• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Editorial 22 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu kindi gikorwa cyo kubangamira itegeko mpuzamahanga, inzego z’ubutegetsi bwa Uganda bongeye kujugunya abandi Banyarwanda batandatu ku mupaka wa Gatuna, nyuma yo kubafunga igihe cy’amezi atandatu.

Tuyisingize Laurien  w’imyaka 19, Ukwizagira Jean Claude, w’imyaka 21, Ntabuzuye Jean Bosco. W’imyaka  25, Ndicunguye Patience, w’imyaka 21, Ntizimira James w’imyaka 42, na  UwayezuFesto ufite imyaka  24, nibo Banyarwanda baherutse kujugunywa ku mupaka. Ibi bikaba byarabaye ku mugoroba woku wakane muri iki Cyumweru gishize, ahagana mu masaha mbiri n’iminota miringwine n’itanu. Abaje bakaba bakomoka muTurere tunyuranye tw’uRwanda.

Inzego z’umutekano za Uganda zagiye zibashimuta mu buryo bunyuranye, buri muntu ku giti cye, ibi bikaba byarabereye mu majyepfo ashyira iburasirazuba bwa Uganda, nuko babatwara muri za sitasiyo za polisi. Bakaba barahise babajyana muri gereza ya Ndorwa, muri Kabale, aho baje gufungirwa nta gikorwa na kimwe ku birebana n’amategeko ku mpamvu z’ifungwa ryabo. Buri umwe muri aba Banyarwanda bamuregaga ko ngo yinjiye muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko, nubwo bo bavuga ko baribaragiye yo mu buryo bukurikije amategeko.

Kugeza ubu, kuva ingoma ya Museveni yiyemeza gutoteza uRwanda, Abanyarwanda benshi baratesetse kubera izo ngaruka, mbere na mbere, nkuko abanyamategeko babibona, ngo ikibazo kijyanye n’iyinjira mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko nticyakabaye cyigaragara na mba ku baturage b’Umuryango w’isoko rya  Afurika y’Iburasirazuba. Kuba umuntu yagaragaza ko ari umuturage wa kimwe mu bihugu bigize isoko rusange, bityo akaba yakwinjira nta nkomyi mu gihugu k’ikinyamuryango w’isoko rusange, hakurikiijwe amategeko yashyizeho isoko rusange ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi yanashyizweho umukono n’ibihugu byose bigize Umuryango muri 2010 na Uganda irimo. “Ni ibintu bitumvikana, ukuntu ingoma ya Museveni ikomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda,” nkuko bibonwa n’umunyamategeko uba mu Rwanda utarashatse ko amazina ye agaragazwa. Ubu hari Abanyarwanda basaga igihugmbi bahangayikiye mu magereza atandukanye, bagiye bafungwa ku mpamvu z’impimbano nko “kwinjira mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko.”

Aba Banyarwanda bajugunywe ku mu paka, bamaze amezi atandatu bakorerwa iyicarubozo, harimo no gukubitwa cyane, kugaburirwa nabi cyane. Amakuba kuri buri umwe muri aba, yatangiraga mu gihe babaga barimo gukora imirimo yabo ya buri munsi. Ifatwa ryabo ryarabatunguye, nta bisobanuro habe namba.

Baje kumenya ko kuba Umunyarwanda muri kiriya gihugu bihagije kugirango uhure n’uruvagusenya, mu magereza aho babakoreshaga nk’indogobe. Iyo umwe muri izo nzirakarengane yabazaga impamvu bafashwe mu buryo bwakoranywe ubugome, kandi nta cyaha bakoze, yakubitwaga urushyi cyangwa se agakubitwa umugeri ndetse no gutukwa ku babyeyi.

Ntizimira James, nubwo abari babashimuse bitwaraga bunyamazwa, yanze guceceka, ari nako ababaza ikimenyetso cy’ifatwa rye. Bityo akaba ari nta kimenyetso na kimwe yigeze ahabwa. Nyuma, nkuko buri umwe muri izi nzirakarengane abivuga, baje kumva ko ubuzima bwabo buri mu kaga. Bari barumvise andi makuru yavugaga ku ishimutwa ry’Abanyarwanda bandi bari barashimuswe mu buryo bumwe bumwe nkubwo.

Bityo bakaba bari basanzwe bazi inkuru z’iyicarubozo mu magereza y’ubuvumo ya CMI muri Uganda n’izindi gereza zidakurikije amategeko bafungiramo abanyarwanda ndetse bamwe bakahisiga ubuzima. Ubwo bari muri gereza ya Ndorwa, aho baje kwicirwa cyangwa se no kubakorera iyicarubozo ndengakamere, nkuko bivugwa na  Ntabuzuye Jean Bosco.

Tuyisingize Laurien, ari muto muri izo nzirakarengane yabasabaga kumubabarira akarekurwa kuko ntacyo yari azi mu ibyarimo gukorwa. Akaba avuga ko yibazaga ukuntu agiye kwicwa n’aba bagabo batagira impuhwe bajyaga bamushinyagurira ariko banamubabaza. Aho muri Ndorwa bakaba baraje gusangayo abandi Banyarwanda benshi muri bo, hakaba hari abari bamaze mo igihe gisaga imyaka 2.

“Ni ahantu habi cyane, abanyamahirwe bonyine nibo bashobora kuvayo bagifite amagara mazima,”nkuko Tuyisingize abivuga. Akaba kandi yararongeyeho ko iyo Umunyarwanda akomeretse batajya bamuha ubufasha mu rwego rwo kumuvura.

Kuva ubutegetsi bwa Kampala bwafata icyemezo cyo gufatanya na RNC ya Kayumba Nyamwasa kubera umugambi wo guhungabanya uRwanda, inzego za Uganda z’umutekano zagiye zikorana na n’abasangirangendo ba RNC baba muri Uganda, ku bijyanye n’iyinjiza ry’abarwanyi ba RNC, nk’umugambi nyamukuru nyamara waje no gupfuba aho bahuriye n’uruva gusenya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu Minembwe aho bari barashinze ibirindiro none ubu bakaba barimo gutorongera za Tanzania bahunga umuriro. Iri fungwa n’iyicarubozo-ni umuvumo imana itishima guteteza bene aka kageni ikiremwa cyayo.

Aba bazizwa kutemera RNC,  kugeza ubwo umuntu yemereye kuba umunyamuryango wayo, mu rwego rwo gukiza ubuzima bwe,  ubu bukaba ari bumwe mu buryo bajyaga bifashisha. Ibi ni ibivugwa n’inzirakarengane nyinshi zabashije kurokoka ya magereza ameze nk’ubuvumo y’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda Uganda Chieftaincy of Military Intelligence (CMI).

Ubwo buryo bukaba bwarakoze, kuko Abanyarwanda benshi bagiriwe nabi bagezwa muri Congo mungabo za Kayumba, bene ubu buryo nubwo hafi ya bose banze kwinjira muri ago gatsiko ka RNC k’akagambanyi bakicwa.

N’abandi Banyarwanda batuye muri Uganda bakaba baragiye bagerwaho n’ingaruka kubera wenda ko CMI na RNC bakeka ko bashobora kuba bafite amafaranga, bityo bakabibasira, mu rwego rwo kugirango babakureho amafaranga cyangwa n’indi mutungo. Ababa banze, barafungwa cyangwa bagashimutwa ndetse no kubahimbira ibyaha birimo ubutasi, cyangwa kuba barimuri Uganda ku buryo budakuriije amategeko, cyangwa no gutunga intwaro mu buryo budakurikije amategeko.

“Niyo mpamvu wumva umubare w’Abanyarwanda munini ufungiye mu magereza ya Uganda, ariko ntiwumve babaciriye imanza,” nkuko byatangajwe n’umunyamategko umwe ubwo twandikaga iyi nkuru. “Ababa babafunze baba bazi neza ko ari abere.”Leta y’u Rwanda ikomeje kugira inama abafite utuntu tubajyana muri Uganda kuba batureka kubera ko umutekano wabo bashobora ku wushyira mu kaga.

2019-07-22
Editorial

IZINDI NKURU

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 22 Nov 2021
Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Editorial 13 Dec 2023
Abagore babiri barimo Umunyarwandakazi bashimutiwe i Burundi

Abagore babiri barimo Umunyarwandakazi bashimutiwe i Burundi

Editorial 19 Feb 2018
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Editorial 06 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Mnangagwa yashinje inkoramutima za Grace Mugabe gutera igisasu aho yiyamamarizaga
POLITIKI

Perezida Mnangagwa yashinje inkoramutima za Grace Mugabe gutera igisasu aho yiyamamarizaga

Editorial 27 Jun 2018
Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract  iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba
Mu Rwanda

Nyamagabe: Umuturage akurikiranweho Tract iriho urutonde rw’abacitse ku icumu ibatera ubwoba

Editorial 16 Apr 2017
Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa
ITOHOZA

Kisoro: Hafatiwe imbunda 11, abandi Banyarwanda 20 barirukanwa

Editorial 08 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru