Brig. Gen. Vincent Gatama, Komanda wa division ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, yijeje ko nta muterabwoba ukiri ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’igitero cyagabwe ku baturage n’inyeshyamba za Rud-Urunana mu Karere ka Musanze abasivili 14 bakahasiga ubuzima.
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu ushize, nibwo inyeshyamba za FDLR mu gice cya RUD Urunana, zambutse umupaka uhuza u Rwanda na Congo zica abaturage 14 abandi 8 zirabakomeretsa.
Izi nyeshyamba zakoresheje ibikoresho gakondo mu kwica abaturage zahise zicibwa intege n’abashinzwe umutekano bishemo izigera kuri 19 izindi zigafatwa.
Igipolisi cy’u Rwanda cyatangaje ko inyeshyamba 19 mu zateye i Musanze, Kinigi na Nyange zaciwe intege mu gikorwa Igipolisi cy’u Rwanda cyafatanyijemo n’igisirikare.
Mu nama yabereye i Musanze ikitabirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, JMV Gatabazi n’abanyamahoteli n’ibigo bitembereza ba mukerarugendo basaga 70, Gen. Gatama yavuze ko igitero cyo mu cyumweru gishize ari igitero cy’iterabwoba gusa.
Yagize ati: “ntibigeze bibasira business z’umushoramari ahubwo n’inyubako za leta,” ibi akaba yabivuze yizeza abashoramari ko nta nyeshyamba kuri ubu iri ku butaka bw’u Rwanda.
Ati: “twakubuye buri kimwe. Nta muterabwoba n’umwe usigaye. N’abaturage bacu barabizi neza. Turabizeza umutekano kandi n’ahari ibyuho tuzabikosora.”
Iyi nama y’i Musanze nk’uko tubikesha KTPress, yari igamije kuganira n’abafatanyabikorwa uko umwuka w’ubukerarugendo n’umutekano wifashe. Akarere ka Musanze kabarizwamo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibamo Ingagi zo mu misozi zidapfa kuboneka ahandi.
Komanda w’Ishuri Rikuru rya Polisi rikorera i Musanze, CP Augustin Bizimungu, we yasabye abitabiriye iyi nama ubufatanye, ashimangira ko igipolisi cyo gihora kiteguye gutabara.
Ati: “bifata iminota 10 kugera kuri station ya polisi ya Kinigi n’iminota 20 kugera ku biro bikuru bya polisi. Ku bufasha bwose turiteguye.”
Kuva iki gitero giheruka cyaba nk’uko byatangajwe na Guverineri Gatabazi, ngo bakoranye inama nyinshi n’abaturage ndetse n’abacuruzi ngo bizezwe ko buri kimwe kiri ku murongo.
Ati: “twagiye tuva ahantu hamwe tujya ahandi. Urugero, ku mugoroba wo kuwa Gatanu (amasaha makeya mbere y’igitero) nari kumwe na manager wa Singita. Nk’uko nabivuze, turashaka kugira umutekano no kumva turi iwacu,”
Singita Kwitonda Lodge na Kataza House, byafunguye imiryango mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, neza ahatuye Ingagi zo mu misozi zidapfa kuboneka ahandi. Kuva byafungura byakunze kwakira ba mukerarugendo benshi basura igihugu.
Bivugwa ko inyeshyamba zitera zamanutse ziva ku Musozi wa bisoke, zikanyura ku gasozi karebana na Bisate Lodge, mbere yo kugaba ibitero mu ngo z’abaturage no ku mihanda zica abaturage.
Bwana Keith Vincent, Umuyobozi Mukuru wa Wilderness Safari, ari nayo ifite Bisate Lodge, yavuze ko ibyabaye bitahungabanyije business yabo.
Ati: “ntibwaba ari ubumuntu utaragize ubwoba. Sinari mpari ubwo igitero cyabaga, ariko abakozi banjye bambwiye buri kimwe. Ariko inzego z’umutekano zaratabaye byihuse cyane kandi buri kimwe cyari ku murongo,”
Usibye icyo gitero, Keith Vincent yavuze ko nta mbogamizi zigeze ziba ku mikorere ya lodge yabo iherereye ahantu uba witegeye Ibirunga bya Bisoke na Karisimbi.
Ati: “Business zacu zirakomeje uko bisanzwe.”