Abarundi baracyari muri Tanzania mu biganiro bigamije kugarura amahoro muri icyo gihugu cyayabuze kuva muri Mata 2015, ariko ababikurikiranira hafi bavuga yuko ibintu birushaho kudasobanuka !
Kubera impamvu yiyiziye, umuhuza w’Abarundi, Benjamin Mkapa wahoze ari perezida wa Tanzania, ibi biganiro by’ibyumweru bibiri yashatse kubishyira mu muhezo ukomeye. Aho kubera mu mujyi wa Arusha nk’uko byari bisanzwe, yabitwaye haze yawo muri Ngurdoto Mountain Lodge biyama n’itangazamakuru kutazibeshya ngo rihegere. Ibyo ariko ntabwo bibuza abanyamakuru kumenya ibihakorerwa.
Nk’uko biteye kuri gahunda y’umuhuza ibyo biganiro, byatangiye tariki 27/11/2017 bizarangira tariki 8/12/2017 hasinywa amasezerano y’amahoro. Hazaba hatumiwe abakuru bose b’ibihugu bigize umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EAC).
Kuba ayo masezerano azasinywa hari abo bakuru b’ibihugu umuntu yagatekereje yuko yakagombye kuba koko ari amasezerano agarura amahoro.
Uko ibintu biteye ariko n’uko iyi mishyikirano irimo gukorwa yatangiranye ibibazo bituma itashobora gufata imyanzuro itanga icyizere.
Ubundi iyo uvuze abahanganye mu Burundi uba uvuze ubutegetsi bwa Nkurunziza n’ababurwanya bibumbiye muri CNARED (Conseil National pour le respect de l’Accord d’Arusha pour la Paix et la Réconciliation au Burundi et de l’Etat de droit). CNARED yanze kwitabira iyo mishyikirano ngo kuko batatumiwe nka CNARED ahubwo hakagenda hatumirwa umuntu umwe umwe Nkurunziza atabara nk’umwanzi we nyakuri ! Kuba rero ayo masezerano y’amahoro azasinywa CNARED itarimo nta cyizere bitanga yuko koko azagarura amahoro.
Hari ibindi bintu bibiri nabyo bikomeye, usanga na ya mashyaka ya opozisiyo ari mu kwaha kwa Nkurunziza agaragaza kutabyihanganira ! Ibi bijyanye n’icyifuzo cy’uko mu Burundi hajyaho guverinoma y’inzibacyo mbere y’amatora ya 2020, n’umugambi ubutegetsi bwa Nkurunziza bufite wo guhindura itegeko nshinga.
Ingorane ziri mu Burundi, ari nazo zitumye bari Arusha gushakira umuti, zatewe n’icyemezo cya Nkurunziza, muri Mata 2015, cyo kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kandi yari arangije manda ye ya kabiri y’imyaka itanu ari nayo yari iya nyuma.
Abatavuga rumwe na Nkurunziza babona yuko ari ku butegetsi binyuranijwe n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha yo muri 2000. Ayo masezerano niyo yagerageje guhagarika intambara zadutse mu 1993, akaba ari nayo masezerano yatumye Nkurunziza ajya ku butegetsi.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza bashaka yuko iyi mishyikirano barimo gukorera Arusha yasozwa hemeranyijwe yuko hajyaho guverinoma y’inzibacyuho ari nayo izategura amatora yo gusimbura Nkurunziza ku butegetsi. Ababikurikiranira hafi ariko bahamya yuko ubutegetsi bwa Nkurunziza budashobora kwemera ibya guverinoma y’inzibacyuho.
Ubwo butegetsi ahubwo bwatangiye kwitegurira iby’amatora ya 2020, bushakisha uko itegeko nshinga ryahinduka, ibya za manda za Perezida wa Repubulika bigahindura isura.
Inama y’abaminisitiri mu Burundi yateranye tariki 24/10/2017 yafashe icyemezo cy’uko itegeko nshinga rigomba kuvugururwa, muri Gashyantare umwaka utaha hakazabaho referendum yo gutorera ibyo bizaba byasanzwe bigomba kuvugururwa.
Nk’uko umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, Philippe Nzobonariba, yabitangaje itegeko nshinga ry’u Burundi rifite ingingo (articles) 307. Ngo inama y’abaminisitiri yemeje yuko muri izo ngingo zose 77 zizakorerwa ubugororangingo, 3 zikurwemo burundu naho 9 nshya zishyirwemo.
Muri izo ngingo nshya harimo izivuga yuko manda ya Perezida yava ku myaka itanu yongererwa icuro imwe ikajya ku myaka irindwi nayo yo ngerwa indi ncuro imwe. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakanga ibyo guhindura itegeko nshinga bavuga yuko ari uburyo Nkurunziza ashaka gukoresha ngo agume ku butegetsi ubuziraherezo !
Ntabwo ibyo guhindura itegeko nshinga birwanywa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi gusa, n’abo bizwi yuko bakorera mu kwaha kwabwo nabo barabirwanya. Abo barimo abantu nka Agathon Rwasa (FNL), Evariste Ngayimpenda bahuriye mu mpuzamashyaka bise Amizero y’Abarundi.
Undi ni Juvenal Ngorwanubusa wo mu ishyaka RMC-Rurenzangomero ariko nawe akaba abarizwa mu mizero y’Abarundi. Rwasa ubu ni Visi Perezida w’inteko nshingamategeko, akaba yarabaye mu ishyamba igihe kirekire ayoboye umutwe w’abarwanyi witwaga Paripehutu.
Muri iyo mishyikirano irimo ibera Arusha ibyo bibazo bizigwaho. Icyo benshi biteze n’uko ubutegetsi bwa Nkurunziza butazemera guverinoma y’inzibacyuho kandi butanazemera kureka ko itegeko nshinga rivugururwa. Nta kuntu izo ngingo zombi zitazatuma ibintu bisubira rudubi n’ubwo n’ubundi nta gifatika cyari cyiyitegerejwemo !
Casmiry Kayumba