• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Editorial 16 Jun 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, nibwo hasojwe imikino y’agace ka gatatu k’imikino ya Beach volleyball National tour 2025.

Ni agace gasoza imikino ya Volleyball yo kumucanga muri uyu mwaka aho kuri iyi nshuro iri rushanwa ryari ryiganjemo abakinnyi bakomoka mu bihugu umunani bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Munezero Valentine ukinana na Mukandayisenga Benitha nibo begukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abagore batsinze kumukino wa nyuma Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2 ku busa.

Mu cyiciro cy’abagabo, Paul Akan ukinana na Ibrahim bombi bakomoka muri Ghana, nibo begukanye iri rushanwa batsinze ku mukino wa nyuma Revis wakinanaga na Mandela Nzirimo amaseti 2-1.

Aka gace ka gatatu ka Beach Volleyball National tour, kitabirwe n’abakinnyi 58 bose hamwe aho mu bagore yari amakipe 13 naho mu bagabo akaba amakipe 16.

Aka gace ka gatatu niko kashyize akadomo ku ngengabihe y’amarushanwa ya volleyball yo kumucanga mu ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball 2025.

Iri rushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera muri aka karere ka Rubavu aho ryatangiye taliki ya 13 kujyeza uyu munsi taliki ya 15 Kamena ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahasanzwe habera imikino yo kumucanga, utundi duce tubiri duheruka twabereye King Fisher resort ku Rwesero ho mu mujyi wa kigali.

Abandi bakinnyi bagukanye ibihembo ku mwanya wa gatatu ni, Ijeoma ukinana na Jennifer Tembo begukanye umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagore naho David Neeke na Bure Hassan bo mugihugu cya Tanzania begukana umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagabo.

2025-06-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Editorial 23 Apr 2024
Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Editorial 28 Oct 2016
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025
Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 14 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..
MULTIMEDIA

Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..

Editorial 07 Nov 2016
Zuckerberg yikuye imbere y’abasenateri bagaragaje kutamenya imikorere ya Facebook
IKORANABUHANGA

Zuckerberg yikuye imbere y’abasenateri bagaragaje kutamenya imikorere ya Facebook

Editorial 11 Apr 2018
Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa
Mu Mahanga

Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Editorial 16 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru