Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, nibwo hasojwe imikino y’agace ka gatatu k’imikino ya Beach volleyball National tour 2025.
Ni agace gasoza imikino ya Volleyball yo kumucanga muri uyu mwaka aho kuri iyi nshuro iri rushanwa ryari ryiganjemo abakinnyi bakomoka mu bihugu umunani bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Munezero Valentine ukinana na Mukandayisenga Benitha nibo begukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abagore batsinze kumukino wa nyuma Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2 ku busa.
Mu cyiciro cy’abagabo, Paul Akan ukinana na Ibrahim bombi bakomoka muri Ghana, nibo begukanye iri rushanwa batsinze ku mukino wa nyuma Revis wakinanaga na Mandela Nzirimo amaseti 2-1.
Aka gace ka gatatu ka Beach Volleyball National tour, kitabirwe n’abakinnyi 58 bose hamwe aho mu bagore yari amakipe 13 naho mu bagabo akaba amakipe 16.
Aka gace ka gatatu niko kashyize akadomo ku ngengabihe y’amarushanwa ya volleyball yo kumucanga mu ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball 2025.
Iri rushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera muri aka karere ka Rubavu aho ryatangiye taliki ya 13 kujyeza uyu munsi taliki ya 15 Kamena ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahasanzwe habera imikino yo kumucanga, utundi duce tubiri duheruka twabereye King Fisher resort ku Rwesero ho mu mujyi wa kigali.
Abandi bakinnyi bagukanye ibihembo ku mwanya wa gatatu ni, Ijeoma ukinana na Jennifer Tembo begukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagore naho David Neeke na Bure Hassan bo mugihugu cya Tanzania begukana umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagabo.