• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Museveni agize amahirwe yazisazira nka Mugabe

Museveni agize amahirwe yazisazira nka Mugabe

Editorial 13 Dec 2017 POLITIKI

Hagize umuntu uvuga yuko Perezida Yoweri Kaguta Museveni nta kamaro yigeze agirira Uganda yaba ari umunyakinyoma w’indashima, kuko uyu mugabo w’imyaka 73 y’amavuko yakuye igihugu cye ahakomeye kandi anagikorera byinshi byiza.

Ni kimwe n’uwavuga yuko Robert Gabriel Mugabe, w’imyaka 93 y’amavuko, nta kamaro yamariye Zimbabwe, mbere na nyuma y’aho agiriye ku butegetsi mu 1980.

Museveni yagiriye Uganda akamaro gakomeye cyane nk’uko Mugabe nawe yagize akamaro gakomeye kugira ngo Zimbabwe ive mu ‘bukoloni-bucakara’ bw’abazungu.

Museveni ashobora kuvuga yuko atandukanye na Mugabe, kandi koko baratandukanye. Ariko na none hari byinshi bahuriyeho ku buryo uwo mukuru w’igihugu cya Uganda agize Imana yazisazira nk’uwo Mugabe bagenzi be bakuye neza ku butegetsi mu mpera z’ukwezi gushize !

Muri ibi bihugu byacu byinshi byenda gusa. Tariki 22/8/1978 nibwo Perezida Jomo Kenyatta, wagejeje Kenya ku bwigengenge, yitabye Imana akiri ku ntebe y’ubutegetsi. Babajije Perezida Julius Nyerere, nawe wagejeje igihugu cye cya Tanzania ku bwigenge, icyo yavuga kuri Kenyatta wari witabye Imana, afite imyaka 87 y’amavuko, Nyerere ati nta kindi n’uko yatangiye neza akarangiza nabi !

Ariko ahari naba na Kenyatta. Umuntu ntabwo yaba abeshye avuze yuko Robert Mugabe we yatangiye neza, akora nabi cyane, anarangiza nabi cyane bitavugika !

Impamvu zatumye Nyerere, wavuye ku butegetsi ku bushake bwe afite imyaka 63 y’amavuko gusa, yaravuze yuko Jomo Kenyatta yatangiye neza akarangiza nabi zirivugira. Kenyatta yakoze akazi gakomeye cyane mu guharanira ubwigenge bwa Kenya, abirabura basubizwa ijambo n’icyizere cy’uko noneho bagiye kubaho neza !

Ariko ku banyakenya benshi icyo cyizere cyaraje amasinde. Bategereje ibyiza by’ubwigenge amaso ahera mu kirere. Umutungo w’igihugu wakomeje kugenda ujya mu maboko y’abantu bake cyane. Abanengaga imitegekere ya Kenyatta bavugaga yuko politike ye y’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage yari iy’umuntu kurya undi(mtu kula mtu). Ubanza mu Kinyarwanda ari kwakundi kw’akaruta akandi kakamira !

Kubera ahari n’iyo myaka myinshi y’amavuko ntabwo Kenyatta yari agitinya gutukanira mu ruhame, kandi bya bitutsi by’urukozasoni !

Mugabe nawe yaritanze cyane kugira ngo Zimbabwe ibone ubwigenge. Mugabe yaranafashije cyane kugira ngo ibindi bihugu byo mu majyepfo ya Afurika (Namibia na Afurika y’Epfo) byibohore, ari nako yizezaga abaturage be yuko bazabaho gi ‘Comrade’ aho umuco w’akaruta akandi kakamira ngo utazigera ugaragara muri Zimbabwe yigenga !

Mugabe ariko aho guteza imbere Zimbabwe ahubwo yarayitobye gusa, nako byari birenze no gutoba ! Ntabwo wavuga ngo ubukungu bw’igihugu bwarazambye ahubwo bwarapfuye, kandi urupfu rubi cyane !

Ntabwo wavuga ngo ifaranga rya Zimbabwe ryataye agaciro, ahubwo ryarapfuye kuko hakoreshwa idolari rya Amerika, n’ubwo uwo musaza atasibaga gutuka abazungu. Nka kwakundi twavuze yuko umusaza Kenyatta atatinyaga gutukana k’umugaragaro, n’umusaza Mugabe byari bisigaye ari uko. Yigeza kuvuga mu ruhame ngo baza muzanire Perezida Barack Obama amutinge ! Gutinga ni byabindi by’umugabo gusambanya undi mugabo, kandi ibyo Mugabe yabivuze Obama akiri Perezida wa Amerika !

Mugabe, wahemukiye cyane benshi mu bo bafatanyije urugamba rwo kubohora Zimbabwe, yari amaze gusaza ku buryo yari atagishoboye gutegeka igihugu, ategekerwa n’umugore we Grace  nawe akabikora asenya !

Grace Mugabe w’imyaka 52 y’amavuko yarangagwa n’ubwirasi, ubuzima bukabije guhenda, amatiku no gusahura igihugu, yari yarabindikiranyije Mugabe, yemera yuko agomba kuba ariwe uzamusimbura ku butegetsi !

Igisirikare n’ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi byabonaga  yuko Perezida Mugabe nta kibazo kinini afite, ahubwo ikibazo kiri ku busaza bwe n’umugore we wacagamo ibice abagize iryo shyaka riri ku butegetsi kuva Zimbabwe yabona ubwigenge mu 1980.

Icyo gisirikare rero n’iryo shyaka rye byahisemo gukorera Mugabe kudeta ya kivandimwe, ngo adakomeza kuroha igihugu kurushaho !

Ni kudeta ya kivandimwe kuko Mugabe ntacyo azaba. Bazakomeza bamurwaze rwaze kugeza yipfiriye, cyane yuko n’urupfu rwe rugomba kuba rutari kure cyane !

Perezida Mugabe gukurwa ku butegetsi muri ubwo buryo yagize amahirwe cyane, na Perezida Museveni ashatse yasenga  akazagira amahirwe nk’ayo ya Mugabe, kuko bimaze kugaragara yuko we ubwe adashobora kuyiha !

Museveni ariko hari amahirwe n’amakuba afite kurusha ayo Mugabe yari afite. Amahirwe n’uko Museveni adafite umugore n’abana b’ibirumbo nk’uko bimeze kuri Mugabe.

N’ubwo Museveni yagize umugore we, Janet Kataaha, minisitiri w’uburezi n’umuco bamwe bakavuza induru, ariko nta kigaragaza yuko yamuteguraga kuzamusimbura ku butegetsi nk’uko byari bimeze kuri Perezida Mugabe akura ku mwanya wa Visi Perezida Emmerson Mnangagwa mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

Janet Museveni kandi nk’umuntu w’umugore w’imyaka 69 y’amavuko ntabwo agaragaza kuba afite inyota yo kuzasimbura ku butegetsi umugabo we, w’imyaka 73 y’amavuko, nk’uko byari bimeze kuri Grace Mugabe w’imyaka 52 y’amavuko, wanataye umugabo we bari bafitanye umwana kugira ngo arongorwe na perezida.

Perezida Museveni afite ibibazo bye bwite, umugore n’abana be badafitemo uruhare nk’uko byari bimeze kuri Perezida Mugabe.

Muri 2005 Museveni yashoboye guhindura itegeko nshinga hakurwamo ingingo yamubuzaga gutegeka manda zirenze ebyiri z’imyaka itanu itanu. Ubu ariko arimo kugundagurana n’ingingo ibuza umuntu kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ari mu myaka 75 y’amavuko.

Uko bigaragara n’uko iyo ngingo y’iryo tegeko izahindurwa Museveni akazongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, kandi atsinde. Izaba ari manda ye ya karindwi, harimo ebyiri atigeze atorerwa. Izo yazitegetse bakiva mu ishyamba iby’amatora bitaratangira !

Muri Uganda cyimwe na Zimbabwe hari ishyaka rikomeye muri opozisiyo, kandi yombi ugasanga afite imbaraga zingana nk’uko anafite amazina yenda gusa. Iryo muri Zimbabwe ryitwa Movement for Democratic Change (MDC), naho iryo muri Uganda rikitwa Forum for Democratic Change (FDC).

Uretse no kuba ayo mashyaka yombi afite inyito zenda gusa, anahuriye no ku kintu cy’uko muri buri tora rya Perezida wa Repubulika atanga umukandida ariko ntatsinde, ariko akaba aba yabonye amajwi atubutse ! Ngira ngo uko kubona amajwi atubutse aribyo bituma abo muri MDC muri Zimbabwe na FDC muri Uganda bakomezaga gusakuza yuko babaga bibwe amajwi. Muri Zimbabwe ibyo byatumye Perezida Mugabe yemera gusaranganya ubutegetsi na candida Perezida wa MDC, Morgan Tsvangirai. Iyo guverinoma y’ubumwe yabaye hagati ya 2009 na 2013, hanyuma Mugabe abivamo kuko yabonaga yuko abo muri MDC batagifite ubukana.

Muri Uganda ho komisiyo y’amatora yatangazaga yuko Museveni yatsinze na MDC igatangaza yuko umukandida wayo, Kiiza Besigye ariwe watsinze. Museveni yarahizwa nka Perezida wa Repubulika na Kiiza Besigye FDC ikamurahiza nka Perezida wa Repubulika, bakamufunga umwuka mubi wa politike wacururuka  bakamurekura !

N’ubwo ariko tuvuga yuko opozisiyo muri Uganda na Zimbabwe zikomeye, ntabwo MDC yari gushobora kweguza Mugabe nk’uko FDC itashobora kweguza Museveni. Mugabe yegujwe kivandimwe n’igisirikare cye kimwe n’ishyaka rye riri ku butegetsi, ZANU-PF. Museveni nawe agize Imana igisirikare cye n’ishyaka rye NRM byamweguza kivandimwe, ariko uko bigaragara n’uko ishyaka rye yaryambuye imbaraga zihagije zo kuba ryamweguza, nk’uko binameze kugisirikare cye !

Casmiry Kayumba

2017-12-13
Editorial

IZINDI NKURU

Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Editorial 31 Aug 2018
Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye

Mali: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye beguye

Editorial 19 Apr 2019
Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Editorial 14 Dec 2024
Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Editorial 08 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya
Mu Mahanga

Perezida Trump yabwiye Kim Jong un ko itisubiyeho yagira ibyago nk’ibya Gaddafi wa Libya

Editorial 19 May 2018
“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General
SHOWBIZ

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

Editorial 14 May 2018
Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri  zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Editorial 13 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru