Tariki ya 16 Nzeli uyu mwaka, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa mu nama ya mbere irebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda hagati ya Uganda n’u Rwanda. Abafasha gushyira mu bikorwa ayo masezerano bo muri Angola na Kongo-Kinshasa nabo bari bahari.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yibukije Minisitiri Kutesa n’abari bamuherekeje ko ari igihe cyo gusasa inzobe bakabwizanya ukuri abibutsa ko Abagande ari abavandimwe b’Abanyarwanda kandi ko basangiye amateka. Nyuma y’ijambo ku mpande zombie habaye ibiganiro birambuye buri ruhande ruvuga ibibazo rufite. U Rwanda rwatanze urutonde rw’abanyarwanda bafungiye muri Uganda, runibutsa Uganda ibikorwa bitandukanye abarwanya u Rwanda bakorera muri Uganda kandi inzego z’umutekano zibizi. Uganda yariye iminwa iti tuzabireba mu nama y’ubutaha.
Byaje gutungurana ubwo ikinyamakuru giterwa inkunga n’ibiro bishinzwe iperereza bya Uganda CMI aricyo gitangaje uyu munsi ko itariki yashyizweho. Umunyamabanga wa Leta Nduhungirehe yatangaje ko bibabaje kuba Leta y’u Rwanda ibyumvise mu itangazamakuru ikaba itaragishijwe inama mu gushyiraho iyo tariki.
Umuntu yakwibaza icyo bihatse cyangwa icyo Uganda ishaka niba ari agasuzuguro iba ishaka kwereka u Rwanda iyo ikoresha itangazamakuru mu gutanga ubutumwa bugenewe inzego z’igihugu. Ubusanzwe igihugu kimenyekanisha ikindi binyuze muri za Ambasade, cyangwa bigahita binyuzwa muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, indi nzira ya gatatu ikaba kohereza intumwa yizanira ubutumwa. Ibi Uganda ibirengaho ibizi kandi ibishaka.
Tariki ya 19 Werurwe 2019, ikinyamakuru The New Vision cyatangaje ibaruwa yari igenewe Perezida Kagame yanditswe na Perezida Museveni. Ni nyuma y’igitutu Museveni yariho amaze kwakira bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC harimo Charlotte Mukankusi, Tribert Rujugiro Ayabatwa, Eugene Gasana n’abandi. Usibye kubonana, Museveni yabahaye n’inzandiko z’inzira zagaragaye mu itangazamakuru.
Mu gukorwa n’isoni kubera izo nzandiko mu itangazamakuru, Museveni yanyujije ibaruwa ye mu itangazamakuru ndetse bayihimbira itariki ko imaze iminsi umunani yanditswe kandi yarageze muri Ambasade y’u Rwanda I Kampala nyuma yo gusohoka mu kinyamakuru cya Leta The New Vision. Usibye ikinamico ryo gutangaza iyo baruwa n’ibyari bikubiyemo wibaza niba byanditswe n’umukuru w’igihugu bigenewe undi mukuru w’iguhugu. Museveni yashakaga gutangaza ibyatangajwe na Mukankusi ngo abihe uburemere. Yongeyeho ko yahuye nabo bimutunguye, Bimutungura bwa mbere ahura n’umwe, bimutungura bwa kabiri ahura nundi bikomeza kumutungura ahura n’uwagatatu……
Mu myaka 25 ishize, Uganda yakunze kumva ko u Rwanda ari akarere kayo, bityo ikumva yafatira u Rwanda umwanzuro haba mu ruhando mpuzamahanga ndetse ikumva ko u Rwanda ruzajya ku murongo wa Uganda. Ibi nibyo Perezida Kagame yanze abwira Museveni ko u Rwanda ari igihugu cyigenga. Kuba Uganda idakoresha inzira zemewe mu gutangaza ubutumwa bugenewe u Rwanda ni agasuzuguro gakabije bigaragaza ko nanubu idafata u Rwanda nk’igihugu.
Perezida Museveni aherutse gutangariza BBC ko atavuga mu itangazamakuru ibyo yagakwiye kubwira Perezida Kagame; ibi abivuga iyo ashaka guhunga ibibazo nyamara ariryo akoresha mu gihe yagakwiye gukoresha inzego. Uganda inakoresha itangazamakuru mu guharabika u Rwanda.