Mu kiganiro kirekire yagiranye n’Ikinyamakuru JeuneAfrique, Perezida Paul Kagame yasubije ibibazo binyuranye ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, abajijwe ku kwiyamamaza kwa Louise Mushikiwabo ku mwanya wo kuyobora Umuryango w’Abavuga Igifaransa (OIF), avuga ko abikwiye kandi azamushyigikira nka Perezida kimwe n’abandi ba Perezida ba Africa.
Iki kiganiro Perezida Kagame yagihaye JeuneAfrique tariki 30 Gicurasi muri Village Urugwiro, umunyamakuru yamubajije aho ahagaze ku kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yarahisemo kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa. Perezida Paul Kagame yabwiye JeuneAfrique mu nkuru yasohotse kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kamena, ko atari we wasabye Mushikiwabo kuba yakwiyamamariza uriya mwanya.
Ati “Igitekerezo cyavuye mu bantu banyuranye, ku bantu bibazaga aho umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) ugana. Nka Perezida w’igihugu, cyanyuze mu bibazo byinshi twagiranye n’Ubufaransa, ntitwigeze tureka kuba abanyamuryango ba OIF, kiriya gitekerezo (cyo kuyiyobora) numvise ari kiza.
Louise Mushikiwabo ni Umunyafurikakazi, by’umwihariko uvuga neza Igifaransa n’Icyongereza, kandi ni umunyamwuga. Niba Umuryango w’Abavuga Igifaransa ushaka kwagura imbibi, ukareka kwifungirana mu ruziga rw’ibihugu bike, ni (Mushikiwabo) Umukandida ukwiye.”
JeuneAfrique yabajije Perezida Paul Kagame niba mu gihe cy’amatora ategerejwe mu mezi atanu, muri Armenia, azakoresha icyo gihe mu kumwamamaza.
Kagame ati “Louise Mushikiwabo abona kandi azabona inkunga yange yose, n’iy’abandi Bakuru b’Ibihugu muri Africa.”Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame icyo atekereza ku bantu bamufata nk’ ‘Umututsi’ wavuye muri Uganda agamije kuzana Icyongereza mu Rwanda, ndetse akaba atashyigikira kuba Mushikiwabo yakwiyamamariza kuyobora OIF.
Kagame ati “Ikidafite agaciro ni ukuba ukemera muri 2018, ko u Rwanda rwaba ruri mu maboko y’abandi bantu batari Abanyarwanda. Abantu, cyangwa ba nyiri ibyo bitekerezo muvuga, ni imbohe z’amateka yabo. Ntabwo bikureba kuba wababohora.”
Ku mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, Perezida Kagame yabajijwe kuri bimwe mu bibazo bisa n’ibihoraho, harimo icyo kuba hakorwa iperereza ku ihanirwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na Ntaryamira Syprien w’Uburundi, yahanukiye mu kirere cy’u Rwanda tariki 6 Mata 1994, no ku kuba Ubufaransa n’u Rwanda byatsura umubano ushingiye kuri Ambasade na none.
Perezida Paul Kagame yasubije ko iby’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, atari ibyikora mu ijoro rimwe, ko bizatwara igihe, ariko akavuga ko inshuro nyinshi amaze guhura na Perezida mushya w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, asanga hari byinshi byahindutse ku bijyanye na politiki y’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa tariki 23 Gicurasi, 2018 akaba yaraganiriye na Perezida Emmanuel Macron.
Perezida Paul Kagame aheruka kugirira uruzinduko mu Bufaransa tariki 23 Gicurasi