• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

Editorial 04 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Kuri uyu munsi mu Rwanda twizihiza isabukuru y’imyaka 30 Abanyarwanda twibohoye, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize ati:”Muri kamere yarwo, u Rwanda rurwana intambara yo kwitabara no gukumira akaga rutejwe n’abandi, ntiruyishoza byo kugaba ibitero ku bandi gusa.

Twifuza amahoro tukanayifuriza n’abandi bo muri aka karere.Tuzi agaciro k’amahoro kuri twe ubwacu, no ku baturanyi bo mu karere. Turakazi nk’uko n’undi wese akazi, ndetse dushobora no kuba tubarusha kukamenya”.

” Ahazakenerwa ibikorwa by’ubutabazi, u Rwanda ntiruzahatangwa. Icyakora mu gukumira igituma hakenerwa ibikorwa by’ubutabazi, ni ngimbwa kurandura ibitera ibibazo uhereye mu mizi. Iyo tudahindura imyumvire, nta kabuza mu Rwanda twari kuba tukirinzwe n’ingabo za Loni zibungabunga amahoro ku isi”

Perezida Kagame yagarutse no kubahora bahigira u Rwanda, maze abakurira inzira ku murima. Ati:”Haracyari bake hanze y’u Rwanda batatwumva, ndetse bahora bashaka gusenya ibyo tugeraho. Abo turabazi, turababona. Icyakora imigambi yabo ntacyo izageraho, izakomeza kugarukira ku mbuga nkoranyambaga no mu biro by’ibikomerezwa. Ntacyo badutwara kuko nta bushobozi na mba badufiteho”.

Umukuru w’Igihugu kandi yagize n’ubutumwa bwihariye agenera urubyiruko, arusaba gutera ikirenge mu cy’abarubanjirije, haba mu kurinda no kongera ibyiza u Rwanda rugenda rugeraho. Perezida Kagame ati:” Ubu intambara uRwanda rufite ntikiri iyo kubaho byo kurenza umunsi gusa. Ni iyo kubaho neza, no guharanira intsinzi mu byo dukora: Gutsinda ubukene, gutsinda ibyo guhora dutegeye abandi ibiganza, n’ibindi bitwambura agaciro”.

Yakomeje ati:”Mufite amahirwe yo kubaho ubuzima bwiza mwifuza. Aho ubuzima bwaberekeza hose ariko, mujye muzirikana kurinda politiki nziza twubatse….Mugomba kuzamura ijwi rivugira uRwanda, mukagira uruhare mu birwubaka, kandi mukarwitura ibyiza murukesha. Izo ni indangagaciro tugomba kuraga abadukomokaho”.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 twibohoye byitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baje kubashyigikira, bikaba byaranzwe n’akarasisi karyoheye ijisho, k’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’uRwanda. Byabereye kuri stade AMAHORO iherutse kuvugururwa igashyirwa ku rwego rw’amasitade agezweho ku isi, dore ko ishobora kwakira abantu 45.000 bicaye neza ahatwikiriye.

Nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye, iki gikorwa remezo nacyo ni ikindi kimenyetso cya politiki yo kwibohora mu nzego zose z’iterambere.

2024-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Editorial 12 Dec 2018
“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

Editorial 19 Oct 2021
Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora – Perezida Kagame

Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora – Perezida Kagame

Editorial 03 Jul 2019
Hafashwe ngamba zikaze  ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Editorial 22 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke
Mu Mahanga

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Editorial 20 Feb 2017
Zimbabwe: Umukandida wa MDC yatangiye gushakisha amajwi yitwaje perezida Kagame
POLITIKI

Zimbabwe: Umukandida wa MDC yatangiye gushakisha amajwi yitwaje perezida Kagame

Editorial 29 May 2018
Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose
Amakuru

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Editorial 26 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru