• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru
Ifoto y'urwibutso hagati y'intumwa z'u Rwanda niza Uganda mu nama yabereye i Kigali ku wa 16 Nzeli 2019

Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Editorial 21 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Tariki ya 16 Nzeli uyu mwaka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa mu nama ya mbere irebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda hagati ya Uganda n’u Rwanda.  Abafasha gushyira mu bikorwa ayo masezerano bo muri Angola na Kongo-Kinshasa nabo bari bahari.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yibukije Minisitiri Kutesa n’abari bamuherekeje ko ari igihe cyo gusasa inzobe bakabwizanya ukuri abibutsa ko Abagande ari abavandimwe b’Abanyarwanda kandi ko basangiye amateka. Nyuma y’ijambo ku mpande zombie habaye ibiganiro birambuye buri ruhande ruvuga ibibazo rufite. U Rwanda rwatanze urutonde rw’abanyarwanda bafungiye muri Uganda, runibutsa Uganda ibikorwa bitandukanye abarwanya u Rwanda bakorera muri Uganda kandi inzego z’umutekano zibizi. Uganda yariye iminwa iti tuzabireba mu nama y’ubutaha.

Byaje gutungurana ubwo ikinyamakuru giterwa inkunga n’ibiro bishinzwe iperereza bya Uganda CMI aricyo gitangaje uyu munsi ko itariki yashyizweho. Umunyamabanga wa Leta Nduhungirehe yatangaje ko bibabaje kuba Leta y’u Rwanda ibyumvise mu itangazamakuru ikaba itaragishijwe inama mu gushyiraho iyo tariki.

Umuntu yakwibaza icyo bihatse cyangwa icyo Uganda ishaka niba ari agasuzuguro iba ishaka kwereka u Rwanda iyo ikoresha itangazamakuru mu gutanga ubutumwa bugenewe inzego z’igihugu. Ubusanzwe igihugu kimenyekanisha ikindi binyuze muri za Ambasade, cyangwa bigahita binyuzwa muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, indi nzira ya gatatu ikaba kohereza intumwa yizanira ubutumwa. Ibi Uganda ibirengaho ibizi kandi ibishaka.

Tariki ya 19 Werurwe 2019, ikinyamakuru The New Vision cyatangaje ibaruwa yari igenewe Perezida Kagame yanditswe na Perezida Museveni. Ni nyuma y’igitutu Museveni yariho amaze kwakira bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC harimo Charlotte Mukankusi, Tribert Rujugiro Ayabatwa, Eugene Gasana n’abandi. Usibye kubonana, Museveni yabahaye n’inzandiko z’inzira zagaragaye mu itangazamakuru.

Mu gukorwa n’isoni kubera izo nzandiko mu itangazamakuru, Museveni yanyujije ibaruwa ye mu itangazamakuru ndetse bayihimbira itariki ko imaze iminsi umunani yanditswe kandi yarageze muri Ambasade y’u Rwanda I Kampala nyuma yo gusohoka mu kinyamakuru cya Leta The New Vision. Usibye ikinamico ryo gutangaza iyo baruwa n’ibyari bikubiyemo wibaza niba byanditswe n’umukuru w’igihugu bigenewe undi mukuru w’iguhugu. Museveni yashakaga gutangaza ibyatangajwe na Mukankusi ngo abihe uburemere. Yongeyeho ko yahuye nabo bimutunguye, Bimutungura bwa mbere ahura n’umwe, bimutungura bwa kabiri ahura nundi bikomeza kumutungura ahura n’uwagatatu……

Mu myaka 25 ishize, Uganda yakunze kumva ko u Rwanda ari akarere kayo, bityo ikumva yafatira u Rwanda umwanzuro haba mu ruhando mpuzamahanga ndetse ikumva ko u Rwanda ruzajya ku murongo wa Uganda. Ibi nibyo Perezida Kagame yanze abwira Museveni ko u Rwanda ari igihugu cyigenga. Kuba Uganda idakoresha inzira zemewe mu gutangaza ubutumwa bugenewe u Rwanda ni agasuzuguro gakabije bigaragaza ko nanubu idafata u Rwanda nk’igihugu.

Perezida Museveni aherutse gutangariza BBC ko atavuga mu itangazamakuru ibyo yagakwiye kubwira Perezida Kagame; ibi abivuga iyo ashaka guhunga ibibazo nyamara ariryo akoresha mu gihe yagakwiye gukoresha inzego. Uganda inakoresha itangazamakuru mu guharabika u Rwanda.

2019-10-21
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Editorial 30 May 2019
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Editorial 01 Dec 2022
Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Editorial 22 Jul 2024

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Editorial 30 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga
Mu Mahanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Editorial 07 Oct 2016
Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8
Amakuru

Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Editorial 31 Mar 2022
Abo muri Jambo asbl barashaka kwimurira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ku ngufu, bihishe inyuma y’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’inshuti zabo
INKURU NYAMUKURU

Abo muri Jambo asbl barashaka kwimurira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ku ngufu, bihishe inyuma y’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’inshuti zabo

Editorial 14 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru