• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Ubwanditsi 03 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda iraca  hirya no hino kugirango Kandidatire ya Louise Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa  Francophonie ibuzizwemo.

Amakuru Rushyashya yaboneye gihamya agaragaza ko umunyemari w’umunyarwanda urwanya Leta  Rujugiro Ayabatwa Tribert akubutse  I Kampala no muri Portugal, aho yagiye gushaka ubufasha bwo kuburizamo Kandidature ya Louise Mushiwabo k’ubuyobozi bwa Francophonie. Aya makuru yemeza ko I Kampala, Rujugiro yabonanye na Perezida Museveni nyuma ahura na Murumuna we Gen.Salim Saleh ku rugo rwe ruri mu Farm ye iherereye ku kiyaga cya Victoria.

I Kampala muri Uganda hari inama nyinshi  zo kurwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda, zibera kuri Serena Hotel ahari ibyumba bya Gen. Salim Saleh biberamo inama z’ibanga. Perezida Museveni arategura ikintu kitaramenyekana kitari cyiza k’u Rwanda, afatanyije n’u Burundi ndetse n’ubufaransa. Ibi  Museveni ara bikora  yifashishije  inzobere ziyobora isosiyete  icukura Petrol mu kiyaga cya Albert giherereye Bunyoro ahari ubwami bwa Bunyoro [Bunyoro-Kitara Kingdom]. Abandi akoresha n’ingabo z’Abafaransa zaje gutoza iza Uganda UPDF , kurwanira mu misozi izi zikaba ziherereye mu misozi miremire ya Rwenzori.

Ibi biraba mugihe ari nako aca hirya no hino ateranya igihugu cy’u Rwanda n’Ubafaransa, kugirango kandidatire ya Louise Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa Francophonie izaburizwemo mu matora.

Kuvuga ko imigambi yo gutera u Rwanda ikunze gupangirwa i Kampala muri Uganda ndetse n’ i Paris mu Bufaransa, byashimangiwe ahanini n’ingendo zahato na hato z’abayobozi ba RNC, barimo  na Kayumba Nyamwasa ubwe. Mubyumweru bibiri bishize Perezida Museveni yakiriye intumwa za RNC muri State House zirimo Abdul Karim, Major Micombero JM na Ben Rutabana.

Aya makuru avuga ko Museveni yiyemeje kuvangira Diplomacie y’u Rwanda mu rwego mpuzamahanga no kwanduza isura y’u Rwanda akoresheje abanzi b’igihugu bari muri RNC nka David Himbara.

Ikindi ni uko Museveni, amaze iminsi ahuza Perezida Nkurunziza n’Uburusiya kugirango bumuhe intwaro zikomeye zirimo na za Missiles. Nk’uko inkuru Russian Television ikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, RIA Novosti, ivuga ngo igihugu cy’u Burundi kiri gutekereza uko cyagura imbunda irasa missiles zikingira ibitero byo mu kirere ikorerwa mu Burusiya yo mu bwoko bwa Pantsir-S1.

Kuva jenoside yakorewe Abatutsi yaba muri 1994, benshi mu bayikoze bahise bajya kwihisha mu Bufaransa ndetse banafatwa nk’ amata y’ abashyitsi  I Kampala muri Uganda aho bafite ubucuruzi butandukanye. Iyo ngingo ubwayo irahagije kugirango abanzi ba Leta y’ u Rwanda bahabone  uruvugiro ndetse n’ uburyo bapanga imigambi yabo cyane cyane mu rwego rwa politiki.

Byumvikane ko kuba bitavugwa ko hari umwuka mubi w’ intambara hagati y’ u Rwanda na Uganda bikagaragara mu Itangazamakuru gusa  bidakuraho ko yabaho cyane ko abayobora ibihugu byombi bahisemo kwinumira. Kuva mu Ukwakira 2015 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yafunguye ku mugaragaro Ikigo ingabo z’ u Bufaransa zitorezamo ingabo za Uganda intambara yo mu misozi miremire.

Na nyuma yaho kuwa 17 Kamena 2017, Ambasaderi w’ u Bufaransa muri Uganda, Sophie Makame yajyanye na Perezida Museveni mu gace ka Rwenzori mu rwego rwo gusura icyiciro cya 3 cy’ ingabo zateganyirijwe kurwanira mu misozi ifite ubukonje bukabije.

Izi ngabo z’ Abafaransa zitoza ingabo za UPDF zaturutse muri Djibouti ku cyicaro cyazo gikuru muri Afurika kiyobowe na Gen.Philippe Montocchio. Nyuma zikajyanwa muri Congo n’I Burundi gukingira ikibaba Perezida Nkurunziza , ufite imitwe myinshi yitwara gisilikare  hanze y’igihugu imurwanya.

Kuva ingabo z’ u Bufaransa zatabara ingabo za Habyarimana hagati ya 1990 na 1994 ntizigere ku ntego zari zihaye zo gufasha FAR mu gusubiza Inkontanyi i Bugande hajemo urwango karande.

U Bufaransa nk’ igihugu cy’ igihangange kandi kizwiho gukora intwaro zikomeye cyari cyijeje ingabo za Habyarimana ko kizirukana Inkontanyi mu minsi ibarirwa ku ntoki ariko si uko byagenze kuko izi ngabo za RPF zihagazeho dore ko zari ziyobowe n’ inararibonye ku ntambara.

Kuba benshi mu bayobozi bakuru bari bagize umutwe w’ ingabo za RPF/Inkontanyi bari bararwanye mu ntambara zo kwibihora mu karere cyane cyane muri Mozambique, Uganda ndetse na Uganda byatumye Abafaransa bananirwa.

U Rwanda rupfa iki na Uganda?

Amateka agaragaza ko benshi mu basirikare bakuru ba RPA bahoze ari ingabo za NRA ya Kaguta Museveni ubwo yari mu ishyamba aharanira guhirika ubutegetsi bwa Obotte Na Idi Ami Dada.

Uwavuga ko Museveni yafashije Inkontanyi gufata u Rwanda ntabwo yaba agiye kure y’ ukuri ariko nabwo nawe atirengagije ko Abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mu kumushyira ku butegetsi.

Inzika hagati ya UPDF na RDF ikomoka i Kisangani

Mbere y’ uko ingabo z’ u Rwanda zirwana n’ ingabo za Uganda i Kisangani mu kiganiro cyatambutse kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, rwaragaragazaga impungenge z’uko igihugu cya Uganda ngo gishaka gufasha abarwanya Leta y’u Rwanda baturutse aho muri Congo.

Icyo gihe hari hashize ukwezi kumwe gusa u Rwanda na none rubonye indege y’intasi y’ igisirikare cya Uganda yaherukaga kuvogera ikirere cyarwo.

Muri icyo gihe , u Rwanda rwahise rwihanangiriza igihugu cya Uganda ruvuga ko nirwongera kubona iyo ndege ruzayirasa.

Iyo ndege ngo yaragaragajwe na radar ku buryo n’ Amashusho yayo ngo yahawe abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, barimo n’ambasaderi wa Uganda ariko ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision, cyarayibeshyuje.

Byaje kurangira ingabo za Uganda zirwanira n’iz’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ituri I Kisangani, maze ingabo z’u Rwanda zikubita ishuro iza Uganda ari nacyo gikomeza kubabaza cyane Museveni.

Byaje kurangira UPDF ikwiriye imishwaro bamwe urugamba rubarenze batangira kwiyahura mu ruzi rwa Fleuve Congo banga kwicwa n’ ingabo z’ u Rwanda. Ndetse umwe mu bahungu ba Museveni wafatiwe k’urugamba n’u Rwanda rumushyikiriza umuryango we kuneza.

Uko bimeze kose ntawakwemeza ko ingabo za Uganda zibagiwe icyo zaboneye i Kisangani bitewe nibyo bakorewe nabo bitaga abana batoje ibya gisirikare.

2018-10-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Paul Rusesabagina Mu Maboko y’Ubutabera bw’uRwanda: Amaherezo y’Inzira ni mu nzu,kandi u Rwanda Ruratera Ntiruterwa

Ubwanditsi 31 Aug 2020
Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Ubwanditsi 05 Dec 2017
Umurundikazi wiswe [Umunyarwandakazi] agahabwa amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bw’u Burundi yaburiwe irengero

Umurundikazi wiswe [Umunyarwandakazi] agahabwa amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bw’u Burundi yaburiwe irengero

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa  EAC

Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa EAC

Ubwanditsi 02 Feb 2019

11 Ibitekerezo

  1. Lille
    October 3, 20184:07 pm -

    Bigenze bite se kandi? Ko byari bishyushye???

    Subiza
  2. Capt.Fabius Agaba
    October 3, 20184:52 pm -

    Ariko uriya musaza aradushakaho iki?
    Mwari mwabona umugabo ugirira undi ishyari?
    Ko se ashaje yanduranya n’uwitwa ko ari murumuna we?

    Subiza
  3. Marie- Grace Umurerwa
    October 3, 20184:58 pm -

    Aba contre – succès baragwira. Uriya musaza ko agiye gusaza yanduranya? Ingendo zose akora agenda yikoreye u Rwanda na President PK ubwo bizamuhira? Aracicikana, ateranya ngo bimumarire iki? Ubundi ko akenshi aba asinziriye ariko yazanzamuka, akazanzamukira kuri Afande wacu. Nyamara nakomeza artyo azamuzira.

    Subiza
  4. Teteli Josée
    October 3, 20185:00 pm -

    Museveni amaze kungera ahantu.
    Ese we uriya Rujugiro we aba ari mu biki?

    Subiza
  5. Mutezintare Jean- Michel
    October 3, 20185:04 pm -

    Apuuuuu!!! Izo nama z’abahemu ntacyo zizageraho.Burya Rujugiro na Museveni ntibabona ko ibyo barimo, na nyina wundi abyara umuhungu? Bazi ingufu za Kagame aho zigera? Uko bamuzi babona ko asinziriye? Bazagerageze babone uko intama zambarwa.

    Subiza
  6. Marius Nkwaya
    October 3, 20185:07 pm -

    Ariko izo mb…. zo muri RNC aho zamokeye zaje koko? Kayumba Nyamwasa ko atinze mu nzira kandi yarabwiye abayoboke be ko muri Decembre azaba ar’i Kigali?

    Subiza
  7. Ernest Barahira
    October 3, 20185:14 pm -

    Mvuye Kampala ariko hari umwuka mubi cyane.
    Rubanda barashonje, urubyiruko ruri ku muhanda, ba mayibobo, indaya, n’abajura niyo babarizwa. UPDF irayuura,aba generali baratwite, abandi babyimbye ibirenge inkweto ntizibakwira kubera kurwara goutte. Aba depite birirwa baterana ibipfunsi muri parlement. Mu byukuri Museveni reka agirire ishyari u Rwanda ni mu gihe.

    Subiza
  8. Julias Kawembe
    October 3, 20188:39 pm -

    Abantu Bibaanga Rye Rwanda Mumanye Kogela Nyo Omukulembezi Waffe Museveni Abadde Yabaakolaki Olwaki Mumuuvuma? Mwe Mubadde Mutaali Namagezzi. Musoke Mutegele, Buluungi Emizzanyo Muyileke ffe Tutaazanya

    Subiza
  9. Mbore James
    October 3, 20189:27 pm -

    Muribesha cane intambara urwanda rwarwanye na uganda ntabwo arabanyarwanda bonyine bayirwanye barikumwe abanye Congo bavuga ururimi rwinyarwanda none kurubu urwanda barikumwe nabo? Turahsnura abategeysi bacu bakore iboshoboka biyegereze abanyamule nabandi nkabimasisi kuko yubafite ntabodutsinda. Naho nimuguma kwirata bizoroha. Kudutera nukutunesha bizashoboka kuko intambara irahari utayibona ntagira ubwenge kuko nitubona fufite abomuri sud kivu na North ubundi bwatinya murakoze

    Subiza
  10. Mugisha Emma
    October 4, 20186:02 am -

    Yobu 5:12 Imana yica imifambi y’incakura kugirango amabiko yazo adasohoza imirimo yazo

    Subiza
  11. nkotanyi
    October 6, 20186:10 am -

    intambara irasenya ntiyubaka kandi ukwanze atiyanze agira ngo turwane?!/! rwose museveni arabizi neza ko u Rwanda rukomeye yaba mu rwego rwa politique ndetse no mu rwego rwa gisirikare niyo mpamvu aca hirya hino ashakisha icyabangamira u Rwanda ariko Imana ntizabyemera . kandi iyo migambi yose Acura ntacyo izamugezaho twe turimo turakora bo bari mu bujajwa nabo ba rujugiro ni izo za RNC z’abasongareri ? ariko buriya mubona muri bariya ari nde Wabasha kuba mu ishyamba?!! sha bazaze tubatse kabisa RDF iri tayari cyane weeeeee

    Subiza

Leave a Reply to nkotanyi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Ubwanditsi 25 Feb 2018
Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu
Mu Mahanga

Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Ubwanditsi 01 Jun 2018
Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye
Mu Rwanda

Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye

Ubwanditsi 28 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru