatungo i Muhanga atakiri mu kazi, gusa akavuga ko ibaruwa ye isaba gusezera ku mpamvu ze bwite ishobora kuba idafitanye isano n’imfu z’izi nka, kandi ko itarasuzumwa.

Mu nka 115 zari ziteganyijwe guhabwa abaturage muri Nyarusange hari hamaze gutangwamo inka 104. Ntitwabashije kumenya agaciro ka nyako k’amafaranga yatikiriye muri izi nka zapfuye ariko amakuru twamenye nuko inka imwe yari ihagaze hagati y’ibihumbi 350 n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yakunze kuvugwamo umurundo w’ibibazo, nyamara rubanda bo baba bayihanze amaso ngo igire aho yabageza mu iterambere.

2018-05-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Editorial 11 Jan 2016
Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Impunzi z’Abarundi 33 zifungiwe kubuza izindi kwakira inkunga

Editorial 29 Mar 2018
Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Editorial 03 Nov 2021
Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe
Amakuru

Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Editorial 09 Dec 2024
Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana
INKURU NYAMUKURU

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Editorial 25 Dec 2019
U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300
Mu Mahanga

U Rwanda rwihanganishije Misiri ku gitero cyishe abantu 300

Editorial 26 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru