Uganda iraca hirya no hino kugirango Kandidatire ya Louise Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa Francophonie ibuzizwemo.
Amakuru Rushyashya yaboneye gihamya agaragaza ko umunyemari w’umunyarwanda urwanya Leta Rujugiro Ayabatwa Tribert akubutse I Kampala no muri Portugal, aho yagiye gushaka ubufasha bwo kuburizamo Kandidature ya Louise Mushiwabo k’ubuyobozi bwa Francophonie. Aya makuru yemeza ko I Kampala, Rujugiro yabonanye na Perezida Museveni nyuma ahura na Murumuna we Gen.Salim Saleh ku rugo rwe ruri mu Farm ye iherereye ku kiyaga cya Victoria.
I Kampala muri Uganda hari inama nyinshi zo kurwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda, zibera kuri Serena Hotel ahari ibyumba bya Gen. Salim Saleh biberamo inama z’ibanga. Perezida Museveni arategura ikintu kitaramenyekana kitari cyiza k’u Rwanda, afatanyije n’u Burundi ndetse n’ubufaransa. Ibi Museveni ara bikora yifashishije inzobere ziyobora isosiyete icukura Petrol mu kiyaga cya Albert giherereye Bunyoro ahari ubwami bwa Bunyoro [Bunyoro-Kitara Kingdom]. Abandi akoresha n’ingabo z’Abafaransa zaje gutoza iza Uganda UPDF , kurwanira mu misozi izi zikaba ziherereye mu misozi miremire ya Rwenzori.
Ibi biraba mugihe ari nako aca hirya no hino ateranya igihugu cy’u Rwanda n’Ubafaransa, kugirango kandidatire ya Louise Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa Francophonie izaburizwemo mu matora.
Kuvuga ko imigambi yo gutera u Rwanda ikunze gupangirwa i Kampala muri Uganda ndetse n’ i Paris mu Bufaransa, byashimangiwe ahanini n’ingendo zahato na hato z’abayobozi ba RNC, barimo na Kayumba Nyamwasa ubwe. Mubyumweru bibiri bishize Perezida Museveni yakiriye intumwa za RNC muri State House zirimo Abdul Karim, Major Micombero JM na Ben Rutabana.
Aya makuru avuga ko Museveni yiyemeje kuvangira Diplomacie y’u Rwanda mu rwego mpuzamahanga no kwanduza isura y’u Rwanda akoresheje abanzi b’igihugu bari muri RNC nka David Himbara.
Ikindi ni uko Museveni, amaze iminsi ahuza Perezida Nkurunziza n’Uburusiya kugirango bumuhe intwaro zikomeye zirimo na za Missiles. Nk’uko inkuru Russian Television ikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, ivuga ngo igihugu cy’u Burundi kiri gutekereza uko cyagura imbunda irasa missiles zikingira ibitero byo mu kirere ikorerwa mu Burusiya yo mu bwoko bwa Pantsir-S1.
Kuva jenoside yakorewe Abatutsi yaba muri 1994, benshi mu bayikoze bahise bajya kwihisha mu Bufaransa ndetse banafatwa nk’ amata y’ abashyitsi I Kampala muri Uganda aho bafite ubucuruzi butandukanye. Iyo ngingo ubwayo irahagije kugirango abanzi ba Leta y’ u Rwanda bahabone uruvugiro ndetse n’ uburyo bapanga imigambi yabo cyane cyane mu rwego rwa politiki.
Byumvikane ko kuba bitavugwa ko hari umwuka mubi w’ intambara hagati y’ u Rwanda na Uganda bikagaragara mu Itangazamakuru gusa bidakuraho ko yabaho cyane ko abayobora ibihugu byombi bahisemo kwinumira. Kuva mu Ukwakira 2015 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yafunguye ku mugaragaro Ikigo ingabo z’ u Bufaransa zitorezamo ingabo za Uganda intambara yo mu misozi miremire.
Na nyuma yaho kuwa 17 Kamena 2017, Ambasaderi w’ u Bufaransa muri Uganda, Sophie Makame yajyanye na Perezida Museveni mu gace ka Rwenzori mu rwego rwo gusura icyiciro cya 3 cy’ ingabo zateganyirijwe kurwanira mu misozi ifite ubukonje bukabije.
Izi ngabo z’ Abafaransa zitoza ingabo za UPDF zaturutse muri Djibouti ku cyicaro cyazo gikuru muri Afurika kiyobowe na Gen.Philippe Montocchio. Nyuma zikajyanwa muri Congo n’I Burundi gukingira ikibaba Perezida Nkurunziza , ufite imitwe myinshi yitwara gisilikare hanze y’igihugu imurwanya.
Kuva ingabo z’ u Bufaransa zatabara ingabo za Habyarimana hagati ya 1990 na 1994 ntizigere ku ntego zari zihaye zo gufasha FAR mu gusubiza Inkontanyi i Bugande hajemo urwango karande.
U Bufaransa nk’ igihugu cy’ igihangange kandi kizwiho gukora intwaro zikomeye cyari cyijeje ingabo za Habyarimana ko kizirukana Inkontanyi mu minsi ibarirwa ku ntoki ariko si uko byagenze kuko izi ngabo za RPF zihagazeho dore ko zari ziyobowe n’ inararibonye ku ntambara.
Kuba benshi mu bayobozi bakuru bari bagize umutwe w’ ingabo za RPF/Inkontanyi bari bararwanye mu ntambara zo kwibihora mu karere cyane cyane muri Mozambique, Uganda ndetse na Uganda byatumye Abafaransa bananirwa.
U Rwanda rupfa iki na Uganda?
Amateka agaragaza ko benshi mu basirikare bakuru ba RPA bahoze ari ingabo za NRA ya Kaguta Museveni ubwo yari mu ishyamba aharanira guhirika ubutegetsi bwa Obotte Na Idi Ami Dada.
Uwavuga ko Museveni yafashije Inkontanyi gufata u Rwanda ntabwo yaba agiye kure y’ ukuri ariko nabwo nawe atirengagije ko Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu kumushyira ku butegetsi.
Inzika hagati ya UPDF na RDF ikomoka i Kisangani
Mbere y’ uko ingabo z’ u Rwanda zirwana n’ ingabo za Uganda i Kisangani mu kiganiro cyatambutse kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, rwaragaragazaga impungenge z’uko igihugu cya Uganda ngo gishaka gufasha abarwanya Leta y’u Rwanda baturutse aho muri Congo.
Icyo gihe hari hashize ukwezi kumwe gusa u Rwanda na none rubonye indege y’intasi y’ igisirikare cya Uganda yaherukaga kuvogera ikirere cyarwo.
Muri icyo gihe , u Rwanda rwahise rwihanangiriza igihugu cya Uganda ruvuga ko nirwongera kubona iyo ndege ruzayirasa.
Iyo ndege ngo yaragaragajwe na radar ku buryo n’ Amashusho yayo ngo yahawe abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, barimo n’ambasaderi wa Uganda ariko ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision, cyarayibeshyuje.
Byaje kurangira ingabo za Uganda zirwanira n’iz’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ituri I Kisangani, maze ingabo z’u Rwanda zikubita ishuro iza Uganda ari nacyo gikomeza kubabaza cyane Museveni.
Byaje kurangira UPDF ikwiriye imishwaro bamwe urugamba rubarenze batangira kwiyahura mu ruzi rwa Fleuve Congo banga kwicwa n’ ingabo z’ u Rwanda. Ndetse umwe mu bahungu ba Museveni wafatiwe k’urugamba n’u Rwanda rumushyikiriza umuryango we kuneza.
Uko bimeze kose ntawakwemeza ko ingabo za Uganda zibagiwe icyo zaboneye i Kisangani bitewe nibyo bakorewe nabo bitaga abana batoje ibya gisirikare.
Lille
Bigenze bite se kandi? Ko byari bishyushye???
Capt.Fabius Agaba
Ariko uriya musaza aradushakaho iki?
Mwari mwabona umugabo ugirira undi ishyari?
Ko se ashaje yanduranya n’uwitwa ko ari murumuna we?
Marie- Grace Umurerwa
Aba contre – succès baragwira. Uriya musaza ko agiye gusaza yanduranya? Ingendo zose akora agenda yikoreye u Rwanda na President PK ubwo bizamuhira? Aracicikana, ateranya ngo bimumarire iki? Ubundi ko akenshi aba asinziriye ariko yazanzamuka, akazanzamukira kuri Afande wacu. Nyamara nakomeza artyo azamuzira.
Teteli Josée
Museveni amaze kungera ahantu.
Ese we uriya Rujugiro we aba ari mu biki?
Mutezintare Jean- Michel
Apuuuuu!!! Izo nama z’abahemu ntacyo zizageraho.Burya Rujugiro na Museveni ntibabona ko ibyo barimo, na nyina wundi abyara umuhungu? Bazi ingufu za Kagame aho zigera? Uko bamuzi babona ko asinziriye? Bazagerageze babone uko intama zambarwa.
Marius Nkwaya
Ariko izo mb…. zo muri RNC aho zamokeye zaje koko? Kayumba Nyamwasa ko atinze mu nzira kandi yarabwiye abayoboke be ko muri Decembre azaba ar’i Kigali?
Ernest Barahira
Mvuye Kampala ariko hari umwuka mubi cyane.
Rubanda barashonje, urubyiruko ruri ku muhanda, ba mayibobo, indaya, n’abajura niyo babarizwa. UPDF irayuura,aba generali baratwite, abandi babyimbye ibirenge inkweto ntizibakwira kubera kurwara goutte. Aba depite birirwa baterana ibipfunsi muri parlement. Mu byukuri Museveni reka agirire ishyari u Rwanda ni mu gihe.
Julias Kawembe
Abantu Bibaanga Rye Rwanda Mumanye Kogela Nyo Omukulembezi Waffe Museveni Abadde Yabaakolaki Olwaki Mumuuvuma? Mwe Mubadde Mutaali Namagezzi. Musoke Mutegele, Buluungi Emizzanyo Muyileke ffe Tutaazanya
Mbore James
Muribesha cane intambara urwanda rwarwanye na uganda ntabwo arabanyarwanda bonyine bayirwanye barikumwe abanye Congo bavuga ururimi rwinyarwanda none kurubu urwanda barikumwe nabo? Turahsnura abategeysi bacu bakore iboshoboka biyegereze abanyamule nabandi nkabimasisi kuko yubafite ntabodutsinda. Naho nimuguma kwirata bizoroha. Kudutera nukutunesha bizashoboka kuko intambara irahari utayibona ntagira ubwenge kuko nitubona fufite abomuri sud kivu na North ubundi bwatinya murakoze
Mugisha Emma
Yobu 5:12 Imana yica imifambi y’incakura kugirango amabiko yazo adasohoza imirimo yazo
nkotanyi
intambara irasenya ntiyubaka kandi ukwanze atiyanze agira ngo turwane?!/! rwose museveni arabizi neza ko u Rwanda rukomeye yaba mu rwego rwa politique ndetse no mu rwego rwa gisirikare niyo mpamvu aca hirya hino ashakisha icyabangamira u Rwanda ariko Imana ntizabyemera . kandi iyo migambi yose Acura ntacyo izamugezaho twe turimo turakora bo bari mu bujajwa nabo ba rujugiro ni izo za RNC z’abasongareri ? ariko buriya mubona muri bariya ari nde Wabasha kuba mu ishyamba?!! sha bazaze tubatse kabisa RDF iri tayari cyane weeeeee